Kuva u Rwanda rwabohorwa n’ingabo za RPA Inkotanyi tariki ya 4 Nyakanga 1994, igisirikare cyarwo kimaze kuyoborwa n’abagaba bakuru batandatu (6), uhereye ku ufite ipeti rya Major General kugeza ku rya General ryuzuye.
Ku ikubitiro, iyi nshingano yahawe Major General (Rtd) Sam Kanyemera wamenyekanye nka Kaka (impine y’izina rye), akaba umwe mu basirikare bakuru bayoboye urugamba rwo kubohora igihugu. Ni inshingano yakoze kugeza mu 1998.
Maj. Gen. (Rtd) Kaka wari ufite ipeti rya ‘Brigadier General’ yasezeye muri RDF mu 2003, yongera guhamagarwa mu 2012, ahabwa ipeti rya ‘Major General’. Ubu yasubiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Kaka yasimbuwe na Kayumba Nyamwasa wahoze ari Lieutenant General mbere y’uko aryamburwa kubera ibyaha yahamijwe n’urukiko adahari. Uyu yanayoboye urwego rw’ubutasi, aba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde kugeza mu 2010 ubwo yahungaga.
Kayumba yabaye Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda kugeza mu 2002.
Uyu musirikare wavuzwe cyane muri Afurika y’Epfo, yashinze ihuriro RNC (Rwanda National Congress) rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Leta ivuga ko ari umutwe witwaje intwaro ufite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo.

General James Kabarebe wari ‘Major General’ ni we wasimbuye Nyamwasa, akora iyi nshingano kugeza mu 2010 ubwo yahindurirwaga umwanya, akagirwa Minisitiri w’ingabo.
Gen. Kabarebe ubu ni umujyanama wihariye wa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu by’umutekano kuva mu Kwakira 2018.

Lieutenant General Charles Kayonga ni we wasimbuye Kabarebe kuri iyi nshingano, ayikora kugeza muri Kamena 2013.
Lt Gen. Kayonga kandi yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa kugeza mu 2019.

General Nyamvumba Patrick ni we wasimbuye Lt Gen. Kayonga kuri iyi nshingano, ageza mu Gushyingo 2019 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Umutekano.
Gen. Nyamvumba yahagaritswe ku mwanya wa Minisitiri w’umutekano muri Mata 2020 kubera iperereza yakorwagaho. Kuva ubwo yasabwe gusubira gukorera mu biro bya RDF.

Umugaba Mukuru wa RDF w’ubu ni General Kazura Jean Bosco wasimbuye Gen. Nyamvumba mu Gushyingo 2019.
Mbere yo kujya kuri iyi nshingano, Gen. Kazura yayoboraga ishuri rikuru rya gisirikare kandi yigeze no kuba umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’igisirikare n’imyitozo.

14 Responses
Uko abagaba bakuru ba RDF basimburanye kuva u Rwanda rwabohorwa
Gatsinzi marcel arihe?
Uko abagaba bakuru ba RDF basimburanye kuva u Rwanda rwabohorwa
Ntabwo yari umugaba w’ingabo yari ministiri w’ingabo
Uko abagaba bakuru ba RDF basimburanye kuva u Rwanda rwabohorwa
Ntabwo yari umugaba w’ingabo yari ministiri w’ingabo
Uko abagaba bakuru ba RDF basimburanye kuva u Rwanda rwabohorwa
Gatsinzi Marcel yabaye Ministre wingabo ntabwo yigeze aba umugaba wingabo.

General Gatsinzi yari minister ntabwo yigezaba umugaba
Uko abagaba bakuru ba RDF basimburanye kuva u Rwanda rwabohorwa
General Gatsinzi yari minister ntabwo yigezaba umugaba
Uko abagaba bakuru ba RDF basimburanye kuva u Rwanda rwabohorwa
basangaja ryari
murakoze

Nkunda General Jemus Kabarebe umumbwirire ngo courage mubyo akora
Uko abagaba bakuru ba RDF basimburanye kuva u Rwanda rwabohorwa
Nkunda General Jemus Kabarebe umumbwirire ngo courage mubyo akora
Uko abagaba bakuru ba RDF basimburanye kuva u Rwanda rwabohorwa
Cesar kayisari arihe se
Uko abagaba bakuru ba RDF basimburanye kuva u Rwanda rwabohorwa
Cesar kayisari arihe se