Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC gushimisha Abanyarwanda batsinda Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru w’Ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe gutsinda Rayon Sports mu rwego rwo gushimisha Abanyarwanda nk’uko Ingabo z’u Rwanda zibigenza.

Ejo ku wa Kane ni bwo APR FC igomba kwakira Rayon Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro.

Ni nyuma y’ubanza amakipe yombi yaguyemo miswi 0-0.

Gen Muganga ubwo yasuraga abakinnyi ba APR FC mu myitozo ejo ku wa Kabiri, yabasabye intsinzi imbere ya Rayon Sports nkuko ingabo z’u Rwanda zidahwema gutahukana intsinzi aho ziri hose.

Ati: “Turi kwitegura umukino wo kuri uyu wa Kane, dukeneye intsinzi kandi tubabonamo intsinzi. Mujye murebera no ku ngabo zacu ziri hirya no hino ku isi zirangwa n’intsinzi. Namwe rero muduhe intsinzi kuri uyu wa Kane kuko nta gikombe na kimwe dushaka gutakaza mu nzira byose turabishaka.”

Gen Mubarakh Muganga yakomeje abwira abakinnyi ko bafite ikipe nziza y’Abanyarwanda, ashimangira ko nta gahunda ikipe ifite yo kubavanga n’abanyamahanga.

Yunzemo ati: “Kuri APR F C nta nubwo turwanya abanyamahanga, andi makipe yarafite abanyamahanga batatu ageraho asaba ko umubare wongerwa bakaba batanu, birakorwa yewe nubu ashatse yasaba abandi bakaba barindwi; ariko twe ntiduteze guhindura umurongo turimo wo guhuza imbaraga nk’Abanyarwanda.”

Kapiteni wa APR FC Manishimwe Djabel wavuze mu izina ry’abakinnyi bagenzi be, yijeje ubuyobozi ko impanuro badahwema guhabwa bazumva kandi biteguye gutanga igishoboka cyose bakitwara neza.

APR FC irasabwa gutsinda Rayon Sports byibura igitego 1-0 kugira ngo igere ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *