Dore uko ubucukike mu magereza yo mu Rwanda buhagaze, hari aho buri kuri 238,8%

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bukomeza kuba ikibazo, bamwe bavuga ko biterwa no gufunga buri ukekwaho icyaha n’uwo cyahamye, kabone n’iyo yaba yakoze ikidakanganye no kwiba inkoko, igitoki n’ibindi.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, igaragaza ko ubucucike muri Gereza ya Muhanga buri kuri 238,8%, mu ya Gicumbi bukaba 161,8%, iya Rwamagana bukaba kuri 151,1 %, iya Rusizi ho ni 144,8%, iya Huye bwo bubarirwa ku 138,6%, iya Musanze bukaba ari 138,2%, iya Bugesera ni 132,1%, iya Rubavu ni 127,7% mu gihe iya Ngoma ari 103,6 %.

Umuyobozi w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Dr Emmanuel Safari, avuga ko ” Yagize ati “Usanga umuntu akora akantu gato agafungwa. Nta bushishozi buriho, ubushishozi ni buke. Ntabwo hariya hantu [Gereza] ari ho hagorora gusa; no mu muryango baragorora.”

Agaruka ku mpamvu z’ubucucike byumwihariko muri Gereza ya Muhanga, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Ubutabera, Anastase Nabahire ku Cyumweru yavuze ko impamvu ari uko Akarere ka Muhanga kari mu Gihugu hagati kandi kakaba gakikijwe n’inkiko nyinshi kandi ko atari byiza gufungira umuntu kure y’aho Urukiko aburaniramo ruri, kandi kure y’aho umuryango we wamusura.

Gusa yavuze ko hari abatangiye kwimurirwa muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere kugira ngo ubucucike buri muri Gereza ya Muhanga bugabanuke.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera Gakwaya yavuze ko mu magereza yo mu Rwanda ubu arimo abantu 84 800 barimo abagore babarirwa mu bihumbi bitanu. Gusa ngo mu magereza y’abagore nta bucucike buri hejuru buhari.

Inkiko zo mu Rwanda zakunze gutungwa agatoki kwihutira gufata ibyemezo byo gufunga abakekwaho ibyaha mu gihe itegeko rivuga ko ihame ari ugukurikiranwa badafunze.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Dore uko ubucukike mu magereza yo mu Rwanda buhagaze, hari aho buri kuri 238,8%
    Ikibazo kigiye kubaho ubujura bugiye kwiyongera
    Ubu muraje murebe abantu uburyo bazajya bamburwa ku mugaragaro.

  2. Dore uko ubucukike mu magereza yo mu Rwanda buhagaze, hari aho buri kuri 238,8%
    Ikibazo kigiye kubaho ubujura bugiye kwiyongera
    Ubu muraje murebe abantu uburyo bazajya bamburwa ku mugaragaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *