Dr Habineza (hagati) mu kiganiro DGPR yagiranaga n'abanyamakuru mu cyumweru gishize

Kuki Dr Habineza abona ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kuganira n’ababurwanya barimo imitwe yitwaje intwaro?

Sangiza iyi nkuru

Mu kiganiro ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije cyabaye tariki ya 5 Kanama 2022, Dr Frank Habineza uriyoboye wanarishinze yavuze ko bifuza ko Leta y’u Rwanda yagirana ibiganiro n’abarwanya ubutegetsi barimo n’imitwe yitwaje intwaro.

Muri iki kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa YouTube wa Mama Urwagasabo TV, Dr Habineza yagize ati: “Mu byo tugomba guharanira kugira ngo bikomeze kugerwaho mu bijyanye n’umutekano n’ubusugire bw’igihugu, twavuga ko hagomba kubaho ibiganiro by’abarwanya igihugu, harimo imitwe yitwaje intwaro.”

Dr Habineza yakomeje agaragaza ko ibi bibayeho byatuma igihugu kigera ku mahoro arambye. Ati: “Ibyo nk’ishyaka riharanira ibidukikije tubihagazeho. Tuvuga yuko abarwanya igihugu ntabwo tuzabarwanya n’imbunda gusa ngo birangire. Twumva yuko abantu barwanya igihugu ntabwo tuzabarwanya n’imbunda gusa ngo birangire. Twumva yuko n’ibiganiro byabamo kuko imbunda gusa hari igihe murwana bakongera bakagaruka, ukabatsinda, bakagaruka.”

Uyu munyapolitiki yavuze ko ariko ishyaka DGPR ryumva abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo badakwiye kurebwa n’ibi biganiro. Ati: “Twebwe tuzashyigikira yuko, uretse abakoze jenoside, abo bo ntabwo barimo. Abandi batakoze jenoside , abo bo turumva ko twaganira na bo, baba bitwaje intwaro n’abatazitwaje kugira ngo tugire umutekano urambye.”

Dr Habineza ni umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuva mu 2018.

Dr Habineza (hagati) mu kiganiro DGPR yagiranaga n'abanyamakuru mu cyumweru gishize
Dr Habineza (hagati) mu kiganiro DGPR yagiranaga n’abanyamakuru mu cyumweru gishize

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Kuki Dr Habineza abona ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kuganira n’ababurwanya barimo imitwe yitwaje intwaro?
    None se baraganira bahuze iki? Hari uwababujije gutahuka nkuko babyimye abandi,hari uwababujije kwiga nkuko babivukije abandi,hari uwabakuye mumasambu yabo nkuko bayakuyemo abandi baraganira kubera iki?
    Niba ariko Nyakubahwa n’ishyaka rye babyifuza azabasange bamuhe ibitekerezo byubaka(niba bafite ibirenze ibyanyu)hanyuma ubishyire muri Parlement.

      Nibyo kbsa!!! Abasange bamuhe ibitekerezo maze abijyane mu nteko.

        Hon Frank yararengereye,azi neza Nta kwirengagiza amateka igihugu cyacu cyanyuzemo n,intambara tukirwana yo kwiyubaka.ku giti cyanjye mbona ko uyu mugabo akeneye ingando,akigishwa neza amateka yacu,akerekwa aho igihugu cyavuye naho kigeze ndetse naho kigana,akumva agaciro k,ubumwe bwacu ndetse no gusigasira ibyagezweho.yirengagije ko mu Rwanda umuryango ifunguye ku ushaka gutaha wese?sibyiza na mba gukerensa iyi miyoborere myiza u Rwanda rufite irangajwe imbere na HE Paul Kagame

      2. Kuki Dr Habineza abona ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kuganira n’ababurwanya barimo imitwe yitwaje intwaro?

  3. Kuki Dr Habineza abona ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kuganira n’ababurwanya barimo imitwe yitwaje intwaro?
    Ucanye umuriro arabanza akawota akabona kotesha abandi. Ejo niwaka uzawote. Ubwo ngo utegereje amajwi ubutaha. Njye ntaryanjye ririmo. Nta ndimi 2ngira. Uwakoze genocide utabeshye mwavugana iki Nyakubahwa Dr Frank!?

  4. Kuki Dr Habineza abona ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kuganira n’ababurwanya barimo imitwe yitwaje intwaro?
    Ucanye umuriro arabanza akawota akabona kotesha abandi. Ejo niwaka uzawote. Ubwo ngo utegereje amajwi ubutaha. Njye ntaryanjye ririmo. Nta ndimi 2ngira. Uwakoze genocide utabeshye mwavugana iki Nyakubahwa Dr Frank!?

  5. Kuki Dr Habineza abona ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kuganira n’ababurwanya barimo imitwe yitwaje intwaro?
    Uyu mugande (Niko yize muri NUR) yasubiye iwabo akaduha amahoro.

  6. Kuki Dr Habineza abona ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kuganira n’ababurwanya barimo imitwe yitwaje intwaro?
    Uyu mugande (Niko yize muri NUR) yasubiye iwabo akaduha amahoro.

  7. Kuki Dr Habineza abona ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kuganira n’ababurwanya barimo imitwe yitwaje intwaro?
    Uyu mugande (Niko yize muri NUR) yasubiye iwabo akaduha amahoro.

  8. Kuki Dr Habineza abona ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kuganira n’ababurwanya barimo imitwe yitwaje intwaro?
    Uyu mugande (Niko yize muri NUR) yasubiye iwabo akaduha amahoro.

  9. Kuki Dr Habineza abona ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kuganira n’ababurwanya barimo imitwe yitwaje intwaro?
    Ndabona mumaze kwijuta mwibagiwe icyabahungabanyije. Abana b igihugu bose ni bamwe. Igihe mudashaka kuganira ngo mwumvikane nyuma y intambara yuzuye ibinyoma yaduhekuye, mwubakiye ku musenyi. Ese a asize bakoze genocide batahanwe bakidegembya bashaka ibiganiro, ni bande? Nyamara muzabyifuza batakibishaka. Singaha aho mpagaze.

  10. Kuki Dr Habineza abona ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kuganira n’ababurwanya barimo imitwe yitwaje intwaro?
    Ndabona mumaze kwijuta mwibagiwe icyabahungabanyije. Abana b igihugu bose ni bamwe. Igihe mudashaka kuganira ngo mwumvikane nyuma y intambara yuzuye ibinyoma yaduhekuye, mwubakiye ku musenyi. Ese a asize bakoze genocide batahanwe bakidegembya bashaka ibiganiro, ni bande? Nyamara muzabyifuza batakibishaka. Singaha aho mpagaze.

  11. Kuki Dr Habineza abona ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kuganira n’ababurwanya barimo imitwe yitwaje intwaro?
    Igihe yahungiye muri Sweden yahunze avuga iki? mbe mu kugaruka yakoze ibiganiro nande? we ko yahunze akamara imyaka 5 yoose hanze…azabarangire abo yumva bashaka ibiganiro nabo babikore nkawe, cg bakorane ibyo biganiro abahe imitwe nawe yakoresheje, uzi kuva kuba impunzi uhunze ngo igihugu nta democracy hanyuma ukaza ikitoza kuba president w´igihugu kidafite democratie? none ubu arahaze y´ibagiwe ko ejo nawe yari impunzi ngo abarwana…

  12. Kuki Dr Habineza abona ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kuganira n’ababurwanya barimo imitwe yitwaje intwaro?
    Igihe yahungiye muri Sweden yahunze avuga iki? mbe mu kugaruka yakoze ibiganiro nande? we ko yahunze akamara imyaka 5 yoose hanze…azabarangire abo yumva bashaka ibiganiro nabo babikore nkawe, cg bakorane ibyo biganiro abahe imitwe nawe yakoresheje, uzi kuva kuba impunzi uhunze ngo igihugu nta democracy hanyuma ukaza ikitoza kuba president w´igihugu kidafite democratie? none ubu arahaze y´ibagiwe ko ejo nawe yari impunzi ngo abarwana…

  13. Kuki Dr Habineza abona ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kuganira n’ababurwanya barimo imitwe yitwaje intwaro?
    Ubwo amaze guhaga arashaka kwiyubikira imbehe

  14. Kuki Dr Habineza abona ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kuganira n’ababurwanya barimo imitwe yitwaje intwaro?
    Ubwo amaze guhaga arashaka kwiyubikira imbehe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *