Musanze: Kimwe mu biraro 4 bibangamiye abaturage cyongeye kwivugana undi muntu

Ikiraro gihuza umudugudu wa Ruvumu mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze n’umudugudu wa Bucuzi mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve , cyongeye kwivugana undi muntu, akaba abaye uwa gatatu uhasize ubuzima mu gihe abagera ku icumi bahakuye ubumuga budakira. Ni kuri uyu wa 31 Nyakanga 2022, ubwo ahagana saa kumi n’ebyiri […]

RDF yakozanyijeho na FARDC

Abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) n’abo mu za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bakozanyijeho by’akanya gato ejo ku wa Kabiri tariki ya 02 Kanama. Ugukozanyaho hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi kwabereye ku mupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa, ku gice gihuza akarere ka Rubavu na Terirwari ya Nyiragongo yo mu ntara ya Kivu […]

Umugore wa Jose Chameleone yamunenze nyuma yo gusohokana na Teta Sandra

Daniella Atim, umugore wa Jose Chameleone, yamwandikiye amunenga ku kuba yifashe akajyana Teta Sandra amujyana mu kabari kandi aziko ari kunyura mu bihe by’ihungabana ku bwo gukubitwa n’umugabo we Weasel Manizo. Mu butumwa Daniella yashyize hanze bandikiranye, abaza Chameleone impamvu ” Wasohokanye Teta ugateza urujijo muri rubanda ku buzima bwe. Akeneye kuba wenyine kugira ngo […]

Perezida Kagame yaganiriye n’abagize umuryango w’abayobozi bakiri bato ku Isi

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abagera kuri 26 babarizwa mu Muryango w’Abayobozi bakiri bato, YPO (Young Presidents Organisation), bagiriye uruzinduko mu Rwanda. Izi ntumwa ziri muri gahunda y’ingendo zikorera mu bihugu icyenda bifite umwihariko bagahura n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi byo muri ibyo bihugu. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yahuye n’izi ntumwa kuri uyu […]

Des enseignants zimbabwéens attendus au Rwanda prêt pour les entretiens finaux

Près de 500 enseignants zimbabwĂ©ens devraient passer leurs derniers entretiens la semaine prochaine Ă  Harare, une dĂ©cision qui les verrait se rendre au Rwanda en septembre. Le dĂ©veloppement, dans le cadre d’un accord d’Ă©change de personnel Ă©ducatif signĂ© entre les deux pays au dĂ©but de cette annĂ©e, fait suite Ă  une demande faite par le […]

M23 yagose ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, FARDC ikizwa n’amaguru

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko inyeshyamba z’umutwe wa M23 zamaze kugota Ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo, nyuma yo kwigarurira uduce dutatu two muri Terirwari ya Rutshuru. Ni nyuma y’uko mu minsi itatu ishize imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’izi nyeshyamba n’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC). Urubuga Goma 24 News rukunze […]

Huye: Umugabo yakubise mu mutwe isuka umugore we inshuro esheshatu ararusimbuka

Ubushinjacyaha mu Karere ka Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 36 ukekwaho kuba yarashatse kwica umugore babanaga w’imyaka 35 amukubise isuka mu mutwe inshuro esheshatu ariko akarusimbuka. Ubushinjacyaha dukesha aya makuru buvuga ko iki cyaha cyabaye ku wa 25/07/2022 mu gihe cya sa yine z’amanywa mu Mudugudu wa Cyabwe, Akagari ka Shori, Umurenge wa Gishamvu, Akarere ka […]

Guverinoma ya RDC irifuza ko Umuvugizi wa MONUSCO ava ku butaka bw’igihugu byihuse

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuganye n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu (MONUSCO) kugira ngo umuvugizi wayo, Mathias Gillman, ahave byihuse. Mu ibaruwa yandikiwe MONUSCO, guverinoma, ibinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, iranenga umuvugizi w’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye kuba yaravuze amagambo “adafite ishingiro kandi adakwiye” yabaye intandaro y’umwuka mubi wateje impfu z’abantu […]

Bamwe mu bakekwaho kuzavamo umuyobozi mushya wa Al Qaeda uzasimbura al-Zawahiri

Abayobozi i Washington bavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse kwica umuyobozi wa al Qaeda, Ayman al-Zawahiri, zikoresheje misile ya drone ubwo yari ahagaze ku ibaraza ry’iwe mu mujyi wa Kabul, muri Afghanstan. Kuri ubu, impuguke zatangiye gutekereza kuri bamwe mu bantu bashobora kuzavamo umusimbura wa al-Zawahiri ku buyobozi bwa Al Qaeda. Saif Al-Adel […]

The Ben wamaze kugera mu Rwanda yavuze abantu 2 yari akumbuye cyane

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nka The Ben, nyuma yo kugera hano mu Rwanda yavuze ko yari akumbuye nyina umubyara n’umukunzi we Uwicyeza Pamela. Mu nyombya zo kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu muhanzi usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze hano mu Rwanda. The Ben ari hano mu Rwanda aho […]

Kibira: Imbonerakure 4 n’Abanyarwanda 2 bafatiwe mu bucukuzi butemewe bwa zahabu

Ku wa Gatanu ushize, Imbonerakure (Urubyiruko rwa CNDD-FDD) enye n’Abanyarwanda babiri bafatiwe mu kirombe cya zahabu mu ishyamba rya Kibira. Ni ku musozi wa Kibande muri zone na Komini ya Mabayi mu Ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi). Bashinjwa gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe no kwangiza ibidukikije, bakaba bajyanywe i Bujumbura, umurwa […]

Nancy Pelosi defies China threats, lands in Taiwan

AFP, REUTERS United States House Speaker Nancy Pelosi landed in Taiwan on Tuesday evening, defying a string of increasingly stark warnings and threats from China that have sent tensions between the world’s two superpowers soaring. Pelosi, second in line to the presidency, is the highest-profile elected US official to visit Taiwan in 25 years and […]

Mali yahaye ingabo z’amahanga amasaha 72 yo kuba zavuye ku birindiro biri ku Kibuga cy’Indege cya Bamako

Mali yahaye ingabo z’amahanga amasaha 72 yo kuba zivuye mu birindiro byo ku kibuga cy’indege cya Bamako, byakoreshwaga nk’ububiko bw’ibikoresho by’abasirikare b’amahanga, harimo n’aba Loni. Iyi nyirantarengwa (ultimatum) ije nyuma y’ibyumweru bike hafashwe abasirikare 49 bo muri Cote d’Ivoire bafitanye isano n’iki kigo. Ibaruwa yemewe ubuyobozi bw’ibibuga by’indege muri Mali, yabonwe na AFP, bwandikiye Sahel […]

Somalia: Uwahoze ari umuyobozi wa Al Shabaab yagizwe Minisitiri

Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Hamza Abdi Barre, yatangaje ko Muktar Robow wahoze ari umuyobozi wungirije w’umutwe wa Al Shabaab akanawubera umuvugizi yagizwe Minisitiri w’iyobokamana. Muktar Robow yahawe izi nshingano nyuma y’igihe gito avuye muri gereza, dore ko yafunzwe imyaka ine kubera gushwana na Mohamed Abdullahi Mohamed ‘Farmajo’ wahoze ari Perezida wa Somalia. Muri 2017 ni […]

Leta irashaka ko abanyeshuri bose bazajya babona ifunguro ku mashuri

Abanyeshuri bose mu Rwanda, haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bazatangira kubona ifunguro rya saa sita ku mashuri guhera mu gihembwe gitaha nk’uko guverinoma ibyifuza. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente ubwo yerekanaga ingamba z’igihugu zo guhindura ibintu imbere y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi. Yavuze ko kugira ngo iyi gahunda igende neza, amafaranga guverinoma […]

Perezida Kagame yavuze ko hari ibigo bya Leta bigomba kwegurirwa abikorera vuba

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abayobozi mu nzego z’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi ndetse n’ishoramari kongera umurego mu mirimo bakora kuko izo nzego zifatiye runini imibereho n’ubuzima by’Abanyarwanda bose, avuga ko hari ibigomba kwihutishwa. Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri guverinoma. Umukuru w’Igihugu yagarutse ku nshingano za minisiteri nshya […]

Ubuhinzi bukwiye guhaza Abanyarwanda bugakorwa hanitegurwa guhangana n’ibibazo bishobora guturuka hanze – Perezida Kagame

fzkcwwjx0aex7s-.jpg

Mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kurahiza abayobozi bashya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ubuhinzi bw’u Rwanda bukwiye kugera ku rwego rwo guhaza Abanyarwanda kandi bugakorwa hanitegurwa guhangana n’ibibazo bishobora guturuka hanze bituma ibiribwa byabura ku masoko. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 02 Kanama 2022 nibwo umukuru w’igihugu yakiriye indahiro za […]

U Bushinwa bwagotesheje Taiwan amato y’intambara yabwo nyuma y’uruzinduko rwa Pelosi

ap22214205021752-dc27fdd193af1786c9103753d179a9a6dfc93dac-s1100-c50.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Ingabo y’u Bushinwa yatangaje ko ingabo zayo zizakora imyitozo hamwe n’igerageza rya misile hirya no hino mu nkengero za Taiwan mu rwego rwo gusubiza uruzinduko rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nancy Pelosi, wageze muri Taiwan kuwa Kabiri, nyamara yari yihanangirijwe na Beijing. Minisiteri y’ingabo […]

Rayon Sports yarezwe muri FIFA ishinjwa ubwambuzi

Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva PaixĂŁo wahoze ari umutoza wa Rayon Sports Ferreira Faria Paulo Danie wari umwungiriza we, bamaze kurega iyi kipe muri FIFA bayishinja kubambura. Mu minsi ishize ni bwo Rayon Sports yafashe icyemezo cyo gutandukana n’aba batoza ibasimbuza itsinda ry’abatoza riyobowe n’Umurundi Haringingo Francis Christian. PaixĂŁo na mugenzi we bari bamaze amezi […]

DR Congo yasabye ko ingabo za LONI zitaha vuba na bwangu

Umuvugizi wa Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yavuze ko igihugu cye cyizeye ko hagiye kubaho kwihutisha ko ingabo z’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kuhabungabunga amahoro zihava. Bijyanye n’amasezerano asanzweho, izi ngabo, zizwi nka MONUSCO, zari zitezwe kuva muri DR Congo mu mpera y’umwaka wa 2024 ariko Congo isanga iyo ngengabihe itari vuba […]