Yolande Makolo ntiyanyuzwe n’imvugo y’ Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa LONI

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko atanyuzwe n’imvugo y’Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, wavuze ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Imvugo y’Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Stephane Dujarric, ku bibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagaragaza ko iki gihugu gishotorwa kandi kivogerwa.

Yagize ati “Turongera gushimangira ko dushishikajwe n’ubusugire, ubwigenge, ubumwe ndetse n’ukutavogerwa kwa RDC kandi turamagana ibihugu byihisha inyuma y’imitwe yitwaje intwaro.”

Makolo we yavuze ko ibihugu byose bigira ubusugire bungana, ashimangira ko ubushotoranyi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukwiye guhagarara burundu.

Makolo yibukije Dujarric ko “Ubusugire bw’ibihugu byose burangana yaba ubw’u Rwanda cyangwa ubwa RDC. Ubwo RDC yateraga ibisasu ku butaka bw’u Rwanda ntiyari yashotowe, iki ni ikibazo gikomeye gifite ingaruka kandi kigomba guhagarara burundu”.

U Rwanda rwahise rwibutsa ko bitari bikwiye gukomoza kuri RDC gusa ngo hirengagizwe ubushotoranyi ikomeje kurukorera. Ingabo z’iki gihugu zimaze gutera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda inshuro nyinshi.

Ku wa 19 Werurwe no ku wa 23 Gicurasi 2022 mu mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze n’uwa Gahunga muri Burera ibisasu bya FARDC byakomerekeje abantu byangiza n’imitungo yabo.

Yakomoje kandi ku bufatanye bwa Monusco n’ingabo za FARDC ziyunze na FDLR n’indi mitwe, anenga kuba izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zimaze imyaka irenga 20 muri RDC, zirebera ubu bufatanye bugamije kugera hafi y’u Rwanda ngo ruhungabanyirizwe umutekano.

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushinja RDC ubushotoranyi, iki gihugu na cyo kivuga ko u Rwanda na rwo rushyigikiye umutwe wa M23 umaze iminsi warubuye imirwano.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Yolande Makolo ntiyanyuzwe n’imvugo y’ Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa LONI
    ARIKO U RWANDA RUSOBANURIRE AMAHANGA BIHAGIJE IBYA M23 kuko jye mbona ntambaraga zishyirwamo kugirango AMAHANGA areke kwitiranya M23 ivuga ikinyarwanda n’UBUNYARWANDA. TWIFASHIJE ” CONFERENCE DE BERLIN” tugaragaze ko ABANYARWANDA bicyo gihe bisanze babaye abanyeCONGO. AMATEKA AGATANGIRA ATYO. Hari umunyapolitiki wo MU RWANDA WIGEZE KUVUGA ati: ” Nibabanga(Abarwandophone bo muri DRC) BABANGANE N’UBUTAKA BWABO BWOMETSWE KURI ICYO GIHUGU”.
    Abenshi rero ntibazi aho M23 ikomoka, yewe n’icyo i RWANIRA ntibakizi. Uretse ko M23 ariyo yari inakwiye gusobanura bihagije icyo i RWANIRA kuko ni nayo bireba mbere na mbere. INTAMBARA YA PROPAGANDE RERO NAYO IBA IKENEWE. BIRABABAZA KUBA VICTIM y’ibintu bitakureba. BURYA KUYOBORA IGIHUGU KOKO BIRAKOMEYE. BISABA KWIHANGANIRA BYINSHI. TURABASABIRA.

  2. Yolande Makolo ntiyanyuzwe n’imvugo y’ Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa LONI
    ARIKO U RWANDA RUSOBANURIRE AMAHANGA BIHAGIJE IBYA M23 kuko jye mbona ntambaraga zishyirwamo kugirango AMAHANGA areke kwitiranya M23 ivuga ikinyarwanda n’UBUNYARWANDA. TWIFASHIJE ” CONFERENCE DE BERLIN” tugaragaze ko ABANYARWANDA bicyo gihe bisanze babaye abanyeCONGO. AMATEKA AGATANGIRA ATYO. Hari umunyapolitiki wo MU RWANDA WIGEZE KUVUGA ati: ” Nibabanga(Abarwandophone bo muri DRC) BABANGANE N’UBUTAKA BWABO BWOMETSWE KURI ICYO GIHUGU”.
    Abenshi rero ntibazi aho M23 ikomoka, yewe n’icyo i RWANIRA ntibakizi. Uretse ko M23 ariyo yari inakwiye gusobanura bihagije icyo i RWANIRA kuko ni nayo bireba mbere na mbere. INTAMBARA YA PROPAGANDE RERO NAYO IBA IKENEWE. BIRABABAZA KUBA VICTIM y’ibintu bitakureba. BURYA KUYOBORA IGIHUGU KOKO BIRAKOMEYE. BISABA KWIHANGANIRA BYINSHI. TURABASABIRA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *