Urukiko rwo mu gihugu cy’u Busuwisi kuri uyu wa Gatanu rwagize abere Umusuwisi Sepp Blatter n’Umufaransa Michel Platini, nyuma y’igihe bakurikiranweho ibyaha bya ruswa.
Blatter yahoze ari Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), mu gihe Platini yahoze ayobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA).
Ubushinjacyaha bw’u Busuwisi bwari bubakurikiranyeho ibyaha by’uburiganya mu iyishyurwa ry’amafaranga asaga miliyoni 1.6 ry‘amapa-Pounds (miliyoni 2 z’amasuwisi) yahawe Platini mu 2011.
Icyo gihe Platini yayoboraga UEFA ndetse ari na Visi-Perezida wa FIFA, ndetse byari byitezwe ko ari we ugomba gusimbura Blatter nyuma yo kurangiza manda ye.
Aba bagabo bombi cyakora cyo bavugaga ko ari abere kuko ayo mafaranga yatanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko, nk’igihembo cy’ubujyanama Platini yakoreye FIFA hagati ya 1998 na 2002.
Ubushinjacyaha ku rundi ruhande bwo bwavugaga ko ibyakozwe bitakurikije amategeko ndetse bikaba byari bigamije gukungahaza Platini mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibyo abacamanza basanze nta cyaha kibigize.
Ibi bisobanuye ko Platini agomba gusubizwa ariya mafaranga ye yagenewe na FIFA.
Aba bagabo bombi cyakora cyo bagizwe abere, mu gihe mu mwaka wa 2015 bahagaritswe mu bikorwa by’umupira w’amaguru kubera kiriya cyaha bari bakurikiranweho.


