Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasuye abasirikare mu karere ka Kharkiv, kashegeshwe n’imirwano ku rugamba rwo mu burasirazuba bw’igihugu, anahita yirukana uwari uyoboye ubutasi muri ako gace. Ni rwo ruzinduko rwa mbere akoreye hanze y’akarere k’umurwa mukuru Kyiv kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka. Yafotowe yambaye ikoti ritamenwa n’amasasu, areba amatongo mu mujyi wa Kharkiv. Zelensky yabwiye abasirikare ati: “Ndashaka gushimira buri umwe muri mwebwe ku bw’akazi kanyu”. Nyuma yaho, yirukanye umukuru w’urweo rw’umutekano muri ako karere kubera “kutarwana” ku mujyi. Ibiro bya Perezida Zelensky byatangaje videwo ku rubuga rwa Telegram iherekejwe n’amagambo agira ati: “Inyubako 2,229 zarashenywe i Kharkiv no muri aka karere. Tuzazisubizaho, tuzongera twiyubake tugarure ubuzima. Muri Kharkiv no mu yindi mijyi n’ibyaro byose aho ikibi cyaje”. n’intambara, harimo n’imodoka za gisirikare zangiritse ziri ku ruhande rw’umuhanda. Nyuma yaho, Zelensky yanditse ati: “Muri iyi ntambara, abateye barimo kugerageza kugira ikintu na gito bageraho”. “Ariko bakwiye kuba barasobanukiwe mu gihe kirekire gishize ko tuzarwana kuri kavukire yacu kugeza ku mugabo wa nyuma. Nta mahirwe bafite. Tuzarwana kandi nta gushidikanya tuzatsinda”. Perezida Zelensky yirukanye Roman Dudin, wari umukuru w’urwego rw’ubutasi rwa Ukraine mu karere ka Kharkiv, “kubera ko atakoze mu kurinda umujyi kuva mu minsi ya mbere y’intambara isesuye, ahubwo akitekerezaho we wenyine gusa”. Yongeyeho ati: “Yabitewe n’iki? Abashinzwe umutekano bazabitahura nk’uko inkuru ya BBC ivuga. Mu minsi ya vuba aha ishize, Uburusiya bwasubukuye kurasa ibisasu kuri Kharkiv – umujyi wa kabiri munini muri Ukraine – nyuma y’ibyumweru bibiri byari bishize muri rusange hari ituze. Uwo mujyi wibasiwe n’ibitero bikaze by’ibisasu mu mezi ya mbere y’iyi ntambara, mu gihe amashusho yagaragaje inyubako zahindutse umuyonga.


