Abanyarwanda babiri barimo umugabo n’umugore, bafungiye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi nyuma yo gufatwa bagerageza kujya ku mugabane w’u Burayi bakoresheje ibyangombwa bitari ibyabo.
Abafunzwe nk’uko amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi abivuga ni Nkunzurwanda Salama usanzwe aba i Kigali, n’umugabo witwa Gakwaya Ernest usanzwe aba muri SĂ©nĂ©gal.
Ku wa 03 Nyakanga ni bwo bafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura bagerageza kujya i Bruxelles mu Bubiligi ariko bagendeye ku byangombwa by’undi munyarwanda uba mu Bufaransa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yabwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko Nkunzurwanda ari we washakaga kwambukira kuri pasiporo ya mubyara we bajya gusa witwa Akaliza Juliette.
Yavuze ko iyi Pasiporo ngo yazanywe na Gakwaya wari ufite gahunda yo kumugeza mu Bubiligi baciye i Bujumbura, kuko bumvaga ko biri buborohere bijyanye no kuba Nkunzurwanda na mubyara we Akaliza bajya gusa.
Nkurikiye yavuze ko bari bapanze ko baza gutanga ruswa nibaramuka batahuwe, gusa uwo mugambi na wo uza gupfuba.
Ati: “Abakekwa bombi bashakaga kwanduza isura y’Igihugu mu ruhando mpuzamahanga bagaragaza ko mu Burundi ushobora gutanga ruswa ukanyura ku kibuga cy’Indege cya Melchior Ndadaye ukoresheje inyandiko mpimbano.”
Nkurikiye yunzemo ko isura mbi bariya Banyarwanda bashakaga kwambika u Burundi ishobora gutuma umuryango mpuzamahanga ubutakariza icyizere.
Bivugwa ko dosiye yabo yamaze gushyikirizwa inzego z’ubutabera kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.



2 Responses
Burundi: Umugabo n’umugore b’Abanyarwanda bafungiye i Bujumbura
Umwaku bagendanye ubundi barikurenganga kko poloce yuburundi cash naravuganye ntibari kureka kuyirya ihangane umurundi niyo afise passport ashaka gusohoka igihugu utegerezwa gutanga ruswa
Burundi: Umugabo n’umugore b’Abanyarwanda bafungiye i Bujumbura
Umwaku bagendanye ubundi barikurenganga kko poloce yuburundi cash naravuganye ntibari kureka kuyirya ihangane umurundi niyo afise passport ashaka gusohoka igihugu utegerezwa gutanga ruswa