Umunyamakuru Clarisse Uwimana uri mu ba Siporo bubashywe hano mu Rwanda, yambitswe impeta n’umukunzi we Kwizera Bertrand Festus bitegura kurushingana.
Uwimana asanzwe akorera igitangazamakuru cya B&B FM-Umwezi.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru ni bwo Kwizera yasabye iyi nkumi y’uburanga ko yayibera umutwe na yo ikamubera umutima, ibyo Clarisse yemeye atazuyaje.
Amakuru avuga ko aba bombi bari bamaze igihe bakundana, n’ubwo urukundo rwabo rutakunze kujya ku karubanda.
Biteganyijwe ko bombi bazarushinga mu minsi iri imbere, dore ko bafite gahunda y’ubukwe vuba aha.


