Daniella Atim, umugore wa Jose Chameleone, yamwandikiye amunenga ku kuba yifashe akajyana Teta Sandra amujyana mu kabari kandi aziko ari kunyura mu bihe by’ihungabana ku bwo gukubitwa n’umugabo we Weasel Manizo. Mu butumwa Daniella yashyize hanze bandikiranye, abaza Chameleone impamvu ” Wasohokanye Teta ugateza urujijo muri rubanda ku buzima bwe. Akeneye kuba wenyine kugira ngo akire ibikomere n’ihungabana.” Yakomeje agira ati ” Mu ijoro ryakeye Papa Abba yampamagaye ari kumwe na Sandra. Namubajije impamvu yabyo, icyatumye atamureka ngo ajye kure y’urusaku, ngo yitekerezeho. Yambwiye ngo Sandra nta kibazo afite. Namubwiye ko ntaza kuborohera niba ari kubikora mu guhishira Weasel.” Bigaragara ko umuryango wa Weasel uri gushaka guhishira ibyabaye kuri Teta gusa Daniella we yavuze ko ataza kubaha akanya na gato ko guhumeka, ingingo yatumye Weasel we asubiza ngo ” Mama ndakwinginze.” Chameleone we yavuze ko Weasel na we akeneye gufashwa, ko we ari kugerageza gufasha muramukazi we kandi ko nta gukingira ikibaba Weasel guhari. Kuri ubu hari amakuru ko ababyeyi ba Teta Sandra bagiye i Kampala kugira ngo bamenye ibye ariko ngo ari kubihisha.

12 Responses
Umugore wa Jose Chameleone yamunenze nyuma yo gusohokana na Teta Sandra
Uwo mukobwa arasa nuwarozwe erega ubona ko ntabwenge akigira

None se niba murwanira ubutabera bwe koko,adakeneye,akaba ageze aho kwihisha ababyeyi,uwo ntiyamaze kuba ikirumbo? Akeneye agasembuye,akeneye abagabo,muramuzana iwabo ngo ajye he? Nyagasambu?

Ibihe bihibindi koko! Teta sandra niwe wabaye kuriya? nabandi bibahe isomo kwirukira abasitari sibyiza

Baramuroze.

Birababaje pe gusa uwo mukobwa nashake afate isomo