AS Kigali yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya AS Kigali yabaye ikipe ya mbere igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera Police FC ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Police FC kuri uyu wa Gatatu yari yakiriye AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Ni nyuma y’ubanza AS Kigali y’umutoza Cassa Mbungo AndrĂ© yari yaratsinze ku gitego 1-0.

Police FC yasabwaga gutsinda ibitego 2-0 ni yo yabanje kuyobora umukino ibifashijwemo n’igitego cyo ku munota wa gatandatu w’umukino ibifashijwemo na Ndayishimiye Antoine Dominique, ku mupira uremereye yubitse uruhukira mu nshundura.

Byasabye umunota wa 38 w’umukino ngo AS Kigali yishyure iki gitego ibifashijwemo na Aboubacar Lawal wungukiye ku makosa y’umunyezamu wa Police FC wakuyemo umupira bikarangira awugaruriye uyu munya-Nigeria.

Police FC yatangiye igice cya kabiri cy’umukino yotsa igitutu AS Kigali yongeye kuyobora umukino ku munota wa 62 ibifashijwemo nanone na Dominique wayitsindiye igitego cya kabiri, gusa AS Kigali iza kucyishyura ku munota wa 88 w’umukino ibifashijwemo na Shabani Hussein Tshabalala.

AS Kigali izahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro n’imwe hagati ya APR FC na Rayon Sports zigomba kwisobanura kuri uyu wa Kane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *