Gen Kazura n’Abagaba bakuru b’Ingabo bagenzi be mu nama ku kibazo cy’umutekano muke wa RDC

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, aherutse kwitabira inama y’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Ni inama yabereye i Nairobi muri Kenya ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena.

Yitabiriwe n’abarimo Gen Kazura, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya Gen, Robert Kibochi; uw’Ingabo za Uganda, Gen Wilson Mbaddi; uw’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo; uw’iza Tanzania, Gen Venance Mabeyo; uw’iza RDC, Gen CĂ©lĂ©stin Mbala ndetse na Gen Santino Deng Wol w’Ingabo za Sudani y’Epfo.

Intego nyamukuru y’iyi nama yari ugutegurira hamwe gahunda y’umutwe w’Ingabo z’akarere zigomba koherezwa mu Butumwa bwo guhashya inyeshyamba mu ntara za Kivu y’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru na Ituri zo Burasirazuba bwa RDC.

Abakuru b’ibihugu bya EAC kuri uyu wa Mbere ubwo na bo bateraniraga i Nairobi bemeje iyi gahunda, nyuma yo kuyishyikirizwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Robert Kibochi ari na we ukuriye Komisiyo y’Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bya EAC.

Mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya gisirikare igamije gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro muri RDC, abakuru b’ibihugu “basabye ko ingabo z’akarere zigomba gufatanya n’ingabo n’ubuyobozi bwa DRC mu guharanira umutekano, no kubungabunga amahoro muri DRC.”

Perezidansi ya Congo Kinshasa mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko Ingabo za EAC zigomba kugera ku butaka bw’iki gihugu mu byumweru biri imbere, gusa zikazaba zitarimo iz’u Rwanda.

Iti: “Ziyobowe mu buryo bwa Gisirikare na Kenya, izi ngabo zigomba gutangira ibikorwa mu byumweru biri imbere kandi ntizigomba kuba zirimo iz’Igisirikare cy’u Rwanda.”

Impamvu ni uko iki gihugu gishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uri mu yajujubije ingabo zacyo, n’ubwo u Rwanda rudahwema kubihakana.

U Rwanda cyakora cyo rwo ruvuga ko rwiteguye gutanga ingabo zarwo muri uriya mutwe mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Gen Kazura n’Abagaba bakuru b’Ingabo bagenzi be mu nama ku kibazo cy’umutekano muke wa RDC
    Mudufashe murakenewe rdf

  2. Gen Kazura n’Abagaba bakuru b’Ingabo bagenzi be mu nama ku kibazo cy’umutekano muke wa RDC
    Mudufashe murakenewe rdf

  3. Gen Kazura n’Abagaba bakuru b’Ingabo bagenzi be mu nama ku kibazo cy’umutekano muke wa RDC
    mudufashe mwitange mukore ukomushoboye knd ubushobozi murabufite

  4. Gen Kazura n’Abagaba bakuru b’Ingabo bagenzi be mu nama ku kibazo cy’umutekano muke wa RDC
    mudufashe mwitange mukore ukomushoboye knd ubushobozi murabufite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *