MONUSCO yatangaje ko M23 imaze iminsi igaragaza imbaraga nk’iz’igisirikare gikomeye

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, Bintou Keita, yatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze iminsi ugaragaza imbaraga nyinshi nk’iz’igisirikare cyubakitse.

Bintou yabimenyesheje abagize akanama ka UN gashinzwe umutekano kuri uyu wa 29 Kamena 2022, baganiraga ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati: “Mu mirwano ya vuba cyane, M23 yitwaye cyane na cyane nk’igisirikare gisanzwe aho kuba umutwe witwaje intwaro. M23 ifite imbaraga z’igisirikare n’ibikoresho bihambaye.”

Muri ibi bikoresho, yavuzemo intwaro za Mortar zirasa kure, Mashinigani ndetse n’ibindi byahanura indege. Ati: “M23 yongereye ubushobozi bugezweho ndetse n’ibikoresho, cyane nka Mortar zirasa kure, mashinigani ndetse n’uburyo bwo kurasa indege.”

Ibi byashimangiwe n’Intumwa ya RDC muri aka kanama, yo yavuze ko muri iyi minsi M23 iri kurusha imbaraga ingabo za Leta hamwe n’iza MONUSCO. Ati: “M23 yagarutse nyuma y’imyaka 8. Ifite ibikoresho by’urugamba biruta ibya MONUSCO na FARDC.”

Bintou yavuze ko mu gihe mu bitero M23 igaba ku ngabo za RDC n’iza MONUSCO yakomeza kugaragaza imbaraga nyinshi zirenze iz’umutwe witwaje intwaro usanzwe, byazaba ngombwa ko izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro zongererwa ubushobozi.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. MONUSCO yatangaje ko M23 imaze iminsi igaragaza imbaraga nk’iz’igisirikare gikomeye
    Nka UN koko yahamagariye DRC kuganira na M23 bakava muri ibyo byo kuvuga ngo m23 irakomeye cyangwa ntikomeye; icy’ingenzi ni ibiganiro si intambara.

    1. MONUSCO yatangaje ko M23 imaze iminsi igaragaza imbaraga nk’iz’igisirikare gikomeye
      Mbese wagizengo bifuzako intambara yarangira rekada!

    2. MONUSCO yatangaje ko M23 imaze iminsi igaragaza imbaraga nk’iz’igisirikare gikomeye
      Mbese wagizengo bifuzako intambara yarangira rekada!

  2. MONUSCO yatangaje ko M23 imaze iminsi igaragaza imbaraga nk’iz’igisirikare gikomeye
    Nka UN koko yahamagariye DRC kuganira na M23 bakava muri ibyo byo kuvuga ngo m23 irakomeye cyangwa ntikomeye; icy’ingenzi ni ibiganiro si intambara.

  3. MONUSCO yatangaje ko M23 imaze iminsi igaragaza imbaraga nk’iz’igisirikare gikomeye
    Hhhhhhhhh,mugume hamwe mubanze musogongere kukibatsi cyumuriro,kuko mwarigenje Sha icyo nzicyo muzemera imishyikirano,nonese babajepe bakabira 5,000 boherejwe kukibuga cyimirwano byabagendekeye gute hhhhhhh@ igitoki.com ntibaviramo Aho hhhhhhh

  4. MONUSCO yatangaje ko M23 imaze iminsi igaragaza imbaraga nk’iz’igisirikare gikomeye
    Hhhhhhhhh,mugume hamwe mubanze musogongere kukibatsi cyumuriro,kuko mwarigenje Sha icyo nzicyo muzemera imishyikirano,nonese babajepe bakabira 5,000 boherejwe kukibuga cyimirwano byabagendekeye gute hhhhhhh@ igitoki.com ntibaviramo Aho hhhhhhh

  5. MONUSCO yatangaje ko M23 imaze iminsi igaragaza imbaraga nk’iz’igisirikare gikomeye
    Uyu muntu wo Mumurya wabibumbye arakabya, niba adakabya numunyabwoba, umutwe wa M23 Ngo urusha imbaraga igihugu cyose’ n,abibumbye’ yebabawe!’ mbega ubwoba! ntakigenda pe!

  6. MONUSCO yatangaje ko M23 imaze iminsi igaragaza imbaraga nk’iz’igisirikare gikomeye
    Uyu muntu wo Mumurya wabibumbye arakabya, niba adakabya numunyabwoba, umutwe wa M23 Ngo urusha imbaraga igihugu cyose’ n,abibumbye’ yebabawe!’ mbega ubwoba! ntakigenda pe!

  7. MONUSCO yatangaje ko M23 imaze iminsi igaragaza imbaraga nk’iz’igisirikare gikomeye
    Baganira iki se nizo mbwebwe ?

    Ese ko mbona ibibazo vya DRC bibahangayikishije kurusha abanyekongo?

    Terrorism groups nta biganiro nazo.

    Basubire iwabo mu Rwanda

  8. MONUSCO yatangaje ko M23 imaze iminsi igaragaza imbaraga nk’iz’igisirikare gikomeye
    Baganira iki se nizo mbwebwe ?

    Ese ko mbona ibibazo vya DRC bibahangayikishije kurusha abanyekongo?

    Terrorism groups nta biganiro nazo.

    Basubire iwabo mu Rwanda

  9. MONUSCO yatangaje ko M23 imaze iminsi igaragaza imbaraga nk’iz’igisirikare gikomeye
    Ikibyihishemo.

  10. MONUSCO yatangaje ko M23 imaze iminsi igaragaza imbaraga nk’iz’igisirikare gikomeye
    Ikibyihishemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *