Guverinoma y’u Burundi iravuga ko itohereje abayihagarariye mu biganiro bihuza Abarundi byari biteganyijwe gutangira i Arusha muri Tanzania kuri uyu wa kane, itariki 16 Gashyantare 2017.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi akaba n’umunyamabanga wa leta, Philippe Nzobonariba, leta yatagaje ko inenga urutonde rw’abatumiwe mu biganiro ndetse n’uko ibiganiro byateguwe n’ibizaganirwaho.
Muri iryo tangazo nk’uko tubikesha urubuga Ubmnews rwo mu Burundi, umuvugizi wa guverinoma avuga ko mu batumiwe mu biganiro harimo abateguye imyigaragambyo yabaye muri 2015, ibintu ngo bishobora guteza impaka muri ibyo biganiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bwana Philippe Nzobonariba akaba yatangaje ko uko umuhuza Benjamin Mkapa yatumiye abitabira ibiganiro binyuranyije n’ubwigenge bw’u Buundi no kwishyira ukizana kw’Abarundi kuko harimo abashakishwa n’ubutabera bw’u Burundi.
Mu gusoza iryo tangazo, Nzobonariba yavuze ko Leta y’u Burundi ishima intambwe ibiganiro bigezeho kandi ibishyigikiye, ariko yongeraho ko leta yifuza ko ibyo biganiro byabera mu Burundi aho kubera hanze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


