Gambia: Uwahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa TPIR yagizwe perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Sangiza iyi nkuru

Umucamanza Hassan Bubacar Jallow, wigeze kuba umushinjacyaha mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ndetse akaba yaragiye akora imirimo itandukanye mu nkiko za Loni, kuri uyu wa Gatatu yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Gambia mu gihugu akomokamo aho bivugwa ko abacamanza b’Abanyamahanga ari bo bakunze kuba mu myanya ikomeye mu butabera.

Bwana Hassan Jallow, washyizwe na perezida mushya wa Gambia, Adama Barrow kuri uwo mwanya w’umucamanza uruta abandi mu gihugu, hagati ya 2002 na 2003 yabaye umucamanza mu cyumba cy’ubujurire cy’Urukiko Rudasanzwe rwashyiriweho Sierra Leone, nyuma agirwa Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rufite icyicaro Arusha muri Tanzania.

Abayobozi bashya ba Gambia bavuye mu matora yabaye kuwa 01 Ukuboza akarangiza ingoma ya Yahya jammeh yari imaze imyaka 22 bavuga ko bafite gahunda yo kuvugurura inzego z’ubutabera z’iki gihugu nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga.

Uwo Jallow asimbuye kuri uyu mwanya, Umunyanijeriya Emmanuel Fagbenle wigeze no kubanza kuyobora Urukiko rw’Ubujurire rwa Gambia, nawe yari yasimbuye kuri uyu mwanya umucamanza ukomoka muri Pakistan, Ali Nawaz Chowhan wakuwe ku mirimo ye mu 2015. Aba bacamanza b’abanyamahanga bakaba baragiye bashinjwa gukorera ubutegetsi aho gukorera abaturage.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ikindi umuntu yavuga, ni uko kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1965 na mbere ya Hassan Jallow, Umunyagambiya, umwe rukumbi, Abou Karim Savage ngo niwe wabashije kuyobora Urukiko rw’Ikirenga rwa gambia hagati ya 2006 na 2009.

Ubunararibonye bwa perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ngo bukaba buzagira uruhare mu gushing komisiyo yo kubwizanya ukuri n’ubwiyunge abayobozi bashya b’igihugu basezeranyije, hibandwa ku byaha byakozwe ku butegetsi bwa Yahya Jammeh no gukurikirana abahoze mu butegetsi bwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *