Abapolisi barimo abakuru bagaragaye i Kisangani muri Congo-Kinshasa, bakurubana umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lt. Colonel witwa Bageni, bamujugunya nabi mu modoka ya polisi, banavuga ko ari Umunyarwanda bagejejwe mu buyobozi bahatwa ibibazo kuri iyo myitwarire. Mu mashusho BWIZA yabonye ku mbuga nkoranyambaga, abapolisi barimo umwe wambaye umupira wa Lacoste w’Umweru n’ipantaro y’umukara, ndetse n’umupolilsi wambaye impuzankano ya DRC ku ipeti rya Kapiteni, bari yitabye abarimo abasirikare n’abapolisi bakuru ndetse na nyir’ukwigirizwaho nkana, Lt. Col. Bageni, yari ahabaye. Umwe mu basirikare bakuru mu ijwi riri hejuru mu Gifaransa ati ” Ni yihe misiyo mwari mwahawe? Ese bababwiye kujya gufata koloneri? Babawiye ko ari malfaiteur ou ennemi (umugizi wa nabi cyangwa umwanzi?). Vous avez brutalise un colonel!” Kapiteni ntiyavugaga ibyumvikana, yagerageje kwisobanura gusa Afande Bageni mu Giswahili kitari Sanifu (Kingwana cyangwa cya Barabarani kimeneyerewe muri Congo) yavuze ko kapiteni ” Yagize ikibazo cya responsibilite (kwita ku nshingano ze). Mu gihe nasohokaga mu nzu, nari ngiye kwinjira muri kabine, adjidant aramfata anshyira inyuma. Yari ahari ariko nta mabwiriza yamuhaye.” Bamubajije bati ” Kapiteni wari uhari?” Undi ati ” Yego nari mpari.” Umusirikare wasaga n’uyoboye ibazwa, abapolisi bandi bumiwe, yasabye ko uwo mu kapiteni yajyanwa, akazabisobanura mu rukiko.” Agaragara yurira imodoka ya polisi, ajyanwa. Ibi bije nyuma y’aho mu minsi yashize abayobozi ba Congo cyane cyane mu gisirikare, batangarije ko bagiye gutangira guhiga bukware abitwa ibyitso by’u Rwanda bacengeye mu Gisirikare cya FARDC. Kuri twitter y’uwitwa Lwarhiba Musimwa niho hagaragaye amashusho agaragaza abapolisi ba Congo basohora uyu musirikare wari wambaye n’impuzankano ya FARDC n’amapeti, asohorwa muri imwe mu nyubako yo mu Mujyi wa Kisangani akajugunywa mu modoka ya polisi. Lwarhiba yanditse ati “ Lt. Colonel wa FARDC witwa Bageni yahohotewe azira uko asa, yafashwe nabi n’abapolisi n’abaturage bamwita Umunyarwanda.” Abantu batandukanye bakoresha twitter banenze iki gikorwa, bamwe bavuga ko aho kurwanya inyeshyamba, abashinzwe umutekano ba Congo barimo guta imbaraga zabo ku musirikare mukuru wabo, mu gihe abandi bavuga ko ubunararibonye bucye muri politiki bw’Abanyekongo bwigaragaza ahantu hose.

4 Responses
Abagaragaye bakurubana Lt. Col. Bageni bamwita Umunyarwanda barafashwe
Ni vizuri sana wamingi tulikuwa tunafikili ta kwamba amewawa n’a kama angali na pmuzi apo nisawa kabisa nabaomba wakongomani wote nguvu yenu yote mugombane na adui.mwaceni ubaguzi Kati yenu.

Ariko muri Congo rega ntadisipuline ihari yewe kdi ni mumpande zose kuko baraterwa barangiza bakanitera bifite umupolice mutoya Akira amakosa nkariya abamukuriye babireba ese ubwo ibyabo bizageza hehe Koko nabo gusengerwa harabura kurwana nibibareba NGO abanyarwanda ese Hari jonacide irenze iriya irikubera muri conga baracumbikira abahekuye urwanda hanyuma izo nkozi zibibi zikabigisha gukora amahano nkaho nakoze mu rwanda