Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) arasaba abayobozi b’igihugu cye gutegura intambara hagati y’ingabo n’iz’u Rwanda, agaragaza ko adashyigikiye inzira y’ibiganiro.

Ni nyuma y’aho Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Félix Tshisekedi wa RDC bahujwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, bemeranyije guhoshya umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibi bihugu byombi bituranye, mu kiganiro cyabaye tariki ya 6 Nyakanga 2022.

Muzito uri mu bayobozi b’ihuriro LAMUKA ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, yagaragaje ko adashyigikiye uyu mwanzuro wafatiwe muri Angola, ndetse ko atanifuza ko igihugu cyabo cyakomeza kuganira n’u Rwanda.

Muzito yabwiye abanyamakuru ati: “Icyo bashaka gukora ni ibiganiro bya dipolomasi bigamije kuturangaza. Ubu bari kumwe natwe [avuga Abanyarwanda]. Natwe, ntekereza ko Félix Tshisekedi abyumva, tugomba kubarangaza tuganira…ariko dutegura intambara.”

Muzito yakomeje ati: “Njyewe navuga ko twakagiye mu ntambara mu Rwanda, tugafata u Rwanda mu gihe rwakomeza kubiduhatira. Naho ubundi ntabwo dushaka ubutaka bwabo. Kuko tudafita gahunda yo kubambura ubutaka, tugomba kubasubiza inyuma, tugakora urukuta. Kugira ngo tubasubize inyuma, bisaba ingengo y’imari y’igisirikare.”

Adolphe Muzito ni umwe mu banyapolitiki b’Abanyekongo bashinja u Rwanda ikirego ruhakanye kenshi cy’umugambi wo kwiyomekaho igice cy’uburasirazuba bwa RDC.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Aravuga atyo se azarurwana uretse gusakuriza ku meza ariho ubugari n’inyama akahashora abatabifite. Abananiwe M23 bazashobora u Rwanda?

  2. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Aravuga atyo se azarurwana uretse gusakuriza ku meza ariho ubugari n’inyama akahashora abatabifite. Abananiwe M23 bazashobora u Rwanda?

  3. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Buriya utabusya abwita ubumera, Mzito aramutse ari kuri front, ntiyakwifuza kurwana nu Rwanda ariko kubera ko ari umu civil ureba aho izuru rye rigarukira nta mukadiliyo kabisa, uwamukubita iryugutwi akunva ubuhuha bwaryo amagambo yashira ivuga!

  4. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Buriya utabusya abwita ubumera, Mzito aramutse ari kuri front, ntiyakwifuza kurwana nu Rwanda ariko kubera ko ari umu civil ureba aho izuru rye rigarukira nta mukadiliyo kabisa, uwamukubita iryugutwi akunva ubuhuha bwaryo amagambo yashira ivuga!

  5. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Uyu mugabo ko ahorana intambara muntekerezo ze yari yagera aho isasu rivugira?

  6. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Uyu mugabo ko ahorana intambara muntekerezo ze yari yagera aho isasu rivugira?

  7. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Ariko se u Rwanda hari aho rwihishe? Ntimururreba? mwaruteye ninde wababujije?
    abo ba MUZITO, MUKWEGE n’izindi nterahamwe nababwira iki ngaho nimugerageze. uwanze kumvira se na nyina yumvira ijeri.
    ikibazo nuko nibishyuha MUZITO n’umuryango bazahungira kwa bene Madamu

  8. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Ariko se u Rwanda hari aho rwihishe? Ntimururreba? mwaruteye ninde wababujije?
    abo ba MUZITO, MUKWEGE n’izindi nterahamwe nababwira iki ngaho nimugerageze. uwanze kumvira se na nyina yumvira ijeri.
    ikibazo nuko nibishyuha MUZITO n’umuryango bazahungira kwa bene Madamu

  9. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Uyu arifuza ko DRC hazamo akavuyo maze bakabona uko bananiza TSHISEKEDI bityo bakamuhirika mu matora ataha.

  10. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Uyu arifuza ko DRC hazamo akavuyo maze bakabona uko bananiza TSHISEKEDI bityo bakamuhirika mu matora ataha.

  11. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Uwo arimo arashuka abanyekongo; wasanga avuga gutyo atazi no gukora muri trigger; araboshya ngo batere u rwanda ariko n’intambara itangiye mu bayirwana ntarimo we ibye n’ukuvuga gusa, aabanze afate imbunda ajye kurwanaho na m23 nabona kurwana aribyiza kurusha imishyikirano nta kibazo azatere.

  12. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Uwo arimo arashuka abanyekongo; wasanga avuga gutyo atazi no gukora muri trigger; araboshya ngo batere u rwanda ariko n’intambara itangiye mu bayirwana ntarimo we ibye n’ukuvuga gusa, aabanze afate imbunda ajye kurwanaho na m23 nabona kurwana aribyiza kurusha imishyikirano nta kibazo azatere.

  13. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Hhhhhh,ndaribwa ribwa peer,wabona FLDC ije kwiyahura daaa,mbega abana bapfa ntana 2m bagenze!!

  14. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Hhhhhh,ndaribwa ribwa peer,wabona FLDC ije kwiyahura daaa,mbega abana bapfa ntana 2m bagenze!!

  15. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Intambara irasenya ntiyubaka.

  16. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Intambara irasenya ntiyubaka.

  17. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Mumureke nawe arwanire muri office azafate iyambere ajye kurugamba niho azifuza intambara

  18. Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza
    Mumureke nawe arwanire muri office azafate iyambere ajye kurugamba niho azifuza intambara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *