apakapee-ok-1536x1152.jpg

Rutsiro: Bamwe mu banyeshuri biga kuri APAKAPE bigabye mu giturage bajya kwiba

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri icyenda biga ku kigo cy’Amashuri yisumbuye cya APAKAPE kiri mu Murenge wa Mushonyi, mu Karere ka Rutsiro, birukanwe mu gihe cy’icyumweru kimwe harimo batanu baryozwa gutoroka ikigo bakajya kwiba mu giturage.

Aba banyeshuri batangiye kwirukanwa mu ntangiriro za Nyakanga 2022, ubwo hamenyekanaga ko hari abanyeshuri 3 bo muri iki kigo biga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye bafatiwe mu Karere ka Rubavu bagiye kwiba, bikaza kurangira umwe muribo afashwe akanafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi akamaramo amajoro abiri, yamara gusubiza ibyo bari bibye akarekurwa.

Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya APAKAPE, Bigirimana Anastase, yemereye Rwandanews24 dukesha iyi nkuru iby’ayo makuru.

Yagize ati “Mu banyeshuri 9 twirukanye harimo abanyeshuri 3 biga mu mwaka wa 6 bafatiwe mu karere ka Rubavu bibye igikapu mu Ishuri rya GASS, umwe muri bo aba ariwe ufatwa aranafungwa abandi bo baratoroka ariko kubufatanye n’ababyeyi be yarafunguwe baraza bageze ku ishuri natwe dufata umwanzuro turabirukana, ariko tukaba twarasanze tutababuza amahirwe yo gukora ikizamini cya leta, gusa bazakora birwanaho kuri buri kimwe.”

Yakomeje agira ati ” Uretse abo banyeshuri, hari n’abandi 4 bafatiwe hanze y’ishuri mu masaha y’ijoro, biturutse ku makuru twari duhawe n’abaturage abo nabo twarabafashe dufata umwanzuro wo kuboherereza ababyeyi mu gihe cy’ukwezi bakazagarukana nabo nyuma y’iminsi 3 amashuri atangiye ubwo bazaba basoje igihano.”

Diregiteri Bigirimana avuga ko kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize hari abandi banyeshuri babiri bafatiwe mu i Santere y’ubucuruzi ya Nkomero bibye inkweto barimo umunyeshuri wiga mu mwaka wa 4 n’undi wiga mu mwaka wa 3, hahamagazwa ababyeyi babo baraza baganira n’abacuruzi babasaba imbabazi.

Ubuyobozi bw’Ishuri busaba ababyeyi b’Abana baharerera kudaterera iyo, ahubwo nabo bakaba nyambere mugurikirana imyigire y’abana babo ntibayiharire Ubuyobozi bw’Ishuri gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre, yavuze ko batunguwe no kumva ubu bujura bw’aba banyeshuri.

Gitifu Mwenedata ati “Ubujura bw’Abanyeshuri bwaradutunguye twese, kuko abana dusanzwe tubona bagaragaza ikinyabupfura, gusa nyine nta muryango ubura ikigoryi. Umwana akeneye uburere bwo ku ishuri, kandi n’uburere bw’umubyeyi ababyeyi bamenye ko bukenewe buri gihe, bakwiriye kumenya ibibazo by’abana bafite.”

Amategeko y’imbere mu kigo cy’ishuri rya APAKAPE ateganya ko Umunyeshuri wagaragaweho n’ubujura bukamuhama akurwaho amanota 40 y’imyitwarire agahita yirukanwa burundu.

apakapee-ok-1536x1152.jpg
Zimwe mu nyubako z’ishuri rya APACAPE

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Rutsiro: Bamwe mu banyeshuri biga kuri APAKAPE bigabye mu giturage bajya kwiba
    Ababyeyi bacyeneye gufasha abarezi, ntibaterere iyo tuzagira urubyiruko rwiza.

  2. Rutsiro: Bamwe mu banyeshuri biga kuri APAKAPE bigabye mu giturage bajya kwiba
    Ababyeyi bacyeneye gufasha abarezi, ntibaterere iyo tuzagira urubyiruko rwiza.

  3. Rutsiro: Bamwe mu banyeshuri biga kuri APAKAPE bigabye mu giturage bajya kwiba
    Ikigo kitwa APAKAPE si apacape. Gusa muri ikigihe usanga mubigo by’amashuri ikintu cya discipline. Kitakibaho

  4. Rutsiro: Bamwe mu banyeshuri biga kuri APAKAPE bigabye mu giturage bajya kwiba
    Ikigo kitwa APAKAPE si apacape. Gusa muri ikigihe usanga mubigo by’amashuri ikintu cya discipline. Kitakibaho

  5. Rutsiro: Bamwe mu banyeshuri biga kuri APAKAPE bigabye mu giturage bajya kwiba
    Bakaze umutekano mukigo pee bubake gate mbonye kufoto ntarupangu bagira

  6. Rutsiro: Bamwe mu banyeshuri biga kuri APAKAPE bigabye mu giturage bajya kwiba
    Bakaze umutekano mukigo pee bubake gate mbonye kufoto ntarupangu bagira

  7. Rutsiro: Bamwe mu banyeshuri biga kuri APAKAPE bigabye mu giturage bajya kwiba
    Nnx iyo umunyeshuri atorotse ikigo ningombwa NGO bahite bamwirukana cyangwa bagomba kubanza bakumuganiriza ,

    Abayobozi bibigo bagomba kujya bafata imyanzuro babanje kureba neza

  8. Rutsiro: Bamwe mu banyeshuri biga kuri APAKAPE bigabye mu giturage bajya kwiba
    Nnx iyo umunyeshuri atorotse ikigo ningombwa NGO bahite bamwirukana cyangwa bagomba kubanza bakumuganiriza ,

    Abayobozi bibigo bagomba kujya bafata imyanzuro babanje kureba neza

  9. Rutsiro: Bamwe mu banyeshuri biga kuri APAKAPE bigabye mu giturage bajya kwiba
    ABA banyeshuri bahanwe kuko iyi ni indiscipliné casse as a candidate mn

  10. Rutsiro: Bamwe mu banyeshuri biga kuri APAKAPE bigabye mu giturage bajya kwiba
    ABA banyeshuri bahanwe kuko iyi ni indiscipliné casse as a candidate mn

  11. Rutsiro: Bamwe mu banyeshuri biga kuri APAKAPE bigabye mu giturage bajya kwiba
    Abayobozi bagakwiye kurebakure aho kwihutira kwirukana abanyeshuri

  12. Rutsiro: Bamwe mu banyeshuri biga kuri APAKAPE bigabye mu giturage bajya kwiba
    Abayobozi bagakwiye kurebakure aho kwihutira kwirukana abanyeshuri

  13. Rutsiro: Bamwe mu banyeshuri biga kuri APAKAPE bigabye mu giturage bajya kwiba
    Abayobozi bagakwiriye kurebakure aho kwihutira kwirukana abanyeshuri

  14. Rutsiro: Bamwe mu banyeshuri biga kuri APAKAPE bigabye mu giturage bajya kwiba
    Abayobozi bagakwiriye kurebakure aho kwihutira kwirukana abanyeshuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *