RDC: Bahati Lukwebo yigurukije umuriro wakijwe kuri MONUSCO ashinjwa gukongeza

Sangiza iyi nkuru

Perezida sena ya Congo Kinshasa, Modeste Bahati Lukwebo, yigurukije umuriro wakijwe kuri MONUSCO ashinjwa gukongeza, avuga ko nta munye-Congo yigeze ahamagarira kwamagana buriya butumwa bwa Loni.

Ni nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru, aho abanye-Congo bakomeje kwamagana MONUSCO bayisaba kubavira mu gihugu.

Ni imyigaragambyo ahanini yaranzwe no gusahura ndetse no kwangiza ibikorwa remezo bya MONUSCO mu mijyi ya Goma na Butembo yombi iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yemwe inagaragaramo n’imeneka ry’amaraso.

Kuri ubu harabarurwa abarenga 20 bamaze kuyigwamo, barimo n’umusirikare ndetse n’abapolisi babiri ba MONUSCO bishwe barashwe.

Imyigaragambyo yamagana MONUSCO muri Congo yatangiye nyuma y’amagambo Bahati Lukwebo aheruka gutangariza mu mujyi wa Goma, ari na yo yafashwe nk’ayayikongeje.

Uyu musenateri ubwo yari i Goma ku wa 15 Nyakanga, yasabye MONUSCO guhambira ikava ku butaka bw’igihugu cye nta mananiza, ngo kuko mu myaka 22 ihamaze itashoboye gushyira mu bikorwa ubutumwa bwayo bwo kugitekanisha.

Ati: “Abashaka ko MONUSCO igenda muri he? Duhangayikishijwe no kuba bigikwiriye ko MONUSCO ikomeza kuba ku butaka bwacu. Abantu 20,000 (abasirikare) bamaze hano imyaka 22 ariko twabuze amahoro.”

“MONUSCO igomba guhambira ikagenda, twebwe ubwacu tuzaharanira amahoro, umutekano n’ubusugire bw’ubutaka bwacu.”

Lukwebo kuri ubu ukomeje gucanwaho umuriro kubera ariya magambo yatangaje, kuri uyu wa Gatatu yigurukije ibyo yatangaje, avuga ko nta muntu n’umwe yigeze ahamagarira kwamagana MONUSCO.

Yavuze ko icyo yakoze ari ugusaba urubyiruko rwa Congo Kinshasa kwinjira mu gisirikare ku bwinshi, ashimangira ko amagambo ye yafashwe uko atari.

Ati: “Mu ruzinduko rwanjye i Goma na Bukavu…nagejeje ijambo ku baturage nsaba ko urubyiruko rwakwinjira mu gisirikare ku bwinshi kugira ngo barengere igihugu cyababyaye, barengere inzirakarengane zikomeje kwicirwa hano kubera intambara yadushojejweho.”

“Ariko nabonye ko bamwe mu banyapolitiki, ba rusahuriramunduru bagerageza gufata amagambo yanjye uko atari, banyitirira uruhare rwose mu biri kuba kuri ubu.”

Uyu mugabo yaboneyeho kwamagana urugomo rukomeje kubera muri Congo Kinshasa, anahamagarira abanye-Congo by’umwihariko abayoboke b’ishyaka rye rya AFDC gutuza no gutanga agahenge kuri MONUSCO.

Yavuze ko itegekonshinga rya RDC ryemera imyigaragambyo, gusa agaragaza ko kwigaragambya bidasobanuye gukora ibikorwa by’ubugome no kwangiza abantu n’ibintu.

Kuri ubu umuryango w’Abibumbye uravuga ko abagabye ibitero ku ngabo n’ibikorwa remezo bazabazwa ibyaha by’intambara, bityo ukaba witeguye gufatanya n’ubutegetsi bwa RDC mu iperereza kugira ngo ababigizemo uruhare bashyikirizwe ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *