Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bufaransa aravuga ko umwuka utifashe neza hagati ya Lionel Messi na Kylian Mbappé bombi bakinira PSG, kubera Neymar.
Mu minsi ishize ubwo Mbappé yongereye amasezerano muri PSG, ahabwa ububasha ku byerekeye abakinnyi iyi kipe y’i Paris igomba kujya isinyisha n’abo igomba kurekura.
The Daily Star yatangaje ko Mbappé yifuza ko Neymar yava muri PSG, ibyo atumvikanaho na Lionel Messi na we uri mu bafite ijambo rikomeye muri iriya kipe.
Lionel Messi bivugwa ko yifuza ko Neymar yakomeza gukinira PSG bitewe n’ibihe byiza bagiranye muri FC Barcelona, gusa Mbappé ku rundi ruhande akifuza ko yagenda kubera imyitwarire mibi.
Neymar ni umukinnyi wa PSG kuva muri 2017, ubwo yayigeragamo avuye muri FC Barcelona yo muri Espagne.
Iriya kipe y’i Paris imusinyisha yari ifite misiyo yo gutwara UEFA champions league, ibyo yananiwe.
Amakuru avuga ko abayobozi b’iyi kipe kuri ubu bifuza kumugurisha kubera imyitwarire mibi, gusa umutoza mushya wa PSG, Christophe Galtier we aheruka gutangaza ko agifite muri gahunda uriya munya-Brésil.
Kugeza ubu ahazaza ha Neymar hakomeje kuba mu cyeragati, kuko bitaramenyekana neza niba agomba kuva muri iriya kipe cyangwa azayigumamo.


