Adolphe Muzito wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufasha igihugu cye gushoza intambara ku Rwanda no guhiga abo yita Abanyarwanda bari ku butaka bwacyo.
Muzito yabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa hagati ya 2008 na 2012, ku butegetsi bwa Joseph Kabila Kabange.
Uyu mugabo usanzwe akuriye ishyaka Nouvel Élan, ni umwe mu baziyamamariza kuyobora Congo Kinshasa mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2023.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, yavuze ko nk’abanye-Congo bifuza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabafasha gushoza intambara ku Rwanda.
Yasubizaga umunyamakuru Christophe Boisbouvier wari umubajije niba yaranyuzwe n’amagambo ya Anthony Blinken uheruka gutangaza ko nka Amerika bahangayikishijwe cyane n’icyo yise “amakuru yizewe” yerekana ko Ingabo z’u Rwanda ziha ubufasha inyeshyamba za M23.
Blinken uheruka mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yabitangarije i Kinshasa ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru cyakurikiye ibiganiro aheruka kugirana na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi.
Bwana Muzito yavuze ko kuba Blinken yaramaganye u Rwanda akanavuga ko rushobora gufatirwa ibihano bidahagije, ko ahubwo igihugu cye gikwiye gufasha RDC gushoza intambara ku Rwanda.
Ati: “Kuba yaramaganye u Rwanda akavuga ko rushobora gufatira icyo gihugu ibihano byo ku rwego mpuzamahanga ntibyigeze binyura, kuko twe icyo dushaka ndetse tunategereje ari uko Amerika ifasha twe abanye-Congo gushoza intambara mu rwego rwo guhiga Abanyarwanda mu gihugu cyacu.”
Muzito by’umwihariko yasabye Guverinoma ya Kinshasa na Perezida Tshisekedi “kwitegura intambara.”
Yavuze ko nk’abanye-Congo bakwiye kwerekana ko bafite ingufu binyuze mu guha intwaro n’ibindi bikoresho nkenerwa ingabo za kiriya gihugu, ashimangira ko Congo ifite ubushobozi bwose bwo gutsinda u Rwanda mu gihe yaba ifite intwaro zihagije.
Muzito yasabye Amerika gufasha igihugu cye gushoza intambara ku Rwanda mu gihe Blinken yatanze inama y’inzira y’ibiganiro, nk’inzira ishoboka yo gukemura ikibazo cy’umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

26 Responses
Adolphe Muzito yasabye Amerika gufasha RDC gushoza intambara ku Rwanda
Uyu yaravangiwe, bati ibiganiro niwo muti we ati intambara batanatsinda, nkaho yasabye ubufasha bakarimbura igitera M23 kubarwanya (bizwi neza ko ari FDLR), ati mudufashe dutere u Rwanda. Ngaho nzaba mbarirwa abanyapolitiki ba DRC kweli.

Njye ntangiye kwibaza kuri iyo FDLR! Kabarebe wahoze ari umugaba w’ingabo za Kongo yaba yarayisize kandi ariwe warushinzwe ingabo zose za Kongo (FARDC)? Niba Kongo ifasha FDLR, kuki yicishije Mudacumura cyanga yatanze abayobozi benshi ba FDLR, harimo n’abari mu nkiko za hano iwacu? Ikindi gitera urujijo nuko abo FDLR yica cyane ari abanyekongo yuko hatavugwa inshuro yateye Urwanda. Bivuzeko niba Kongo yifashisha FDLR kurwanya imitwe yitwaje intwaro yo muri Kongo nyine, ibyo intibireba Urwanda. Nkeka ko abavuga ko FDLR ari urwitwazo baba bafite aho bashingira!

Congo ni igira umuperezida nkuyu izaba igushije ishyano

N’akumiro!!! Yamaramaje igihugu ciwe, ivyo avuze vyerekana ko RDC ari ntakigenda!!! Yiyambaza amahanga ngo amufashe gutera ikindi gihugu?? Ooooh, RDC uteye ahatemba

Adolphe Muzito yagasabye inkunga yo kwigishwa ikinyabupfura no kwiga imiyoborere aho gusaba inkunga yo kongera gukora genocide no guhungabanya ubusugire bw’abaturanyi.(URwanda).

Genda Congo warakubititse nkuyu yabaye ministre wintebe gute koko?

Muzito nubwo umusirikare wa Congo wamuha burende itamenwa ukamuha nindege yintambara itaraswa warangiza aburwanda ibihumbi bitanu ukabiha pastor aburwanda bafata Congo mugihe gito cyane

Ndakwemeye cyane rwose!

Ntabwo narinzi ko umuntu wo kurwego rwo kwiyamamariza kuba President w’igihugu yavuga ibintu birimo ubuhubutsi n’ubwiyahuzi. Biratangaje kuba Congo ifite abayobozi batekereza mu buryo buciriritse.

Ark congo yabayite ngo batere u Rwanda barasaze uRwanda si igihugu cyo kwisukira natwe niba dutera turimaso tuzarwanirira ubusugire bwigihugu cyacu .

Ababa bagabo baba congoman uwabaroze iyo abwirira urunva umuntu umuyobozi koko nonese niwo muti woguvyemura ikibazo kiri muri congo?

Bitwa ko bize ariko bagiye kwicara ku ntebe y’ishuri bahakura gusoma no kwandika ibindi by’ubwenge babisigayo.
Uwiyita umunyapolitiki arasaba igihugu cy’amahanga kubafasha gutera ikindi.
Ni ubwenge buke burimo ka “dose” k’ibisazi. Kuko bazi ko n’ubwo babafashije babibarekera bo bakigira mu byo gusahura, kwica no gusambanya abagore, ni nk’aho yabwiye Amerika ati :”Ngwino uduterere kiriya gihugu ukidusenyere na twe tubone uko dusahura turebe ko twakira”