Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umugabo wari wambaye sivile, afite icyombo gikoreshwa mu itumanaho, yicaye ku muturage ari kumunigisha indembo ikoreshwa mu gisekirite mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera. Uyu watawe muri yombi, yagaragaye mu ifoto yashyizwe kuri Twitter n’utwa Izibyose, igaragaza umuntu wambaye ikote afite n’icyombo ari kuniga umuturage akoresheje inkoni zitwazwa n’abacunga umutekano bigenga bazwi nk’abasekirite. Uri kuniga uyu muturage yamuryamishije hasi yanamutsikamye hejuru, aba ahagarikiwe n’Umusekirite. Uyu Izibyose washyize iyi foto kuri Twitter ye, yashyizeho ubutumwa agira ati“Polisi y’u Rwanda ibibintu biracyabaho mu Rwanda ra.” Uyu muturage wanamenyesheje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yavuze ko iki gikorwa cyo guhohotera umuturage cyabereye ahazwi nka RICA Gashora mu Karere ka Bugesera. Polisi y’u Rwanda yasubije ubutumwa bw’uyu muturage, yemeje ko yamaze guta muri yombi uyu mugabo ukurikiranyweho guhohotera umuturage. Mu butumwa bwa Polisi, yagize iti “Twafashe Ngizwenimana Daniel wagaragaye mu mashusho ahohotera umuturage, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gashora mu gihe iperereza rigikomeje.” Polisi kandi yahise isaba uyu muturage ko yayandikira ubundi akayiha nimero ze kugira ngo atange amakuru arambuye kuri iki gikorwa. Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda bwakomeje bugira buti “Mutwandikire muduhe nimero zanyu za telefone tubavugishe muduhe amakuru arambuye kuri iki kibazo.” Uyu muturage yasubije Polisi agira ati “Nta makuru ahagije mfite kuko mpanyuze nigendera.”

Umugabo wanigaguraga umuturage ari nako umusekirite ahagaze arebera. Bigaragara ko umuturage yari atorohewe/ Twitter Uzibyose

16 Responses
Bugesera: Umuntu ufite ‘icyombo’ wambaye sivile yagaragaye anigisha umuturage indembo amwicaye hejuru
Biteye isoni kabisa.mumuhane mwihanukiriye

Mbere yogu postinger ibyo wa fotoye ugomba kubanza ukamenya byinshi

Yamuhohoteye he SE
uzaze wibe iwacu urebe Icyo tugukorera Tuzaguhana unicikeho

Guyana bobahishwe ariko Hari no kurengera niyo yaba igisambo ntibivuze kucyica gutya. Dufite amategeko asobanutse kandi ahana

Natwe abajura muri Kayenzi batumazeho amatungo barapfumuramazu.

Biriya bitanga isura ki y’igihugu?

Batubwire icyo uriya muturage yari yakoze kuko wasanga yari koze amakosa akomeye ubwo rero ntabwo byaba ari ihohoterwa !