José Mourinho yanditse amateka atarakorwa n’umutoza n’umwe i Burayi

Sangiza iyi nkuru

Umutoza José Mourinho yanditse amateka yo kuba umutoza wa mbere ushoboye gutwara ibikombe byo ku mugabane w’u Burayi mu makipe ane atandukanye, nyuma yo gufasha AS Roma atoza kwegukana Igikombe cya UEFA Conference League itsinze Feyenoord yo mu Buholandi ku mukino wa nyuma.

Igitego rukumbi cyo mu gice cya mbere cy’umukino cya Nicolo Zaniolo ni cyo cyafashije Roma gutsinda Feyenoord igitego 1-0, yegukana Igikombe cya mbere cyo ku mugabane w’u Burayi.

Ni umukino ikipe ya Feyenoord yokejemo igitutu AS Roma by’umwihariko mu gice cya kabiri cy’umukino, gusa iyi kipe y’umutoza José Mourinho irokorwa kenshi n’umunyezamu Rui Patricio cyo kimwe na myugariro Chris Smalling.

Maurinho wegukanaga Igikombe cya gatanu cyo ku mugabane w’u Burayi mu mateka ye, yari asanzwe afite umuhigo wo kuba umutoza rukumbi washoboye gukina imikino ya nyuma y’amarushanwa y’i Burayi mu makipe ane atandukanye.

Uyu munya-Portugal Igikombe yatwaye cyiyongera kuri UEFA Champions league yatwaye mu makipe ya FC Porto na Inter Milan cyo kimwe na UEFA Europa league yatwaranye na Manchester United.

Mourinho wasutse amarira menshi nyuma y’umukino kubera ibyishimo, yatangaje ko nyuma yo kwegukana kiriya gikombe adateganya kuva muri AS Roma nk’uko amakuru yabivugaga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *