thumb07309.jpg

Perezida Kagame na madamu we bakiriye Igikomangoma Charles wa Wales (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye muri Village Urugwiro Igikomangoma Charles cya Wales, gihagarariye Umwamikazi w’u Bwongereza mu nama ya CHOGM ari kumwe na Madamu we Camilla, baganira ku mubano ibihugu byombi bifitanye.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Igikomangoma Charles cyashimiye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku rugwiro babakiranye mu Rwanda.

thumb07309.jpg

fv2cgg2wqaik7wq.jpg

Igikomangoma cya Wales, Charles Philip n’umugore we Camilla kandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kongera kwiyubaka igihugu cyanyuzemo mu myaka 28 ishize, maze bunamira abatutsi bishwe muri Jenoside bahashyinguye.

bf08e74c84e6f0c5a846649f4ade6319.jpg

5f07c2f0ffd87687985e768d39619302.jpg

Amafoto: @Village Urugwiro

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *