Ikipe ya Rayon Sports yaraye yakiriye ba rutahizamu babiri b’abanyamahanga yari imaze iminsi itegereje baje kuyisinyira amasezerano abagira abakinnyi bayo.
Barimo Paul Were; umunya-Kenya w’imyaka 28 y’amavuko usatira izamu aciye ku mpande cyo kimwe na Boubacar TraorĂ©; umunya-Mali w’imyaka 24 y’amavuko.
Bombi bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe mu ijoro ryakeye, bakirwa n’abayobozi ba Rayon Sports.
Paul Were na Boubacar TraorĂ© biteganyijwe ko buri umwe asinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, bakazaba bari mu bayoboye ubusaturizi bw’iyi kipe bazaba bahuriyeho na Onana Willy Essomba cyo kimwe na Bimenyimana Bonfils ‘Caleb’.
Paul Were yakiniye amakipe yiganjemo ay’iwabo muri Kenya no mu Bugereki.
Uyu yanyuze mu makipe arimo Tusker na AFC Leopards zo mu cyiciro cya mbere muri Kenya, AmaZulu FC yo muri Afurika y’Epfo; Kalloni, Acharnaikos FC na Kalamata FC zo mu Bugiriki, FC Kaysar yo muri Kazakhstan na AO Trikala yo mu cyiciro cya gatatu mu Bugiriki.
Akigera i Kigali yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kuza mu Rwanda, by’umwihariko mu kipe ikunzwe kurusha izindi.
Ibi byishimo abihuriyeho na Boubacar TraorĂ© baje basa n’abakurikiranye.
Uyu by’umwihariko we yatangaje ko Rayon Sports yayikundishijwe na Moussa Camara, mukuru we wakiniye iyi kipe kugeza muri 2017.
Yagize ati: “Ndishimye cyane kandi nejejwe cyane kuba ndi hano, uburyo mwanyakiriye mu by’ukuri byantunguye cyane.”
Yakomeje agira ati: “Rayon Sports nari nyiziho gake ariko mfite umuvandimwe wakinnye aha ngaha, Moussa Camara. Nkigezwaho umushinga wa Rayon Sports nahamagaye Moussa Camara mugisha inama, hanyuma ambwira ko ngomba kuza hano kuko hano ibintu bishobora kugenda neza mu buryo bwihuse, ni yo mpamvu nafashe icyemezo cyo kuza.”
Traoré yunzemo ko kuba Rayon Sports ari imwe mu makipe akomeye muri Afurika buri muntu wese azi ari byo byatumye atazuyaza kwemera umushinga wayo.
Uyu rutahizamu ukina nka numĂ©ro 9 yavuze ko abizi neza ko ari ikipe igira abafana benshi, abizeza kubatsindira byibura ibitego biri hagati y’icumi na 15 mu mwaka utaha w’imikino.


