Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi yihungije inshingano, yitwaza u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yavuze ko mugenzi we uyoboye Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yihungije inshingano nk’Umukuru w’Igihugu, yitwaza Leta y’u Rwanda.

Mu nama ya Qatar Economic Forum yayobowe n’umunyamakuru Zain Verjee tariki ya 19 Kamena 2022, Perezida Kagame yabajijwe ku birego bya Tshisekedi by’uko Leta y’u Rwanda ifasha umutwe witwaje intwaro wa M23 mu cyitwa ubushotoranyi.

Perezida Kagame nk’uko The Bloomberg yabitangaje, yasubije ko Tshisekedi yirengagiza ibibazo nyakuri bibangamira umubano wa RDC n’ibihugu bituranye, birimo kuba Leta ye yarananiwe kurandura imitwe yitwaje intwaro ikomoka muri ibi bihugu, bikaba biteye impungenge ko byazateza intambara nshya mu karere k’ibiyaga bigari.

Kuba Tshisekedi ashinja u Rwanda gufasha M23, Perezida Kagame abona ari urwitwazo. Ati: “Kurema ibyo birego mu buryo bworoshye ni ukwihunza inshingano ze nka Perezida wa kiriya gihugu.”

Imitwe yitwaje intwaro Umukuru w’Igihugu yakomozagaho irimo: FDLR ikomoka mu Rwanda, ADF ikomoka muri Uganda na RED Tabara ikomoka mu Burundi, yose ibirwanya.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi yihungije inshingano, yitwaza u Rwanda
    mubigaragara ni uko nyakubahwa Perezida wa DRC yakagombye gukumira buriya bwicanyi buri gukorerwa aba rwanda- phone bakorerwa n’abiyita ko aribo bakongomani iriya mipanga igasubizwa mumirimo yagenewe ; naho bitaribyo amahanga nayo yakagombye kutabirebera akabikumira mumaguru mashya. Ikindi niyongere ajye ku meza na M23 cg yubahirize ibyo bemeranyije.

      Ukuri guhari nuko ibi aba baswahili na bangala ibyo batangiye bigaragaza kunanirwa urugamba kuko ntagihugu wasanga kitarimo ururimi rwikinyarwanda rero barikoraho

    2. Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi yihungije inshingano, yitwaza u Rwanda

  3. Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi yihungije inshingano, yitwaza u Rwanda
    kongo niganire na m23 yitandukanye na fdrl congo yemereko m23 arabakongomani nkabandi bacyure impunzi zabakongomani bavuga ururimi rwikinyarwanda basubire mumitungo yabo batekane mugihugu cyabo cya kongo m23 bamwe babinjize mugisirikare bagire uruhare rwo kurinda umutekano wigihugu cyabo nkabandi benegihugu nonese congo iragirango abakongomani bavuga ikinyarwanda bazajyehe congo ibitekerezeho kuko ntamuntu urushundi mugihugu naho ubundi ntabwo babasuzugura kariya kageni bakabasohora mubiganiro kandi bashaka uburenganzira bwabo naho m23 nurwanda ntaho bihuriye kuko umunyarwanda aba murwa
    nda

    1. Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi yihungije inshingano, yitwaza u Rwanda
      Uti Congo niganire na M23… Hanyuma ko Urwanda rutaganira na FDLR byo urabivugaho iki? Ikindi sinumva igituma M23 ishaka ibiganiro na Leta ya Congo mugihe Congo espace politique ifunguye buri wese afite uruhusa rwo gukora politike, kwiyamamaza ntacyo yishisha. Naho iwacu uvuze ibitagenda bahita bamukubita ifuni. Kagame nahe amashyaka atavuga rumwe nawe uruhusa rwo gukora politike mbere yo kujya guhiga abamuhunze abita FDLR

    2. Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi yihungije inshingano, yitwaza u Rwanda
      Uti Congo niganire na M23… Hanyuma ko Urwanda rutaganira na FDLR byo urabivugaho iki? Ikindi sinumva igituma M23 ishaka ibiganiro na Leta ya Congo mugihe Congo espace politique ifunguye buri wese afite uruhusa rwo gukora politike, kwiyamamaza ntacyo yishisha. Naho iwacu uvuze ibitagenda bahita bamukubita ifuni. Kagame nahe amashyaka atavuga rumwe nawe uruhusa rwo gukora politike mbere yo kujya guhiga abamuhunze abita FDLR

    3. Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi yihungije inshingano, yitwaza u Rwanda
      Wuzuwemo na satani ni myuka mibi gusa. Uwakubwiyeko congo itazaterintambwe muri politike ninde? Ibihe bizabahindukiraho mutabizi mwa njiji mwe. Murindire izakabwana!!!

    4. Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi yihungije inshingano, yitwaza u Rwanda
      Wuzuwemo na satani ni myuka mibi gusa. Uwakubwiyeko congo itazaterintambwe muri politike ninde? Ibihe bizabahindukiraho mutabizi mwa njiji mwe. Murindire izakabwana!!!

  4. Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi yihungije inshingano, yitwaza u Rwanda
    kongo niganire na m23 yitandukanye na fdrl congo yemereko m23 arabakongomani nkabandi bacyure impunzi zabakongomani bavuga ururimi rwikinyarwanda basubire mumitungo yabo batekane mugihugu cyabo cya kongo m23 bamwe babinjize mugisirikare bagire uruhare rwo kurinda umutekano wigihugu cyabo nkabandi benegihugu nonese congo iragirango abakongomani bavuga ikinyarwanda bazajyehe congo ibitekerezeho kuko ntamuntu urushundi mugihugu naho ubundi ntabwo babasuzugura kariya kageni bakabasohora mubiganiro kandi bashaka uburenganzira bwabo naho m23 nurwanda ntaho bihuriye kuko umunyarwanda aba murwa
    nda

  5. Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi yihungije inshingano, yitwaza u Rwanda
    M23 ni abanyekongo bavuga ikinyarwanda, Kongo yabasanze hariya izanwe n’ubukoroni. Ba sekuruza bari abanyarwanda, Kongo itaraza.
    Niba Kongo itabashaka nibasubize igihugu cyabo.

  6. Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi yihungije inshingano, yitwaza u Rwanda
    M23 ni abanyekongo bavuga ikinyarwanda, Kongo yabasanze hariya izanwe n’ubukoroni. Ba sekuruza bari abanyarwanda, Kongo itaraza.
    Niba Kongo itabashaka nibasubize igihugu cyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *