Umutwe wa M23 watangaje ko wamaze kwigarurira uduce dushya 15 two muri Terirwari ya Rutshuru, nyuma y’imirwano ikomeye yari imaze igihe isakiranya abarwanyi bawo na FARDC na FDLR.
M23 yemeje ko yigaruriye turiya duce binyuze mu itangazo ryashyizweho n’Umuvugizi wayo, Major Willy Ngoma.
Uduce uyu mutwe wemeje ko kuri ubu uri kugenzura turimo aka Bikenke, Bugina, Mbuzi, Kinihira, Mutovu, Muhimbira, Shangi na Nkokwe.
M23 kandi iragenzura Kavumu, Nyabikona, Tanda, Rutsiro, Kashari, Bukima na Musezero.
Utu duce turiyongera ku mujyi wa Bunagana umaze ibyumweru birenga bitatu mu biganza bya M23.
Twafashwe nyuma y’amakuru ku wa Kabiri yavugaga ko abasirikare babarirwa mu gihumbi ba FARDC bahisemo guhunga imirwano, nyuma yo gusumbirizwa n’inyeshyamba.
M23 ivuga ko igifite ubushake bwo kugirana ibiganiro na Guverinoma y’i Kinshasa, nk’uko yo kimwe n’indi mitwe babisabwe n’imyanzuro y’inama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC i Nairobi mu minsi ishije.
Major Willy Ngoma yavuze by’umwihariko ko biteguye gukomeza guhagarika imirwano, gusa bakaba nta na rimwe bazihanganira ubushotoranyi bw’Ingabo za Congo ndetse n’imitwe ya FDLR na Nyatura iri kuzifasha urugamba.
Yunzemo ko bashyigikiye umuhuro wa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na FĂ©lix Tshisekedi wa RDC bahurira i Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu, akavuga ko bizeye ko imyanzuro bazafata igomba gusubiza imbogamizi zabo.

10 Responses
M23 yemeje ko yambuye FARDC na FDLR uduce dushya 15
Mbona mutangazaga ibinyoma ni mwe m23 buzuye 1000%?
M23 yemeje ko yambuye FARDC na FDLR uduce dushya 15
Mbona mutangazaga ibinyoma ni mwe m23 buzuye 1000%?
M23 yemeje ko yambuye FARDC na FDLR uduce dushya 15
Courager tubarinyuma mubatsibure batumutwe wenda ibyobisambo byakwibuka ko Congo natwe turi bakavukire bayo
Afande turagusabira cyane Morare djuu sana mpaka kinshasa

barwanira agateka kabo ni birumvikana