Amafunguro atangaje y’abaperezida yavugishije benshi

Amin, Kadhaffi na Robert Mugabe (ibumoso ugana iburyo)

Akenshi usanga abantu bafite amatsiko yo kumenya niba koko Perezida cyangwa umunyacyubahiro ukomeye mu gihugu abayeho kimwe na bo, niba barya kimwe, amafunguro atabura kumeza yabo cyangwa ibyo bakunda kurya. Muri iyi nkuru turagaruka ku ba Perezida bayoboye Afurika mu bihe bitandukanye n’ibyo bakundaga kurya. Idi Amin Dada Yavutse mu mwaka w’1925 apfa mu 2003, […]

Agashya: Itsinda ry’inkende ryinjiye mu rugo rw’umuturage rigerageza kumwiba uruhinja rw’ukwezi

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 18 Kamena 2022, mu mudugudu wa Mwamgongo mu Ntara ya Kigoma habaye agashya ubwo itsinda ry’inkende ryinjiraga mu nzu y’umuturage maze zikambura umubyeyi umwana w’ukwezi kumwe zikagerageza kumwiba. Aka gashya kabaye ahagana mu ma saa cyenda z’amanywa mu mudugudu uhana imbibi na Parike y’igihugu ya Gombe. Byose byatangiye […]

Kagame in Kenya for DRC conflict dialogue

President Paul Kagame on Monday, June 20 arrived in Kenya for the third East African Community (EAC) Heads of State Conclave on DR Congo. The Rwandan president joins his counterparts from the region, including DR Congo’s FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo, who arrived in the Kenyan capital Sunday ahead of the diaogue on security issue in […]

Ethiopia: Abantu 100, 200, 300, urujijo ku mubare w’abaguye mu bwicanyi bwo muri Oromia

Abantu barenga 100, ahanini bakomoka mu bwoko bwa Amhara, baguye mu gitero cyagabwe mu karere ka Oromia muri Ethiopia, nk’uko abatangabuhamya babitangaje, bashinja ingabo za Oromo Liberation Army (OLA) kuba inyuma ya kimwe mu bitero biheruka byahitanye abantu benshi. Icyakora, abandi batangabuhamya babiri bavuze ko hapfuye abantu barenga 200. Guverinoma y’intara muri Oromia yemeje icyo […]

Muhire Henry yahagaritswe ku bunyamabanga bukuru bwa FERWAFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ryahagaritse ku mirimo Muhire Henry wari Umunyamabanga Mukuru waryo kubera ibyo agomba kubazwa bijyanye n’inshingano ze. FERWAFA yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, gusa ntiyahishura ibyo Muhire agomba kubazwa. Uyu mugabo cyakora cyo yahagaritswe nyuma y’amanyanga yari amaze igihe avugwa muri FERWAFA. Ni […]

Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu nama i Nairobi

Ba Perezida b'ibihugu bya EAC bitabiriye, keretse Samia Suluhu wa Tanzania

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, n’abandi bayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bahuriye i Nairobi kuri uyu wa 20 Kamena 2022. Abandi bari muri iyi nama ni: Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Yoweri Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, FĂ©lix Tshisekedi wa RDC na Uhuru Kenyatta wa Kenya. Perezida […]

Pasiteri Bugingo yashinje Kin Kariisa ‘gushaka kumukura ku mugati’

Umuyobozi w’Itorero, House of Prayer Ministries International (HPMI), Pasiteri Aloysius Bugingo, yavuze ko umuyobozi wa NBS Television akaba n’Umunyarwanda mwenewabo, Kin Kariisa ashaka kumukura ku mugati kuko igitangazamakuru cye gihora kimwibasira. Bugingo yavuze ko uburyo NBS ihora igaruka ku nkuru kuba ” Narahawe dipolome itariyo” ari kindi bigamije. Mu kibwiriza yateguye ku Cyumweru ahitwa Kinoni […]

M23 yafunguye umupaka wa Bunagana uhuza RDC na Uganda

Abaturage benshi bari bategereje gusubira iwabo nyuma y'ifungurwa ry'uyu mupaka

Umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze icyumweru ufashe umujyi wa Bunagana, wamaze gufungura umupaka waho uhuza Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na Uganda. Nk’uko M23 yabitangaje, iki gikorwa cyayobowe n’Umuvugizi wayo, Major Willy Ngoma mu gitondo cy’uyu wa 20 Kamena 2022. Muri videwo y’amasegonda 51, Maj. Ngoma agaragara ahagaze imbere y’ibiro by’abinjira n’abasohoka kuri […]

Ukraine iravuga ko izemera ikarwanisha n’ibitiyo uburengerazuba nibukomeza kuyima intwaro

Kuri iki Cyumweru gishize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmitry Kuleba yabwiye itangazamakuru ryo mu Budage ko igihugu cye kizakomeza kurwanya u Burusiya n’iyo nta ntwaro izo ari zo zose cyaba gisigaranye kigakoresha ibitiyo, kubw’ibyo ibihugu byo mu burengerazuba bikaba bigomba kwihutisha iyoherezwa ry’intwaro muri Ukraine bitaba ibyo bikazirengera impfu z’ingabo zayo. Minisitiri Kuleba yagize […]

Kenyatta hosts EAC meeting to discuss DR Congo security issue

The East African Community (EAC) leaders will be in Nairobi on Monday for a meeting convened by President Uhuru Kenyatta to discuss the security situation in the eastern Democratic Republic of Congo. The EAC conclave, whose members are Kenya, DR Congo, Rwanda, Burundi and Uganda, was set up to encourage dialogue between rebels and the […]

RDC ibona u Rwanda ari nyirabayazana w’urugomo rukorerwa abavuga Ikinyarwanda

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ibona u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’urugomo Abanyekongo bakomeje gukorera abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda. Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe umutekano w’imbere, Daniel Aselo, mu kiganiro n’abanyamakuru, yasobanuye ko urugomo ruri gukorwa mu bice bitandukanye by’igihugu atari intambara y’Abanyarwanda n’Abanyekongo. Yatanze urugero rw’umuturage wo mu gace ka Kalima mu ntara […]

Les dirigeants d’Afrique de l’Est se rĂ©uniront lundi pour discuter du conflit en RD Congo

Les dirigeants de sept nations composant le bloc de la CommunautĂ© de l’Afrique de l’Est se rĂ©uniront lundi pour discuter de la situation sĂ©curitaire dans l’est dĂ©chirĂ© par la violence de la RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo, a annoncĂ© la prĂ©sidence kenyane. La rĂ©union intervient alors que de violents combats ravivent des animositĂ©s vieilles de plusieurs […]

Abayobozi bakuru 5 n’abadepite bo mu Bwongereza bategerejwe mu Rwanda

Boris Johnson n'abandi bayobozi muri guverinoma bazitabira iyi nama

Abayobozi 5 bakuru, abadepite n’abayobozi b’imiryango iharanira inyungu z’abaturage, bose bo mu Bwongereza bategerejwe mu Rwanda mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri Commonwealth. Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, asobanura ko Igikomangoma Charles mu izina ry’Umwamikazi Elizabeth II ari cyo kizaba ari umushyitsi mukuru muri iyi nama. Hategerejwe kandi Minisitiri w’Intebe w’u […]

Perezida Museveni ategerejwe mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga itanu atahakoza ikirenge

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka igera muri itanu, ategerejwe mu Rwanda, aho azitabira Inama y’Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth (CHOGM 2022) igomba kubera i Kigali muri iki cyumweru twatangiye. Inama ya CHOGM 2022 izabera i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 20 kugeza ku […]

Umunyamakuru Clarisse Uwimana yambitswe impeta n’umusore witegura kumurongora

Umunyamakuru Clarisse Uwimana uri mu ba Siporo bubashywe hano mu Rwanda, yambitswe impeta n’umukunzi we Kwizera Bertrand Festus bitegura kurushingana. Uwimana asanzwe akorera igitangazamakuru cya B&B FM-Umwezi. Ku mugoroba wo ku Cyumweru ni bwo Kwizera yasabye iyi nkumi y’uburanga ko yayibera umutwe na yo ikamubera umutima, ibyo Clarisse yemeye atazuyaje. Amakuru avuga ko aba bombi […]

MONUSCO yongeye gushinja M23 kurasa ‘ibisasu bya Mortier’ ku birindiro by’ingabo zayo

Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), yongeye gushinja umutwe witwaje intwaro wa M23 kurasa ibisasu ku birindiro by’ingabo zayo bya Shangi muri teritwari ya Rutshuru. Ubutumwa yatangarije kuri Twitter kuri uyu wa 19 Kamena 2022 ko ibisasu byarashwe kuri ibi birindiro ari bitandatu biraswa n’imbunda ya Mortier/Mortar. Igira iti: “Igitero […]

U Bufaransa: Ihuriro rya Perezida Macron ryatakaje ubwiganze mu nteko ishinga amategeko

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatakaje ububasha bwo kugenzura Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’aho ihuriro rye ribuze ubwiganze mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko. Ibyavuye mu matora byatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, byatumye politiki y’u Bufaransa ihungabana, bituma ibyiringiro by’inteko ishinga amategeko bimugara keretse mu gihe Macron yabasha kugirana amasezerano n’andi mashyaka. […]

Perezida Zelensky wa Ukraine arageza ijambo ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, kuri uyu wa Mbere arageza ijambo ku nshuro ya mbere ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ni nyuma y’amezi abiri n’igice agejeje icyo cyifuzo kuri Perezida Macky Sall wa SĂ©nĂ©gal kuri ubu uyoboye uyu muryango. Perezida Zelensky byitezwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ageza ijambo ku bagize […]

Umunyarwanda yatorewe guhagararira agace mu Nteko Ishinga Amategeko y’ u Bufaransa

Umunyarwanda HervĂ© Berville yongeye gutorerwa guhagararira agace ka CĂ´tes-d’Armor mu Nteko Ishinga Amategeko mu Bufaransa atsinze Bruno Ricard bari bahanganye ku majwi 55,83 %. HervĂ© Berville agiye guhagararira ako gace mu Nteko mu myaka itanu iri imbere. Uyu musore w’imyaka 32 ubarizwa mu ishyaka rya Emmanuel Macron uri ku butegetsi, yatsinze Bruno Ricard wagize amajwi […]

Colombia: Uwahoze ari inyeshyamba mu mutwe wa M-19 yatorewe kuba perezida

Gustavo Petro wahoze ari umurwanyi w’inyeshyamba wasezeranyije impinduka zikomeye mu mibereho n’ubukungu, yatsindiye kuba Perezida wa Colombia. Intsinzi ya Petro mu matora y’umukuru w’igihugu yo ku Cyumweru azamugira perezida wa mbere mu gihugu uvuye mu baharanira uburinganire mu by’imibereho cyangwa “left-wing president”. Yatsinze amatora ku majwi 50.4 ku ijana, mu gihe mukeba we, Rodolfo Hernandez, […]

RDC: Hamenyekanye umuntu wishwe agatwikwa ashinjwa kuba Umunyarwanda

Nyuma y’aho kuri iki Cyumweru tubagejejeho amakuru yaturukaga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Maniema y’umuntu byavugwaga ko ari Umunyarwanda wishwe n’abaturage mbere yo gutwikirwa mu Mujyi rwagati, ubu amakuru agera kuri Bwiza aravuga ko uyu muturage atari Umunyarwanda ahubwo ari Umunyekongo wo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Ni nyuma y’aho muri Repubulika ya […]

Two killed, six injured in suspected FLN attack in Nyungwe

Two people were killed on Saturday, June 18 in an armed attack suspected to have been carried out by the National Liberation Front (FLN), in Kitabi sector, Nyamagabe district. According to a statement by the Rwanda National Police (RNP), the attack took place at 2pm when “armed thugs suspected to be members of the FLN […]

Leta ya RDC yiyemeje gukurikirana abakomeje guhohotera Abatutsi

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yiyemeje gukurikirana abafite umugambi n’abakomeje guhohotera Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, by’umwihariko Abatutsi. Byatangajwe n’Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya kuri uyu wa 19 Kamena 2022. Yagize ati: “Guverinoma binyuze muri serivizi zihariye itanga, by’umwihariko polisi iri gushakisha abo bose bashaka gukorera urugomo Abatutsi. Nibafatwa, bazakurikiranwa n’amategeko. Ntihabeho urujijo […]

Myugariro wa APR FC yirukanwe n’ikipe yari yaratijwemo ashinjwa kurya ruswa

Ikipe ya Marines FC yamaze gusezerera myugariro Hakizimana FĂ©lcien bita Cannavaro yari yaratijwe na APR FC, imushinja kuyigambanira binyuze mu kurya ruswa. Cannavaro wari usanzwe ari Kapiteni w’iyi kipe y’i Rubavu, Marines FC yamushinje kurya ruswa ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona iheruka gutsindwamo na Kiyovu Sports ibitego 2-0. Marines FC mu ibaruwa yandikiye […]

M23 yafashe Bunagana, umusirikare wa RDC arasirwa i Rubavu, Uganda ihagarika kurwanya ADF: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 13 Kamena 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye umutekano na politiki. Harimo: Indege yagombaga kuzana abimukira yarahagaritswe Indege yiteguraga kuzana abimukira mu Rwanda ibakuye mu Bwongereza, tariki ya 14 yahagaritswe n’urukiko rw’Uburayi rushinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ni icyemezo cyatunguye guverinoma y’u Bwongereza yari imaze iminsi mu nkiko bitewe n’abanyamategeko bashakaga kuburizamo […]