Umukuru mu butavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Martin Fayulu, yasabye igihugu cye kwirukana Ambasaderi w’ u Rwanda, Vincent Karega, nacyo kigakura uwacyo i Kigali. Fayulu ni ubwa mbere ku kibazo kiri hagati y’ u Rwanda na Congo-Kinshasa. Yasabye ” Kwirukana uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu no guhamagara ugihagarariye i Kigali.” Muri iki kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa ku wa kane mu ijoro, Fayulu yavuze ko ibaye incuro ya “gatanu” Urwanda “rutera” Congo “kuva mu 1995-1996”. Fayulu kandi yashinje Perezida Tshisekedi kuba ” Ari we watumye ibihugu by’ibituranyi na Congo mu burasirazuba bigira igihugu isibaniro.” Avuga ko Tshisekedi yagiranye amasezerano mu ibanga na bimwe muri ibyo bihugu. Martin Fayulu ukunze kwikoma u Rwanda avuze ibi mu gihe igihugu cye gishinja u Rwanda gufasha M23 mu ntambara ihanganyemo na FARDC. U Rwanda ruhakana ibi birego.


