Sadate yandagaje Dr Habineza, amuziza kuba yarasabye Leta kuganira n'abayirwanya

Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB

Sangiza iyi nkuru

Umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi, Dr Frank Habineza, avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 11 Kanama 2022 Sadate ashyize hanze ifoto ‘yahimbwe’ igaragaza Dr Habineza asinzirira mu nteko ishinga amategeko, akongeraho amagambo yandagaza uyu munyapolitiki.

Sadate yagize ati: “Ariko ubu tuzajya turwana no kutarenza tariki ya 15 za buri kwezi tutarasora, niturenza turwane n’amande yiyongeraho kugira ngo izo mbaraga abandi baziryamemo barekura imyuka mibi hasi no hejuru?! Oya u Rwanda ntiturarengwa kugera aha, @FrankHabineza nakure imisuzi mu nteko.”

Nzeyimana Cleophas ushinzwe itumanaho mu nteko ishinga amategeko yamaganye ubutumwa bwa Sadate n’iyi foto, asobanura ko yahimbiwe muri porogaramu ya Photoshop.

Nzeyimana yagize ati: “Iyi foto ni Photoshop. Ikibyemeza ni uko @FrankHabineza atari uriya mwanya yicaramo mu Nteko. Ariko umuco mbonezabupfura, kwiyubaha no kubaha abandi hari bibangamira cyangwa bitareba? Iyo ukoresheje mu ruhame imbugo nyandagazi wibasira uwatowe n’Abanyarwanda si bo uba usuzuguye?”

Sadate yasubije Nzeyimana ko Dr Habineza yahamagariye Leta kuganira n’abakoze jenoside. Ati: “Ni nkuko uwatowe uhamagarira Leta kujya kuganira naba Génocidaires nawe aba atubashye abamutoye! Sinzi niba ibyo yasabye kuri za BBC na VOA mwatekerezaga ko bizamwambika UMUDENDE, ku bwanjye ni we wahemukiye Abamutoye ndetse anitesha agaciro ubwo yigiraga Umuvugizi wa FDLR.”

Ubundi bugira buti: “Umurengwe wica nk’inzara kandi politiki igira ayayo! Avuye mu muhanda yibagirwa abana yawusizemo (inzererezi) abure kubavugira no kubategurira Ejo Heza, ahaze imodoka na essence y’ubusa ati Leta igomba kuganira n’abatavuga rumwe nayo!!! Umwaka utaha tuzaguhanira akarimi kabi.”

Sadate yandagaje Dr Habineza, amuziza kuba yarasabye Leta kuganira n'abayirwanya
Sadate yandagaje Dr Habineza, amuziza kuba yarasabye Leta kuganira n’abayirwanya

Ubu butumwa bwa Sadate bwa kabiri n’ubwa gatatu bujyanye n’ikiganiro ishyaka DGPR riharanira demukarasi no kubungabunga ibidukikije ryagiranye n’abanyamakuru tariki ya 5 Kanama 2022. Dr Habineza uriyoboye yavuze ko azashyigikira ko Leta igirana ibiganiro n’abayirwanya barimo n’imitwe yitwaje intwaro, havuyemo abakoze jenoside.

Muri iki kiganiro, Dr Habineza yagize ati: “Twebwe tuzashyigikira yuko, uretse abakoze jenoside, abo bo ntabwo barimo. Abandi batakoze jenoside, abo bo turumva ko twaganira na bo, baba bitwaje intwaro n’abatazitwaje kugira ngo tugire umutekano urambye.”

Ashobora kurega Sadate

BWIZA kuri uyu wa 12 Kanama yagiranye ikiganiro na Dr Habineza kuri iyi foto Sadate yashyize kuri Twitter n’ubutumwa yageretseho, avuga ko ari Photoshop nk’uko Nizeyimana yabisobanuye, kandi ko RIB ikwiye kubikurikirana mu nyungu za rubanda.

Dr Habineza yagize ati: “Yego ni biriya [Photoshop] Sadate yakoze. Yarengereye cyane kandi yishe itegeko. Biriya birenze gutanga ibitekerezo. Ndumva mwabaza RIB icyo iri kubikoraho mu nyungu za rubanda. Ni ugusebanya mu ruhame.”

Amaze kugaragaza ko RIB ikwiye gukurikirana iki kibazo, BWIZA yamubajije niba na we ateganya kujyana ikirego muri uru rwego, asubiza ati: “Turi kubitekerezaho. Amagambo yakoresheje ni yo mabi cyane.”

Dr Habineza kandi yavuze ko ari ubwa kabiri Sadate amwibasiye. Ati: “Nari nirinze kubivugaho kubera ko Sadate ni ubwa kabiri anyibasiye. Na cya gihe Perezida avuga iby’imyaka 20 Sadate yaranyandagaje cyane. Ndabona harimo urwango n’ubugome, ntabwo ari ugutanga ibitekerezo.”

Sadate yaherukaga kwibasira Dr Habineza ubwo uyu munyapolitiki yari amaze gutangaza adashyigikiye kuba Perezida Kagame yakomeza kuyobora igihugu no mu zindi manda. Yagize ati: “Twifuza kubona Perezida Kagame avuyeho mu mahoro, ntawumwishe cyangwa umufunze.”

Ni igitekerezo cye ku kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye n’umunyamakuru wa France 24 tariki ya 8 Nyakanga 2022, aho yavuze ko nta cyo byaba bimutwaye kuba yamara indi myaka 20 ku butegetsi mu gihe Abanyarwanda ari bo baba bamuhisemo, bakamutora.

Icyo gihe Dr Habineza amaze kugaragaza iki cyifuzo cye, tariki ya 14 Nyakanga, Sadate yamusubije ati: “Cyoreee burya se gahunda yo kumuhitana muri na yo??? Hhh akabaye icwende ntikoga koko! Sha uhaze nabi peee wicaye mu mwanya kubera nawe uzi uko byagenze none umurengwa uraje!”

Ubutumwa bwa Sadate bwibasira Dr Habineza bukomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, bitewe ahanini n’amagambo yakoresheje.

Soma Izindi Nkuru

26 Responses

  1. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    Sadate dukunda se burya ni umuhezanguni bigeze aha? Singombwa ariko kugaragaza ibikurimo byose Sadate. Icyakora niba uri umuvugizi wa leta byo byashobka.bitari ibyo waba utandukira kandi bitakubereye pe

  2. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    Sadate dukunda se burya ni umuhezanguni bigeze aha? Singombwa ariko kugaragaza ibikurimo byose Sadate. Icyakora niba uri umuvugizi wa leta byo byashobka.bitari ibyo waba utandukira kandi bitakubereye pe

  3. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    Uyu mugabo SADATE asebya RIB na FPR avuga ko akorera kurusha uko asebya abo aba yikomye. Nta gitekerezo cye cyiza ndabona uretse inyandiko zinyandagazi. Njye nibaza igihe abaturage bazahagurukana RIB bakayibaza ibintu nk’ibi bidakurikiranywa!

  4. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    Uyu mugabo SADATE asebya RIB na FPR avuga ko akorera kurusha uko asebya abo aba yikomye. Nta gitekerezo cye cyiza ndabona uretse inyandiko zinyandagazi. Njye nibaza igihe abaturage bazahagurukana RIB bakayibaza ibintu nk’ibi bidakurikiranywa!

  5. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    Kera kabaye uzumva Sadate nawe ngo ariyamamaza kuba umudepite. Sadate, ikihagararo usa n’umuyobozi ariko imvugo yawe ntaho ihuriye nubuyobozi. Ushobora kuba critical ariko mumagambo agaragaza ubwenge byubuyobozi. Habineza afite umurengwe pe! But its a free country with freedom of speech no matter how stupid they sound.

  6. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    Kera kabaye uzumva Sadate nawe ngo ariyamamaza kuba umudepite. Sadate, ikihagararo usa n’umuyobozi ariko imvugo yawe ntaho ihuriye nubuyobozi. Ushobora kuba critical ariko mumagambo agaragaza ubwenge byubuyobozi. Habineza afite umurengwe pe! But its a free country with freedom of speech no matter how stupid they sound.

  7. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    Menya ntakandi kazi agira muriwe avuye muri sports noneho atangiye kwinjira nomuri porotike koko wamugabowe watuje ukirerera abana koko ndagusabye ubaha abantu rwose

  8. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    Menya ntakandi kazi agira muriwe avuye muri sports noneho atangiye kwinjira nomuri porotike koko wamugabowe watuje ukirerera abana koko ndagusabye ubaha abantu rwose

  9. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    satade ahubwo ibyavuga ntatekereza ahubwo we aba arigucunya inkoro habineza ibyavuga birumvikana kuko ntaterambere rirambye mugihe abenegihugu bacyikakanga iterabwo ? rero kuganira nabarwanya igihugu ntacyo bitwaye kugirango ibibazo bihari babitorere umuti abanyarwanda batuze

  10. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    satade ahubwo ibyavuga ntatekereza ahubwo we aba arigucunya inkoro habineza ibyavuga birumvikana kuko ntaterambere rirambye mugihe abenegihugu bacyikakanga iterabwo ? rero kuganira nabarwanya igihugu ntacyo bitwaye kugirango ibibazo bihari babitorere umuti abanyarwanda batuze

  11. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    satade ahubwo ibyavuga ntatekereza ahubwo we aba arigucunya inkoro habineza ibyavuga birumvikana kuko ntaterambere rirambye mugihe abenegihugu bacyikakanga iterabwo ? rero kuganira nabarwanya igihugu ntacyo bitwaye kugirango ibibazo bihari babitorere umuti abanyarwanda batuze

  12. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    satade ahubwo ibyavuga ntatekereza ahubwo we aba arigucunya inkoro habineza ibyavuga birumvikana kuko ntaterambere rirambye mugihe abenegihugu bacyikakanga iterabwo ? rero kuganira nabarwanya igihugu ntacyo bitwaye kugirango ibibazo bihari babitorere umuti abanyarwanda batuze

  13. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    Saidati, burya nawe numuhezanguni, Dr, Ntakibi yavuze, Ntanokugambanira igihugu kirimo, Saidati, ikibaze afite nikihe?

  14. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    Saidati, burya nawe numuhezanguni, Dr, Ntakibi yavuze, Ntanokugambanira igihugu kirimo, Saidati, ikibaze afite nikihe?

  15. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    Njye uyu mugabo sedati mbona atari mature,niba ashaka kwiyamamaza uyu ntibazamutore rwose kuko ni immature, yego Habineza yavuze ibitari byiza arko suwo gutukwa gishumba.

  16. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    Njye uyu mugabo sedati mbona atari mature,niba ashaka kwiyamamaza uyu ntibazamutore rwose kuko ni immature, yego Habineza yavuze ibitari byiza arko suwo gutukwa gishumba.

  17. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    usibye yuko yashutswe na photoshop ubundi ntacyo abeshya,cyangwa arazira ko adakoresha ijambo honorable ariko nabyo si icyaha mu mategeko yacu,habineza umunsi azagira ububasha nubushobozi bwo kuvugana nimitwe yiterabwoba iyobowe ninterahamwe genocidaires ubwo azaganire nayo , umutekano turawufite ngirango arabizi neza naho ubundi ni icyitwazo.kuko iyo tutagira democratie numutekano ntayari kuba yicaye mu nteko ishingamategeko mu Rwanda.Ese ubundi uwamubaza ukuntu azi ko mzee wacu afashe indi cyanga izindi mandats kandi abyemerewe na constitution ashobora kwicwa yasobanura ko abizi ate,ikindi ndangize,azi ko mzee wacu ntiyiyamamaze abisabwa nabanyarwanda nyamwinshi

  18. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    usibye yuko yashutswe na photoshop ubundi ntacyo abeshya,cyangwa arazira ko adakoresha ijambo honorable ariko nabyo si icyaha mu mategeko yacu,habineza umunsi azagira ububasha nubushobozi bwo kuvugana nimitwe yiterabwoba iyobowe ninterahamwe genocidaires ubwo azaganire nayo , umutekano turawufite ngirango arabizi neza naho ubundi ni icyitwazo.kuko iyo tutagira democratie numutekano ntayari kuba yicaye mu nteko ishingamategeko mu Rwanda.Ese ubundi uwamubaza ukuntu azi ko mzee wacu afashe indi cyanga izindi mandats kandi abyemerewe na constitution ashobora kwicwa yasobanura ko abizi ate,ikindi ndangize,azi ko mzee wacu ntiyiyamamaze abisabwa nabanyarwanda nyamwinshi

  19. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    Mubyukuri dukeneye ubwisanzure muri politique KANDI Frank habineza akoze umurimowe wamujyanye munteko,ibyo yavuze kwari gushaka ineza y’igihugu cye kuko ntaterambere wagira ufite abakurwanya kuko abobantu musuzugura bavugira hanze barabyara nubwo uyumunsi ntambaraga bafite hakabaye kureba kure kuko ayo makosa n’a Habyarimana niyo yakoze ‘ntawanga igihugu cye nkucura abandi ibyiza byacyo

  20. Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB
    Mubyukuri dukeneye ubwisanzure muri politique KANDI Frank habineza akoze umurimowe wamujyanye munteko,ibyo yavuze kwari gushaka ineza y’igihugu cye kuko ntaterambere wagira ufite abakurwanya kuko abobantu musuzugura bavugira hanze barabyara nubwo uyumunsi ntambaraga bafite hakabaye kureba kure kuko ayo makosa n’a Habyarimana niyo yakoze ‘ntawanga igihugu cye nkucura abandi ibyiza byacyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *