USA izareba niba yahagarika cyangwa ntihagarike inkunga igenera u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ibiro bya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) bishinzwe ububanyi n’amahanga bivuga ko bizaganira n’inteko ishinga amategeko iherutse gusaba ko politiki y’iki gihugu irebana n’inkunga gihe u Rwanda yasubirwamo.

Perezida wa komisiyo ya Sena ya USA ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Menendez, aherutse kwandikira Umunyamabanga w’iki gihugu, Antony Blinken, amusobanurira ko u Rwanda ruteza umutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) binyuze mu gufasha M23.

Menendez ashingiye kuri iki kirego u Rwanda ruhakana rukanacyamaganira kure, yagaragarije Blinken ko yifuza ko USA yahagarikira iki gihugu inkunga isanzwe igiha, kuko ngo afite ubwoba bw’uko cyayifashisha mu gushyigikira M23.

Umuvugizi wa Blinken, Ned Price, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 25 Nyakanga 2022, yasabwe kugira icyo avuga ku cyifuzo cya Menendez cy’uko u Rwanda rwahagarikirwa inkunga, asubiza ko uru rwego ruzaganira n’inteko ishinga amategeko kuri iki kibazo, nk’uko Reuters yabitangaje.

Ned Price yavuze ko n’ubusanzwe USA yavuze ko ihangayikishijwe n’umwuka mubi watutumbye mu mubano w’u Rwanda na RDC. Ati: “Mbere twavuze ko duhangayikishijwe n’umwuka mubi ututumba hagati ya RDC n’u Rwanda.”

USA ivuga ko mu mwaka w’2021 yahaye u Rwanda igiteranyo cy’inkunga ya miliyoni 147 z’amadolari ya Amerika.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. USA izareba niba yahagarika cyangwa ntihagarike inkunga igenera u Rwanda
    Ariko iryo terabwoba by’abigize abapolisi b’isi bazi ko:
    – mu gihe igihugu cyabo kimaze imyaka 246 gusa kiriho, na bwo bamaze gutsemba bene cyo!!!

    – Ubuyobozi buhamye bw’u Rwanda buriho kuva mu myaka 930 kandi rwari rutuwe kuva mu myaka irenga 1000 mbere y’ivuka rya Yesu!!

    Abanyafrika nibakanguke bushyire hamwe barebe ko abo batwicira umugabane badaca bugufi!

    1. USA izareba niba yahagarika cyangwa ntihagarike inkunga igenera u Rwanda
      Nyamara umwanzi w’abanyafurika ni umunyafurika! Abanyarwanda barenga miliyoni bapfuye n’abarimo gupfa ntibazira abandi banyarwanda? Wariwumva umuzungu ujya muri Kongo kwica? Abahunze inzara y’iwacu bishakira amaramuko ntibagiye gusubizwa ku isuka ku bwumvikane n’ibihugu bya Afurika bibagurana indonke? Njye mbona abazungu badusuzugura yuko natwe twisuzugura! Ariko kandi: gufunga Rusesabagina tugahagarikirwa inkunga byunguye iki? Bamuretse akagenda ariko amahoro agahinda, bihombya iki igihugu? Uretse ibyo: RPF yafashe imbunda itera Urwanda, halya niyo yakumira Rusesabagina ngo nuko yateye Urwanda? Ngo “umun… azira undi”!

    2. USA izareba niba yahagarika cyangwa ntihagarike inkunga igenera u Rwanda

  3. USA izareba niba yahagarika cyangwa ntihagarike inkunga igenera u Rwanda
    Izi nkunga zabo nazo zabaye ibikangisho, Imana yacu ko ariyo Mana yabo izaduhe ayacu, ibyo nibyo uburusiya bwanga

  4. USA izareba niba yahagarika cyangwa ntihagarike inkunga igenera u Rwanda
    Izi nkunga zabo nazo zabaye ibikangisho, Imana yacu ko ariyo Mana yabo izaduhe ayacu, ibyo nibyo uburusiya bwanga

  5. USA izareba niba yahagarika cyangwa ntihagarike inkunga igenera u Rwanda
    ubu bwenge nibwo buri gutuma Putin abarasa, murashaka kuyoboza isi ibitekerezo byanyu. ese ko ntawe uvuga kuri president Kadaffi, …..

  6. USA izareba niba yahagarika cyangwa ntihagarike inkunga igenera u Rwanda
    ubu bwenge nibwo buri gutuma Putin abarasa, murashaka kuyoboza isi ibitekerezo byanyu. ese ko ntawe uvuga kuri president Kadaffi, …..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *