Rayon Sports yarezwe muri FIFA ishinjwa ubwambuzi

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixão wahoze ari umutoza wa Rayon Sports Ferreira Faria Paulo Danie wari umwungiriza we, bamaze kurega iyi kipe muri FIFA bayishinja kubambura.

Mu minsi ishize ni bwo Rayon Sports yafashe icyemezo cyo gutandukana n’aba batoza ibasimbuza itsinda ry’abatoza riyobowe n’Umurundi Haringingo Francis Christian.

Paixão na mugenzi we bari bamaze amezi atandatu ari abatoza ba Rayon Sports, bayifasha kurangiza shampiyona iri ku mwanya wa kane.

Aba batoza bombi mu kirego bamaze gushyikiriza FIFA, bavuze ko Rayon Sports ibabereyemo “ibirarane by’amezi ane” yanze kubishyura burundu.

Paixão yemereye Radio 1 ko biyambaje ruriya rwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi kugira ngo rubafashe kwishyurwa na Rayon Sports.

Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bw’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi buratangaza ku kirego cy’aba batoza bombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *