Gen Kainerugaba wari udaheutse gukoresha Twitter yagarutse kuri Gen Rwigema

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, avuga ko mu gihe Amerika y’Epfo yagize intwari Che Guevara, bo bagize Fred Rwigema.

Uyu muhungu wa Perezida Museveni wari umaze iminsi adakoresha Twitter, yavuze ko ” Amrika y’pfo yagize Che Guevara wabo natwe tugira Fred Rwigyema. Abazi Afade Fred bakwiyita abanyamugisha. Ni icyitegererezo cy’intwari y’impinduramatwara.”

Gen Kainerugaba yakunze kugaragaza ko yubaha cyane Gen Maj Fred Rwigema, wabaye Minisitiri wungirije w’Ingabo muri Uganda mu 1986.

Gen Kainerugaba muri iyi minsi byavugwaga ko Se Museveni yamubujije kongera kuvuga ku bijyanye n’umutekano, yabaye aretse gukoresha Twitter gusa kuwa 11 Nyakanga yavuze ko yari ari muri rwinshi.

Akunze kuvuga ko Gen Rwigema ari Umuchwezi wa nyawe. Si we ubibona wenyine kuko Gen Rwigema yatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda kuwa 1 Ukwakira 1990, akaza gutabaruka kuwa 2 muri uko kwezi. Ni nitwari y’ u Rwanda.

Muri UPDF yagize ibigwi bihambaye mu kuyobora urugamba ku buryo benshi bamugize indahiro.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gen Kainerugaba wari udaheutse gukoresha Twitter yagarutse kuri Gen Rwigema
    Ntushobora kubona amagambo asobanura ubutwari bw’Intwari Fred Rwigema,kurubyirukobatamuzi,yakundaga Igihuguke,yakundaga abanyarwanda,Kandi yahoraga akora cyane ibishoboka byuzuye ubwitange bwinshi,byazageza abanyarwanda kukwibohora,yakoze byinshi cyane kugeza kwitariki 2/10/1990,Ibyari bisigaye muburyo bwokwibohora nibyo byari bike…N’Intwari y’Urwanda yikitegererezo(role model) Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira.

  2. Gen Kainerugaba wari udaheutse gukoresha Twitter yagarutse kuri Gen Rwigema
    Ntushobora kubona amagambo asobanura ubutwari bw’Intwari Fred Rwigema,kurubyirukobatamuzi,yakundaga Igihuguke,yakundaga abanyarwanda,Kandi yahoraga akora cyane ibishoboka byuzuye ubwitange bwinshi,byazageza abanyarwanda kukwibohora,yakoze byinshi cyane kugeza kwitariki 2/10/1990,Ibyari bisigaye muburyo bwokwibohora nibyo byari bike…N’Intwari y’Urwanda yikitegererezo(role model) Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *