Kuri uyu wa 9 Kamena 2022, urubyiruko rusaga 300 rwitabiriye inteko rusange, rugaragaza imbogamizi zituma ubushomeri bwiyongera, runasaba ikigega cya BDF gukuraho inzitizi zibuza imishinga yabo guhabwa inguzanyo.
Uru rubyiruko rwagaragaje ko birugora kubona inguzanyo zitangwa na BDF kubera kutagira ingwate.
Ingabire Aline yabajije umukozi wa BDF icyo bateganya gukora kugira ngo imishinga y’urubyiruko ijye iterwa inkunga. Yagize ati: “Urubyiruko rufite ikibazo cy’ingutu. Hari serivisi rusaba kuzibona ugasanga biragoranye. Nka BDF muraduteganyiriza iki? Urubyiruko ko rukeneye koroherezwa kubona izo nkunga rukava mu mubare w’abashomeri.”
Mukayirere Triphine, umukozi ushinzwe gusesengura imishinga y’urubyiruko muri BDF, ishami rya Rwamagana, yasabye urubyiruko n’ubuyobozi gukora ubuvugizi hagakurwaho imbogamizi zibuza urubyiruko kubona inkunga batanga.
Ati: “Hari imishinga isaba ko urubyiruko rugomba kugira ingwate, urubyiruko Rwamagana iyo serivisi ntabwo ruzayibona kuko nanjye nta bushobozi mfite bwo gukuraho ibisabwa. Ni yo mpamvu nsaba n’akarere kubakorera ubuvugizi ndetse abayobozi b’urubyiruko mukazageza icyifuzo mu nama y’igihugu y’urubyiruko kugabanya ibisabwa urubyiruko kugira ngo mugere kuri serivisi zose BDF itanga.”
Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’inteko rusange y’urubyiruko, yavuze ko urubyiruko rugomba kubyaza umusaruro amahirwe ari mu karere.
Yagize ati: “Mu nteko rusange y’urubyiruko tuganira na bo ku mikorere n’imikoranire hagati yabo, tunaganira ku bibazo bafite tukafata ingamba. Ikibazo cy’ubushomeri ku Isi yose kigenda cyiyongera. Akarere kacu ka Rwamagana dufite amahirwe kuko dufite ubutaka bwera, dufite ibiyaga bakoreramo ubworozi bw’amafi mu buryo bugezweho, dufite icyanya cy’inganda n’agakiriro turimo kwagura kugira ngo karusheho kuba kanini. Ayo yose ni amahirwe yafasha urubyiruko kuva mu bushomeri.”
Meya Mbonyumuvunyi arakomeza asaba urubyiruko guhanga imirimo ntirutegereze guhabwa akazi. Agira ati: “Inama twagira urubyiruko, bitabire gukora imirimo irimo ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubukorikori. Iyo mirimo na yo itanga amafaranga ntibagomba kumva ko amafaranga abonekera mu gukora akazi ko mu biro gusa kandi bashobora no kuyabona bakoze indi mirimo ibyara inyungu.”
Raporo iheruka yakozwe na Minisitiri y’abakozi n’imirimo, MIFOTRA, igaragaza ko akarere ka Rwamagana ariko gafite umubare munini w’ubushomeri mu rubyiruko.





