Carlo Ancelotti yagereranyije abakinnyi be batatu n’agace kari mu duteye ubwoba ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Umutoza Carlo Ancelotti w’ikipe ya Real Madrid, yagereranyije Luka Modric, Toni Kroos na Casemiro n’agace ka Triangle de Bermudes kari mu duteye ubwoba ku Isi.

Uyu mutoza yakoze iri gereranya nyuma y’umukino Real Madrid iheruka gutsindamo Juventus ibitego 2-0.

Ni umukino wa gicuti amakipe yombi aheruka guhuriramo i Los Angeles ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Luka Modric, Toni Kroos ndetse na Casemiro ni bamwe mu bazonze cyane Juventus, ibyatumye Ancelotti abagereranya na Triangle de Bermudes.

Yagize ati: “Casemiro, Toni na Luka mbita Triangle de Bermudes, kuko iyo umupira ugeze mu gice cyabo cy’ikibuga uzimira.”

Triangle de Bermudes umutoza Ancelotti yavugaga, ni agace gaherereye mu nyanja ya Atlantique gahuza uduce twa Bermudes, Puerto Rico na Miami.

Aka gace kameze nka mpandeshatu kazwiho kuba karaguyemo amagana y’amato n’indege byose bikaburirwa irengero.

Kugeza ubu nta wuzi impamvu aya mato n’izi ndege zazize kukanyuramo zaburiwe irengero, gusa bikekwa ko kaba kabamo imbaraga z’amayobera zidasanzwe.

Ancelotti yagereranyije bariya bakinnyi na kariya gace ashimagiza ubuhanga bwabo hagati mu kibuga, ariko nanone aca amarenga ko nta gahunda afite yo kubasimbuza.

Ni mu gihe Real Madrid ifite abandi bakinnyi bakiri bato batanga icyizere hagati mu kibuga, barimo Fede Valverde, Aurélien Tchouaméni na Edouardo Camavinga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *