RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kirashinja icya Congo Kinshasa (FARDC) kuba giheruka gushimuta abasirikare babiri bacyo, kigasaba ko barekurwa.

RDF yemeje aya makuru mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu.

Yavuze ko aba basirikare ubwo bari ku irondo bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR, nyuma yo kugaba igitero ku mupaka w’u Rwanda.

Ni igitero cyagabwe nyuma y’icyo RDF yise ubushotoranyi Igisirikare cya Congo Kinshasa cyakoreye u Rwanda ku itariki ya 22 n’iya 23 Gicurasi, ubwo cyarasaga ibisasu byinshi byo mu bwoko bwa Rocket ku butaka bw’u Rwanda.

Abo RDF ishinja FARDC gushimuta barimo Corporal Nkundabagenzi Elysée cyo kimwe na Private Ntwari Gad.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko kuri ubu aba basirikare bombi bafitwe na FDLR mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, kigasaba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa gukorana n’uriya mutwe witwaje intwaro kugira ngo bariya basirikare barekurwe.

Mu gihe u Rwanda ruvuga ko bariya basirikare barwo bashimuswe, Congo Kinshasa yo ivuga ko yabafatiye ku butaka bwayo bagiye guha umusada umutwe wa M23.

Amafoto y’aba basirikare inzego z’umutekano za RDC zashyize hanze abagaragaza bambaye impuzankano ya RDF banafite ibikoresho byabo bya gisirikare.

Uruhande rwa Congo ruvuga ko bafatiwe ahitwa Birumu, hafi y’ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo ho muri Teritwari ya Rutshuru, aho FARDC imaze iminsi irwanira na M23.

Bamwe mu basirikare bakuru ba RDC bavuga ko bariya basirikare b’u Rwanda bafashwe nyuma yo kuyoba ubwo bageragezaga guhunga.

Kuri ubu umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi bipfa imitwe ya FDLR na M23 buri gihugu gishinja ikindi gufasha.

Ni ibyatumye RDC ifata icyemezo cyo guhamagaza Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa ndetse inahagarika ingendo za RwandAir ku butaka bwayo.

Soma Izindi Nkuru

30 Responses

  1. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Izi nterahamwe zadushimutiye abasirikare murebe neza zitaba arizo zakoreshe imyenda n’ibikoresho byabo muri Fardc bakabeshya ko ari byo bimenyetso bigaragaza ko RDF ifasha M23.

  2. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo

  3. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Murebe neza ko izo nterahamwe zititwaje imyenda n’ibikoresho by’abo zashimise ngo bibe ibimenyetso ko RDF ifasha M23.

  4. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Murebe neza ko izo nterahamwe zititwaje imyenda n’ibikoresho by’abo zashimise ngo bibe ibimenyetso ko RDF ifasha M23.

  5. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Sha, simpamya ko kariya gasuzuguro ko kuboha umwana wa RDF kuriya kasiga FARDC amahoro. Irarizwa n’umuziki wa M23 itarabona uwa RDF. Ubu se ko UPDF itarwana na RDF noneho,ntikabaye? Barekure abana ba Paul inzira zikigendwa

  6. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Sha, simpamya ko kariya gasuzuguro ko kuboha umwana wa RDF kuriya kasiga FARDC amahoro. Irarizwa n’umuziki wa M23 itarabona uwa RDF. Ubu se ko UPDF itarwana na RDF noneho,ntikabaye? Barekure abana ba Paul inzira zikigendwa

  7. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Ariko kuki u Rwanda iyo Rufashe umusirikare wa RDCongo ari mw’ikosa cg yarenze umupaka rutamuhutaza kugeza rumushibije Igihugu cye none Bariya bashimuswe na Fardc bigaragara ko babateye akandoyi bababoheye amaboko Inyuma by’iyicarubozo ubwo wa mubano duhora turirimba uzogera batwicira Abana kuriya?

  8. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Ariko kuki u Rwanda iyo Rufashe umusirikare wa RDCongo ari mw’ikosa cg yarenze umupaka rutamuhutaza kugeza rumushibije Igihugu cye none Bariya bashimuswe na Fardc bigaragara ko babateye akandoyi bababoheye amaboko Inyuma by’iyicarubozo ubwo wa mubano duhora turirimba uzogera batwicira Abana kuriya?

  9. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Imana idufashirize abana, ndabona bari hagati y’ibirura neza neza

  10. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Imana idufashirize abana, ndabona bari hagati y’ibirura neza neza

  11. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Ni byiza kuvuga ariko burya ibyo uvuze biba bigomba kuvugisha ukuri….ibinyoma bikirindwa.
    Reka tuvuge ko FDLR yabashimuse bari ku burinzi bw’U Rwanda mu Rwanda…ni ukuvuga ngo FDLR yabaciye murihumye ibarusha amayeri irabatanga ibafatamo 2….ese wowe washyira abasirikare 2 ku burinzi ku mupaka ukaba wumva nta kosa ukoreye abo basirikare?(ku mafoto biragaragara ko bakiri bato batarakamirika.)
    Reka kandi tuvuge ko bari baviye guha umusada aba M23,nka RDF,muri Congo aho imirwano iri guhuza M23 na FARDC,aha tibuke ko nayo ihabwa umusada na FDLR,ni ukuvuga ko rero Abo basirikare bafatiwe ku rugamba…si ugushimutwa.
    Rero mu kuri kuzira ivumbi hari inzira eshatu.Bariya bana barekurwamo:
    1.Kumvikana na FDLR/FARDC igahabwa abayo bashimuswe na M23/RDF.Nayo ikabasubiza abo
    2.Kubabohoza.
    3.Kwemera kureka kuvogera ubutaka bwa Congo nk’U Rwanda/M23 ,kubogera u utaka bw’U Rwanda nka Congo/FDLR.
    3.

    1. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
      ese nkawe iyo uvuga ibyo uba wumva uri mukuri ? bariya bana barashimuswe wabyanga cg se ukabyemera ahubwo bibaye byiza Congo yaturekurira abana.

    2. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
      ese nkawe iyo uvuga ibyo uba wumva uri mukuri ? bariya bana barashimuswe wabyanga cg se ukabyemera ahubwo bibaye byiza Congo yaturekurira abana.

  12. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Ni byiza kuvuga ariko burya ibyo uvuze biba bigomba kuvugisha ukuri….ibinyoma bikirindwa.
    Reka tuvuge ko FDLR yabashimuse bari ku burinzi bw’U Rwanda mu Rwanda…ni ukuvuga ngo FDLR yabaciye murihumye ibarusha amayeri irabatanga ibafatamo 2….ese wowe washyira abasirikare 2 ku burinzi ku mupaka ukaba wumva nta kosa ukoreye abo basirikare?(ku mafoto biragaragara ko bakiri bato batarakamirika.)
    Reka kandi tuvuge ko bari baviye guha umusada aba M23,nka RDF,muri Congo aho imirwano iri guhuza M23 na FARDC,aha tibuke ko nayo ihabwa umusada na FDLR,ni ukuvuga ko rero Abo basirikare bafatiwe ku rugamba…si ugushimutwa.
    Rero mu kuri kuzira ivumbi hari inzira eshatu.Bariya bana barekurwamo:
    1.Kumvikana na FDLR/FARDC igahabwa abayo bashimuswe na M23/RDF.Nayo ikabasubiza abo
    2.Kubabohoza.
    3.Kwemera kureka kuvogera ubutaka bwa Congo nk’U Rwanda/M23 ,kubogera u utaka bw’U Rwanda nka Congo/FDLR.
    3.

  13. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Ndabasuhuje mumbabarire iyi foto muyikureho ibindi ubundi.murakoze.

  14. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Ndabasuhuje mumbabarire iyi foto muyikureho ibindi ubundi.murakoze.

  15. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Aka ni agasuzuguro ntabwo RDC yadukorera ubugome nkabiriya , abana bacu nkabiriya babazirikira amaboko inyuma, ntasoni ikirango kigihugu cyacu (ibendera) umuntu wambaye impuzangana yigihugu ateshwe agaciro bigeze hariya, ndababaye, ndababaye, ndababaye.

  16. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Aka ni agasuzuguro ntabwo RDC yadukorera ubugome nkabiriya , abana bacu nkabiriya babazirikira amaboko inyuma, ntasoni ikirango kigihugu cyacu (ibendera) umuntu wambaye impuzangana yigihugu ateshwe agaciro bigeze hariya, ndababaye, ndababaye, ndababaye.

  17. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Aka ni agasuzuguro ntabwo RDC yadukorera ubugome nkabiriya , abana bacu nkabiriya babazirikira amaboko inyuma, ntasoni ikirango kigihugu cyacu (ibendera) umuntu wambaye impuzangana yigihugu ateshwe agaciro bigeze hariya, ndababaye, ndababaye, ndababaye.

  18. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Aka ni agasuzuguro ntabwo RDC yadukorera ubugome nkabiriya , abana bacu nkabiriya babazirikira amaboko inyuma, ntasoni ikirango kigihugu cyacu (ibendera) umuntu wambaye impuzangana yigihugu ateshwe agaciro bigeze hariya, ndababaye, ndababaye, ndababaye.

  19. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Ndabona ari montage,nkurikije drapeau bashize ku myambaro ya gisirikare,siko ibingana,siho ibiteye

  20. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Ndabona ari montage,nkurikije drapeau bashize ku myambaro ya gisirikare,siko ibingana,siho ibiteye

  21. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Kbx nibarekure abanaburwand kd byumwihariko nanjye nifuzakuba umusirikare wa RDF abafite ubushobozi mwapfasha

  22. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Kbx nibarekure abanaburwand kd byumwihariko nanjye nifuzakuba umusirikare wa RDF abafite ubushobozi mwapfasha

  23. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Kbx nibarekure abanaburwand kd byumwihariko nanjye nifuzakuba umusirikare wa RDF abafite ubushobozi mwapfasha

  24. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Kbx nibarekure abanaburwand kd byumwihariko nanjye nifuzakuba umusirikare wa RDF abafite ubushobozi mwapfasha

  25. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Ubwo nubushotoranyi bwingabo za FARDC na mahanga abyumve , nibakemure ibibazo bafitanya ubwabo bareke kwibasira ibihugu bituranyi

  26. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Ubwo nubushotoranyi bwingabo za FARDC na mahanga abyumve , nibakemure ibibazo bafitanya ubwabo bareke kwibasira ibihugu bituranyi

  27. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Imiryango yaba bana nimwihangangane birababaje, rwose aba bana nibatabarwe bagaruke mu rwababyaye . Ubugome bw’interahamwe buracyakomeje reba ukuntu zabagize zo gatsindwa n’Iyahanze urwa Gasabo. Ko u Rwanda rujya rufata abasirikari ba congo, ko ntarabona baboshye gutya.

  28. RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
    Imiryango yaba bana nimwihangangane birababaje, rwose aba bana nibatabarwe bagaruke mu rwababyaye . Ubugome bw’interahamwe buracyakomeje reba ukuntu zabagize zo gatsindwa n’Iyahanze urwa Gasabo. Ko u Rwanda rujya rufata abasirikari ba congo, ko ntarabona baboshye gutya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *