Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza

Munyakazi Sadate wabaye umuyobozi wa Rayon Sports, avuga ko azaterwa ishema no kuburana n’umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Dr Frank Habineza watangaje ko ashobora kumurega bugenzacyaha kubera kumwandagaza mu ruhame. Depite Habineza yabwiye BWIZA ko ari gutekereza niba yarega Sadate kubera ko yamwandagarije ku rubuga rwa Twitter, akoresheje ifoto mpimbano n’amagambo yemeza ko ari […]

Uko abagore bo muri Sudani y’Epfo bategekwa gushakana n’abapfuye

Ku Isi hari amoko atandukanye usanga afite imico itandukanye. Nko muri Sudani y’Epfo haba umuco wo gushyingira umukobwa umugabo wapfuye (ghost marriage). Mu moko atandukanye muri iki gihugu ni ibintu bahuriyeho gushyingira abakobwa cyangwa abagore ku bagabo bapfuye. Igitangaje nyuma yo gushyingirwa uwapfuye, uwo mugore ntabwo abarwa nk’umupfakazi ahubwo aba agomba kwita ku bana b’uwo […]

U Budage bwahagaritse ibikorwa by’ingenzi bya gisirikare muri Mali

U Budage bwafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’ingenzi bya gisirikare muri Mali mu rwego rw’ubutumwa bwa Loni muri iki gihugu cyo muri Afurika y’iburengerazuba. Berlin yavuze ko “Icyemezo cyafashwe” kugeza igihe hazatangwa amabwiriza mashya. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 12 Kanama 2022 Mali yangiye indege z’abasirikare b’amahanga gukoresha ikirere cya Mali, […]

Nyuma y’uruzinduko rwa Blinken, umukobwa wa Rusebagina aravuga ko byanga bikunze u Rwanda ruzarekura se

Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina ufungiye hano mu Rwanda nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba, yiteguye kugumya guhangana ku buryo afite icyizere cy’uko se azarekurwa. Carine Kanimba yatangaje ibi nyuma y’uruzinduko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Anthony Blinken aheruka kugirira hano mu Rwanda. Ni uruzinduko rwari rugamije gutsura umubano usanzweho […]

Nyina wa Weasel yavuze kuri Teta Sandra wasize umuhungu we akisubirira i Kigali

Nyirabukwe wa Teta Sandra, Proscovia Musoke Mayanja, avuga ko Teta Sandra ari umuntu mukuru kandi uzi icyo ashaka, bityo ko ibyo kuba umugabo we yaba yaramukubise, byatijwe umurindi n’uko ari icyamamare. Mu gihe umukazana we akaba n’umugore wa Chameleone, Daniella Atim Mayanja avuga ko uyu mukecuru akingira ikibaba abahungu be, we ntacyo yabivuzeho. Aganira n’imwe […]

Nyamasheke: Umwarimu afunzwe akekwaho kurarana umunyeshuri we w’umukobwa icyumweru cyose

Kuri sitasiyo y’ubugenzacyaha ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke hafungiye umwarimu w’umusore witwa Dushimimana Jean Paul w’imyaka 34, ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 16 yigishaga isomo ry’ubutabire mu mwaka wa 3 w’ayisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Gihinga muri uyu murenge. Yamufatanywe amumaranye icyumweru cyose mu nzu acumbitsemo muri uyu murenge, we akavuga ko icyo cyumweru cyose […]

Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB

Sadate yandagaje Dr Habineza, amuziza kuba yarasabye Leta kuganira n'abayirwanya

Umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi, Dr Frank Habineza, avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB). Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 11 Kanama 2022 Sadate ashyize hanze ifoto ‘yahimbwe’ igaragaza Dr Habineza asinzirira mu nteko ishinga amategeko, akongeraho amagambo yandagaza uyu munyapolitiki. Sadate yagize ati: “Ariko […]

Adolphe Muzito yasabye Amerika gufasha RDC gushoza intambara ku Rwanda

Adolphe Muzito wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufasha igihugu cye gushoza intambara ku Rwanda no guhiga abo yita Abanyarwanda bari ku butaka bwacyo. Muzito yabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa hagati ya 2008 na 2012, ku butegetsi bwa Joseph Kabila Kabange. Uyu mugabo usanzwe […]

Abarimu ba gisirikare 90 ba FARDC basoje amasomo ya gikomando bamazemo amezi 3

Kuri uyu wa Kane, itariki 11 Kanama abarimu ba gisirikare 90 mu Gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo basoje amahugurwa ya gikomando bahabwaga i Kindu muri Maniema. Ni amahugurwa bari bamaze amezi atatu bahabwa n’abarimu ba gisirikare b’Ababiligi ku mayeri ya gikomando arimo no kurwanisha amaboko gusa (les combats sans armes), ku butabazi bw’ibanze […]

La banque centrale augmente le taux de prêt pour maîtriser l’inflation

La Banque nationale du Rwanda (BNR) a augmenté le taux directeur de 5% à 6% dans le but d’endiguer la montée des pressions inflationnistes, tout en préservant le pouvoir d’achat des consommateurs. Le taux directeur des prises en pension est la commission à laquelle la banque centrale prête aux banques commerciales. Plus le taux est […]

Rubavu: Abaturage barembejwe n’abajura b’amatungo bayiba bakayabagira ku gasozi

Ubujura bw’amatungo magufi n’amaremare yinganjemo inka n’ingurube, yibwa akabagirwa ku gasozi bukomeje kuvuza ubuhuha mu Murenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu, aho ubuyobozi bwemeza ko bugiye kurushaho gukaza uburinzi. Aba baturage bo muri uyu murenge baravuga ko abiba amatungo magufi n’amaremare yiganjemo inka n’ingurube bamara kuyiba bakayabagira ku gasozi bakahasiga ibihanga. Umwe mu baturage […]

Perezida Tshisekedi yakuye ku ngabo za Chad igitekerezo cy’uko FARDC izavugururwa

Ingabo za Chad mu karasisi ko ku munsi mukuru w'ubwigenge

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yatangaje ko yakuye ku ngabo za Chad igitekerezo cy’uko icy’iz’igihugu cye kizwi nka FARDC kizavugururwa. Ni ijambo yatangaje ubwo yari mu ruzinduko muri Chad kuri uyu wa 11 Kanama 2022, amaze kureba akarasisi k’ingabo z’iki gihugu ndetse n’ibikoresho by’igisirikare birimo imbunda ziremereye, ibifaru n’indege […]

Rurangiranwa Lewis Hamilton yasuye u Rwanda (Amafoto)

20220812_093255.jpg

Umwongereza Sir Lewis Hamilton wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku ma modoka ya Formula 1, yasuye u Rwanda aho yari yaje kuruhukira. Uyu mugabo w’ikimenyabose yemeje aya makuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yashyize amafoto ye ari muri Parike y’igihugu y’ibirunga ejo ku wa Kane tariki ya 11 Kanama. Hamilton yageze mu Rwanda akubutse […]

Clarisse Karasira yavuze ko atazongera kwita ku bintu biciriritse

Umuhanzi w’indirimbo gakondo, Clarisse Karasira, avuga ko atazongera ku bintu asanga biciriritse nk’abamwanga, abamuhwihwisa n’ibindi. Uyu mubyeyi utorohewe n’abakoresha Twitter baherutse kumwibasira ku bw”ibyo yari yavuze bigafatwa nko kwishongora, avuga ko agiye kutongera kwibaza ku cyaba igihe avugishije ukuri, ko azajya yita ku cyo Imana imusaba gukora. Kuri Twitter kuri uyu wa 12 Kanama, Karasira […]

Kuki Dr Habineza abona ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kuganira n’ababurwanya barimo imitwe yitwaje intwaro?

Dr Habineza (hagati) mu kiganiro DGPR yagiranaga n'abanyamakuru mu cyumweru gishize

Mu kiganiro ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije cyabaye tariki ya 5 Kanama 2022, Dr Frank Habineza uriyoboye wanarishinze yavuze ko bifuza ko Leta y’u Rwanda yagirana ibiganiro n’abarwanya ubutegetsi barimo n’imitwe yitwaje intwaro. Muri iki kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa YouTube wa Mama Urwagasabo TV, Dr Habineza yagize […]

Nyuma yo kwibikaho indege ye bwite, Diamond arateganya no gutunga sosiyete y’indege

Diamond Platnumz amaze igihe agaragaje ko afite gahunda yo kugura indege ye bwite, none nyuma yo kubigeraho arashaka no gutunga sosiyete y’indege. Gahunda yo kugura indege ye bwite yashyizwe ahagaragara hagati muri 2021. Muri kiriya gihe, manager we, Sallam SK, yahatiwe kwemeza ko koko uyu muhanzi umaze kuba icyamamare ku Isi afite gahunda yo kugura […]

BNR increases interest rate

Rwanda’s central bank has raised its lending rate by 100 basis points, the biggest increase in recent years, to 6.0 percent to stem rising inflation. On Thursday, the National Bank of Rwanda (BNR) rate-setting Monetary Policy Committee (MPC) noted that inflation had hit 15.6 percent in July from 12.6 percent in the prior month, well […]

Igipimo cy’inyungu BNR iheraho inguzanyo za banki cyazamutse

Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi kigera kuri 6% kivuye kuri 5% mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro rigeze kuri 12.1%. Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 11 Kanama 2022, asobanura ko ibi bigamije kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro rigeze kuri 12.1%. Yagize ati ” Kuba twazamuye igipimo […]

Ambasaderi Busingye yahakaniye Umunyamerika wasabye Blinken gucyura Rusesabagina

Tom ni umwe mu bakomeje ubukangurambaga busaba ko Rusesabagina afungurwa

Intumwa Nkuru y’u Rwanda mu bwami bw’u Bwongereza, Busingye Johnston, yahakaniye Umunyamerika wasabye Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken, gutahana n’umugororwa Paul Rusesabagina. Ubwo Blinken yari mu ruzinduko mu Rwanda, uyu munyamerika usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo n’umunyamakuru, Tom Zoellner, yinginze uyu muyobozi ngo nasubira muri USA, azacyure Rusesabagina. Tom uri mu […]

Rayon Sports yamaze kubona ba Kapiteni bashya

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyiraho ba Kapiteni bayo bashya, mbere yo gutangira umwaka utaha w’imikino wa 2022/23. Murera nta Kapiteni yari ifite nyuma yo gutandukana na Kevin Muhire wari ufite izi nshingano wamaze kwerekeza Al Yarmouk FC yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Kuwait. Ni ikipe kuri ubu itozwa n’umunya-Portugal Jorge Paixão […]