Za Sosiyete Civile zikorera ku mugabane wa Afurika, zashinje Umuryango w’Abibumbye kutagira icyo ukora ku bwicanyi bukomeje kubera muri Ethiopia, ziwushinja kutagira amasomo ukura muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo ibyabaye mu Rwanda bishobora kwisubiramo muri Ethiopia.
Kuri ubu abanya-Ethiopia babarirwa mu bihumbi bitekerezwa ko bamaze kwicwa, abandi babarirwa muri za miliyoni barahunze kuva mu Ugushyingo 2020 ubwo intambara yadukaga hagati y’inyeshyamba z’ishyaka TPLF riyoboye intara ya Tigray n’Ingabo za Leta ya Ethiopia.
Impande zombi zagize uruhare muri iyi ntambara n’abarwanyi bari kuzifasha bose bashinjwa ibyaha bitandukanye, birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, kwica urubozo ndetse no gutabwa muri yombi ahanini ryibasiye abanya-Tigray.
Mu ibaruwa abagize Sosiyete Sivile 12 za hano ku mugabane wa Afurika bandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, bamusabye “gutanga ubuyobozi mu kurangiza intambara yo muri Ethiopia”, bitihi se ibyabaye mu Rwanda bikisubiramo muri kiriya gihugu.
Bati: “Mu myaka 28 ishize, inama y’umutekano mu buryo nk’ubu [bwo muri Ethiopia] yananiwe kumenya ibimenyetso by’umuburo wa Jenoside mu Rwanda no kugira icyo ikora ngo ihagarare. Dutewe impungenge no kuba uyu munsi ibyabaye biri kwisubiramo muri Ethiopia. Turabahamagarira kwigira ku byabaye mu Rwanda mukagira icyo mukora.”
Iriya miryango yibukije Loni icyo gukora, nyuma y’uko mu Ugushyingo umwaka ushize uyu muryango wasohoye itangazo uvuga ko uhangayikishijwe n’imirwano yabaga, gusa kugeza ubu ntacyo urakora mu kuyihosha.
Raporo imiryango ya Amnesty International na Human Rights Watch yasohoye mu kwezi gushize, ishinja Ingabo zo muri Amhara kuba zikomeje ubukangurambaga bugamije guhanagura abanya-Tigray ku buryo bishoboka ko bushobora no kugirwamo uruhare na Leta ya Ethiopia.
Dismas Nkunda ukuriye umuryango witwa Atrocities Watch Africa uri mu yandikiye Loni, yavuze ko bijyanye n’ibigaragara muri raporo y’iriya miryango, “bishoboka ko ibyaha byayivuzwemo bishobora kugera ku rwego rwa Jenoside”.
Yunzemo ko ari “ingirakamaro ko Umuryango w’Abibumbye ifatana uburemere ibiri kuba bityo ugasubiza uko bikwiye.”
Mu byo Loni yasabwe harimo gufatira ibihano impande zihanganye mu ntambara ntizemererwe kongera kugura intwaro.
Loni kandi yasabwe kohereza muri Ethiopia Ingabo zo kuhakora ubutumwa bwo kugarura amahoro, ibyo bikorwa bikayoborwa n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.


