Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye

Sangiza iyi nkuru

Umunyamategeko wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) uyobora umutwe wa politiki wa Dynamique pour un Congo Nouveau, Me Ally Kabengera, abona abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 ari Abanyekongo bambuwe byose.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 16 Nyakanga 2022, Me Kabengera yasobanuye ko M23 igizwe n’abiganjemo abahungiye mu bihugu by’abaturanyi mu myaka kuva mu 1980.

Yagize ati: “Abarwana ni abakiri bato b’Abanyekongo. M23 muzi ko yiganjemo abakiri bato bahunze Congo guhera mu 1980, abandi mu 1984 n’1986. Ni abantu badafite icyo bahomba, iki kucyitaho ni ingenzi. Bamwe mu bapolisi b’i Kinshasa ntibazi ikirimo kuba. Ntabwo bafite icyo bahomba kubera ko batakaje byose.”

Kabengera yakomeje avuga ko abarwanyi ba M23 “nta miryango bagira, nta butaka bagira, nta n’ubwenegihugu. Ntabwo bakwemerwa haba mu Rwanda cyangwa muri Uganda, natwe muri Congo turavuga tuti ‘Oya ni Abanyarwanda. Ariko bo baravuga bati ‘ubu ni ubutaka bw’abo dukomokaho’.”

Uyu munyamategeko yamenyesheje Abanyekongo ko bagomba gusobanukirwa iby’imirwano M23 irimo n’ingabo za RDC, yemeza ko ikomeye kubera ko ari iy’Abanyekongo ubwabo. Ati: “Ku ruhande rwa RDC baravuga ko nta santimetero n’imwe igomba gufatwa n’umwanzi, ku ruhande rwa M23 bakavuga ko ari ubutaka bwabo.”

Me Kabengera yasobanuye ko abarwanyi ba M23 bafite impamvu yumvikana yo gutsinda ingabo za Leta mu rugamba bahanganiyemo mu burasirazuba bw’igihugu.

Yatanze urugero rw’uko mu barwanyi bamaze ukwezi bafashe umujyi wa Bunagana harimo abayikomokamo bamaze igihe kinini mu buhungiro, maze abaza ati: “Ngaho nimunsubize muvugishije ukuri, ese ari umusore uturutse i Kinshasa urwanira i Bunagana, ari n’uwahunze Bunagana akiri muto mu myaka 30 ishize, ni nde washyiramo imbaraga nyinshi? Ni nde urwanirira ubutaka bwe?”

Me Kabengera abona Leta ya RDC yohereza abasirikare bakiri bato ngo bajye kurwanya M23 ariko bagatsindwa kubera ko ibabeshya ko ari umwanzi ukomoka mu mahanga, nyamara bo batazi amateka y’abarwanyi bagize uyu mutwe witwaje intwaro.

Soma Izindi Nkuru

20 Responses

  1. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
    Me Kabengera ibyo avuga n’ukuli kabisa. RDC nireke kuvunira ibiti mu matwi ikomeje kwita abanyekongo (M23)abanzi,abaterabwoba na banyamahanga

  2. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
    Me Kabengera ibyo avuga n’ukuli kabisa. RDC nireke kuvunira ibiti mu matwi ikomeje kwita abanyekongo (M23)abanzi,abaterabwoba na banyamahanga

  3. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
    Me ndagushimye rwose uvugishije ukuri leta ya RDC mubwire abaturajye nayo nabandi batazi amateka icyo Me23 icyirwanirira bareka kubita inyeshyamba

  4. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
    Me ndagushimye rwose uvugishije ukuri leta ya RDC mubwire abaturajye nayo nabandi batazi amateka icyo Me23 icyirwanirira bareka kubita inyeshyamba

  5. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
    Wava kinshasa ukaza gutwikirwa Bunagana Koko? Waba ushya warura iki? Niyo mpamvu biharirwa mayimayi na fdlr. Mushatse mwajya mu biganiro. Mu minsi 10 Goma irafatwa tu! Kuko M23 izi icyo irwanira.

  6. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
    Wava kinshasa ukaza gutwikirwa Bunagana Koko? Waba ushya warura iki? Niyo mpamvu biharirwa mayimayi na fdlr. Mushatse mwajya mu biganiro. Mu minsi 10 Goma irafatwa tu! Kuko M23 izi icyo irwanira.

  7. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
    Nibwo nakumva umucongoman uvugisha ukuri.

  8. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
    Nibwo nakumva umucongoman uvugisha ukuri.

  9. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
    Nibwo nakumva umucongoman uvugisha ukuri.

    1. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
      Ushaka kuvuga ko Patrice LUMUMBA atavugishije ukuri?
      Niwe wambere wavugishije ukuri rwose.
      Gusa na Kabengera ndamushimiye cyane rwose.

    2. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
      Ushaka kuvuga ko Patrice LUMUMBA atavugishije ukuri?
      Niwe wambere wavugishije ukuri rwose.
      Gusa na Kabengera ndamushimiye cyane rwose.

    3. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
      Ushaka kuvuga ko Patrice LUMUMBA atavugishije ukuri?
      Niwe wambere wavugishije ukuri rwose.
      Gusa na Kabengera ndamushimiye cyane rwose.

    4. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
      Ushaka kuvuga ko Patrice LUMUMBA atavugishije ukuri?
      Niwe wambere wavugishije ukuri rwose.
      Gusa na Kabengera ndamushimiye cyane rwose.

    5. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
      Ushaka kuvuga ko Patrice LUMUMBA atavugishije ukuri?
      Niwe wambere wavugishije ukuri rwose.
      Gusa na Kabengera ndamushimiye cyane rwose.

    6. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
      Ushaka kuvuga ko Patrice LUMUMBA atavugishije ukuri?
      Niwe wambere wavugishije ukuri rwose.
      Gusa na Kabengera ndamushimiye cyane rwose.

  10. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
    Nibwo nakumva umucongoman uvugisha ukuri.

  11. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
    Ibaze imisozi aba FRDC barwaniraho bashaka kurimbura M23 ntibashobora kuvuga n’amazina yayo. Ntibamenya n’icyo ayo mazina asobanuye dore ubu aho barwanira muri Rutshuru uko hitwa: ni Bunagana,Cyanzu,Runyoni,Bwiza,Kitagoma, Jomba, Gisigari,Rubavu,Kabindi,Rutsiro ,Shengerero, Rugari,etc. Abasore bari muri M23 bazi iyi misozi ,n’abahoze bayituyeho(basekuru), izi n’icyo amazina y’utuduce asobanuye.
    Bakunda iyi misozi nkuko umwana w’I Kigali akunda Yaourt.Ubu se babashobozwa n’iki.

  12. Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye
    Ibaze imisozi aba FRDC barwaniraho bashaka kurimbura M23 ntibashobora kuvuga n’amazina yayo. Ntibamenya n’icyo ayo mazina asobanuye dore ubu aho barwanira muri Rutshuru uko hitwa: ni Bunagana,Cyanzu,Runyoni,Bwiza,Kitagoma, Jomba, Gisigari,Rubavu,Kabindi,Rutsiro ,Shengerero, Rugari,etc. Abasore bari muri M23 bazi iyi misozi ,n’abahoze bayituyeho(basekuru), izi n’icyo amazina y’utuduce asobanuye.
    Bakunda iyi misozi nkuko umwana w’I Kigali akunda Yaourt.Ubu se babashobozwa n’iki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *