Umuyobozi w’Itorero, House of Prayer Ministries International (HPMI), Pasiteri Aloysius Bugingo, yavuze ko umuyobozi wa NBS Television akaba n’Umunyarwanda mwenewabo, Kin Kariisa ashaka kumukura ku mugati kuko igitangazamakuru cye gihora kimwibasira. Bugingo yavuze ko uburyo NBS ihora igaruka ku nkuru kuba ” Narahawe dipolome itariyo” ari kindi bigamije. Mu kibwiriza yateguye ku Cyumweru ahitwa Kinoni ari naho itorero rye rikorera, Bugingo yavuze ko Kiin Kariisa ” ari ukumwibasira, hagakorwa inkuru ibogamye (unbalanced).” Kuwa 10 Kamena nibwo Pasiteri Bugingo n’abandi banyeshuri babonye dipolome mu bya Tewolojiya muri Kaminuza ya Kayiwa International University (KINTU). Nyuma byavuzwe ko izi dipolome bakuye muri kaminuza nanone ya pasiteri Simeone Kayiwa wa Namirembe Christian Fellowship Church, ari ibicupuri. Hari itangazo ryasohowe n’Inama Nkuru ya za Kaminuza muri Uganda, National Council for Higher Education (NCHE), yavuze ko kaminuza ya KINTU itemewe mu gihugu, ko Bugingo na bagenzi be, bapfunyikiwe amazi.


