screenshot_20220618-233938.jpg

Nyamagabe: Abitwaje intwaro bishe babiri, bakomeretsa batandatu ubwo barasaga kuri bisi

Sangiza iyi nkuru

Polisi y ‘ u Rwanda (RNP), itangaza ko abagizi ba nabi bitwaje intwaro, bikekwa ko ari abo muri FLN, inyeshyamba za MRCD-UBWIYUNGE, barashe kuri bisi (bus) yari itwaye abagenzi mu Murenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe, bakica umushoferi ndetse n’umugenzi umwe, mu gihe abandi bagenzi batandatu bakomeretse.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rya RNP ryo kuri uyu wa 18 Kamena 2022 mu ijoro, rivuga ko ” Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa munani z’amanywa, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe w’inyeshyamba wa FLN baturutse hakurya y’umupaka, barashe ku modoka itwara abagenzi mu Murenge wa Kitabi, mu Karere ka Nyamagabe,yerekezaga i Rusizi.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti ” Abo bagizi ba nabi bishe umushoferi n’umugenzi banakomeretsa abandi batandatu bahise bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Kigeme no ku Bitaro bikuru bya Kaminuza bya i Butare (CHUB).”

RNP ivuga ko yahise itabara ubu bugizi bwa nabi bukimara kuba mu gihe abo bikekwa ko babugizemo uruhare bagishakishwa.

screenshot_20220618-233938.jpg
Bisi yaguye mu manga umushoferi akimara kuraswa/SOCIAL MEDIA

Amakuru ataremezwa n’abo bireba bose agera kuri BWIZA, avuga ko bisi yarashweho n’inyeshyamba, ari iya kompanyi itwara abagenzi yitwa RITCO. Ikaba yarashwe n’inyeshyamba mu ishyamba rya Nyungwe, ahitwa mu Gisakura, ibirometero nka bitanu rwagati, iva Rusizi ajya i Kigali, ihita agwa mu manga. Aya makuru avuga ko umushoferi warashwe agahita agwa aho, yitwa Issa Ibrahim.

screenshot_20220618-233933.jpg
Issa Ibrahim bivugwa ko yarashwe/SOCIAL MEDIA

Inyeshyamba za FLN ziheruka kumvikana muri ako gace k’amajyepfo mu myaka mike ishize. Bamwe mu bari bazirimo ubu bari mu nkiko; harimo n’uwari umuvugizi wabo, Callixte Nsabimana uzwi nka Maj. Sankara, n’umwe mu bayobozi ba MRCD-UBWIYUNGE, Paul Rusesabagina.

Kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga, nta mutwe wari wakigambye iki gitero cyibasiye abasivili.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Nyamagabe: Abo bikekwa ko ari FLN bishe babiri, bakomeretsa batandatu ubwo barasaga bisi
    Mwiriwe neza muravuze ngo ahitwa kitabi nyamagabe ubundi ngo gisakura ubwose mubyukuri umuntu yamenya arihehe Koko gisakura ni nyamasheke district mujye mugera kuri terrain wangu gusa umuvugizi wa police yabivuze neza umurenge kitabi nyamagabe district Aho niho kbs mureke kongeraho rero ntana mahuriro ya gisakura na kitabi harimo km nyinshi murakoze.

    1. Nyamagabe: Abo bikekwa ko ari FLN bishe babiri, bakomeretsa batandatu ubwo barasaga bisi
      Gisakura na Kitabi ntaho bihuriye. Gisakura ni i burengerazuba, Kitabi ni Amajyepfo. Iyi nkuru hamwe baravuga ko imodoka yavaga i Kigali ahandi bakavuga ko yavaga Rusizi. Nimureke kuvangavanga ibintu

    2. Nyamagabe: Abo bikekwa ko ari FLN bishe babiri, bakomeretsa batandatu ubwo barasaga bisi
      Gisakura na Kitabi ntaho bihuriye. Gisakura ni i burengerazuba, Kitabi ni Amajyepfo. Iyi nkuru hamwe baravuga ko imodoka yavaga i Kigali ahandi bakavuga ko yavaga Rusizi. Nimureke kuvangavanga ibintu

  2. Nyamagabe: Abo bikekwa ko ari FLN bishe babiri, bakomeretsa batandatu ubwo barasaga bisi
    Mwiriwe neza muravuze ngo ahitwa kitabi nyamagabe ubundi ngo gisakura ubwose mubyukuri umuntu yamenya arihehe Koko gisakura ni nyamasheke district mujye mugera kuri terrain wangu gusa umuvugizi wa police yabivuze neza umurenge kitabi nyamagabe district Aho niho kbs mureke kongeraho rero ntana mahuriro ya gisakura na kitabi harimo km nyinshi murakoze.

  3. Nyamagabe: Abitwaje intwaro bishe babiri, bakomeretsa batandatu ubwo barasaga kuri bisi
    Arko abo ba sivile barikuzira iki koko?
    Niba bashaka gufata igihugu bajye baza bahangane naba sirikare.

  4. Nyamagabe: Abitwaje intwaro bishe babiri, bakomeretsa batandatu ubwo barasaga kuri bisi
    Arko abo ba sivile barikuzira iki koko?
    Niba bashaka gufata igihugu bajye baza bahangane naba sirikare.

  5. Nyamagabe: Abitwaje intwaro bishe babiri, bakomeretsa batandatu ubwo barasaga kuri bisi
    ntago mwatubwira abo bagizi banabi ntago bari gamba

  6. Nyamagabe: Abitwaje intwaro bishe babiri, bakomeretsa batandatu ubwo barasaga kuri bisi
    ntago mwatubwira abo bagizi banabi ntago bari gamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *