Kohereza ingabo za EAC muri Congo harimo n’ibihugu byaduteye ntacyo bimaze-Dr Mukwege

Sangiza iyi nkuru

Dr Denis Mukwege, umuganga w’umunye-Congo watsindiye igihembo cyitiriwe Nobel, avuga ko kohereza ingabo za EAC muri Congo kandi harimo ibishinjwa gutera icyo gihugu ntacyo bizamara.

EAC ivuga ko yiteguye kohereza ingabo zivuye mu bihugu bya EAC muri Congo mu rwego rwo guhashya imitwe y’inyeshyamba.

Kuri iki cyemezo, Dr Mukwege ati ” Kohere za ingabo za EAC muri Congo zirimo obihugu bifite uruhare mu guhungabanya, gukora amabi no gusahura umutungo wacu nta mahoro bizazana.”

EAC igizwe n’ibihugu by’ u Rwanda, Uburundi, Uganda, Kenya, Tanzania na Sudan y‘Epfo.

U Rwanda, Uganda n’Uburundi bivugwa muri rwaserera yo guteza umutekano muke muri Congo.

Uganda ivuga ko iri guhiga ADF, Uburundi bwo ntibujya bwemera ko bujya muri Congo guhangana na FNL na RED-Tabara kimwe n’ u Rwanda rutemera ko rufasha M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *