Minisitiri Lutundula yahamije ko u Rwanda rutifuza ko igisirikare cya RDC gikomera

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Christophe Lutundula, yahamije ko u Rwanda ari igihugu kitajya cyifuza ko igisirikare cyabo gikomera ku buryo cyabasha kugarura amahoro n’umutekano uhungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro.

Lutundula yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, cyari cyerekeye umubano hagati ya RDC n’akarere, by’umwihariko n’u Rwanda ukomeje kuzamba, kubera impamvu z’umutekano wa buri gihugu.

Yagize ati: “U Rwanda rwifuza RDC ifite intege nke kandi yoroshye. Ntabwo rushaka ko dutegura igisirikare cyacu kugira ngo tugarure umutekano mu burasirazuba. Rushaka kuza mu kavuyo, rukiba amabuye y’agaciro yacu. Ni bwo buryo bwarwo.”

Lutundula abona ko u Rwanda muri kamere yarwo, rutajya rwifuza ko hari igihugu gituranyi gitera imbere haba mu bukungu cyangwa mu rwego rw’igisirikare.

Uyu munyapolitiki yakomeje avuga ko Rapport Mapping ivuga ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, igaragaza ko u Rwanda rukura amabuye y’agaciro mu gihugu cyabo. Ati: “U Rwanda rushaka imyanya. U Rwanda rujyana hanze amabuye y’agaciro rudasarura, aturuka muri RDC. Rapport Mapping irahari kandi buri gihe rurakora ngo ntisuzumwe.”

Minisitiri Lutundula atangaje aya magambo mu gihe guverinoma ya RDC iherutse gusesa amasezerano yagiranye n’iy’u Rwanda kubera icyo yita ubushotoranyi, aho irushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, ikirego rwateye utwatsi.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Minisitiri Lutundula yahamije ko u Rwanda rutifuza ko igisirikare cya RDC gikomera
    Kera abazayirw bari bafite ubwenge, abubu ni ba hicwamayi.
    None se ntaziko buri gihugu kiba cyifuza ko gikomera kurudha ibindi kugirango batazagiteta bakakigira nka za Ukraine, Libya, Irak, Palestine, Nicaragua, …?

      Abari bafite ubwenge ni ba Mobutu se ! Hhhhh

        Arasekeje. Nonese ni Urwanda ruzabubakira igisirikare ?Bashatse kubaka igisirikare cyabo se Urwanda rubabuza. Cyakora umunwa wabo wo uhora uri tayari.

          Ariko aba congomani bashobora kuba bavuka bafite ubwenge bucagase kugeza bashaje
          Kuko ureba ibitekerezo bya bayobozi ukibaza abayoborwa bo uko batekereza
          1%

        2. Minisitiri Lutundula yahamije ko u Rwanda rutifuza ko igisirikare cya RDC gikomera

  3. Minisitiri Lutundula yahamije ko u Rwanda rutifuza ko igisirikare cya RDC gikomera
    Ubwenge bwabo ba congomani ni ubwo gufasha interahamwe ngo zigaruke gukora génocide hano mu Rwanda.ariko baribeshya ingabo z’u Rwanda zizabaha isomo rizima.

  4. Minisitiri Lutundula yahamije ko u Rwanda rutifuza ko igisirikare cya RDC gikomera
    Ubwenge bwabo ba congomani ni ubwo gufasha interahamwe ngo zigaruke gukora génocide hano mu Rwanda.ariko baribeshya ingabo z’u Rwanda zizabaha isomo rizima.

  5. Minisitiri Lutundula yahamije ko u Rwanda rutifuza ko igisirikare cya RDC gikomera
    Baba babuze ibyobavuga ariko nonese ibyo gukomera kwigisurikare cyabo biratureba.

  6. Minisitiri Lutundula yahamije ko u Rwanda rutifuza ko igisirikare cya RDC gikomera
    Baba babuze ibyobavuga ariko nonese ibyo gukomera kwigisurikare cyabo biratureba.

  7. Minisitiri Lutundula yahamije ko u Rwanda rutifuza ko igisirikare cya RDC gikomera
    Baba babuze ibyobavuga ariko nonese ibyo gukomera kwigisurikare cyabo biratureba.

  8. Minisitiri Lutundula yahamije ko u Rwanda rutifuza ko igisirikare cya RDC gikomera
    Baba babuze ibyobavuga ariko nonese ibyo gukomera kwigisurikare cyabo biratureba.

  9. Minisitiri Lutundula yahamije ko u Rwanda rutifuza ko igisirikare cya RDC gikomera
    DRC,ikennye ubwenge,kuko imbaraga nke zayo kurugamba bashaka uburyo bwose,bwo kwisobanura bavuga nabi urwanda.nibwo buryo bwo kwikura mw’isoni.urwanda she rutegeka muri Kongo.M23,so bene wabo banze guha agaciro iwabo.kuki amasezerano basezeranye batayashyira mubikorwa NGO amahoro agaruke.birababaje.

  10. Minisitiri Lutundula yahamije ko u Rwanda rutifuza ko igisirikare cya RDC gikomera
    DRC,ikennye ubwenge,kuko imbaraga nke zayo kurugamba bashaka uburyo bwose,bwo kwisobanura bavuga nabi urwanda.nibwo buryo bwo kwikura mw’isoni.urwanda she rutegeka muri Kongo.M23,so bene wabo banze guha agaciro iwabo.kuki amasezerano basezeranye batayashyira mubikorwa NGO amahoro agaruke.birababaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *