Haranugwanugwa inzara mu nkambi za gisirikare z’i Burundi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe havugwaga amacakubiri, gutabwa muri yombi bya hato na hato ndetse no guhunga kwa bamwe mu gisirikare cy’u Burundi, kuri ubu haranugwanugwa inzara mu nkambi.
Amakuru ava mu Burundi ni uko hari abamara umunsi wose badahawe ibyo kurya ndetse naho babihawe biza ari bike.
Ikinyamakuru RPA cy’i Burundi gitangaza ko iyi nzara yakajije umurego muri uku kwezi kwa kabiri. Bamwe bahaye amakuru iki kinyamakuru bagatangaza ko ubundi bajyaga mu bubiko bagahabwa ibiryo bizabatunga ukwezi kose none ubu ngo ni ukwikozayo bagahabwa iby’umunsi umwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba basirikare batangaza ko bafite impungege by’umwihariko ko iyo nzara ibagezemo no hanze y’igihugu hari abasaga ibihumbi 5 bari mu butumwa bw’amahoro ku bw’amahirwe bo bakaba bakigaburirwa na Loni.
“U Burundi bufite abantu barenga 5400 mu butumwa bw’amahoro muri Somalia na Centrafrika, minisiteri y’ingabo yishyurwa buri kwezi ibigomba kubatunga, ubu ni ubugizi bwa nabi bukorerwa ingabo”. Ibi ni ibyatangajwe n’umwe mu basirikare wanakomeje atunga agatoki abafite mu nshingano ububiko bw’igisirikare ko aribo babukoresha nabi ahubwo bakimakaza imbere inyungu zabo bwite.
Abandi nabo bahurira kuri iyi mvugo, “habaho ikarini ya resitora kuri buri musirikare, umusirikare aba agomba kubona isukari, icyayi, umukati, ubunyobwa n’ibindi byinshi, ibyo byabaga ari nk’icyubahiri kuri twe, ayo makarine arasinywa buri munsi ariko nta musirikare ukiyerekwa imyaka 10 irashize”.
Uku kudahabwa ibibatungwa bikwiriye bibateye guhanganyika ndetse ko bizanabaviramo guhagarika akazi kabo ka buri munsi. imbaraga zo gukora akazi ngo zabonekaga ari uko bariye.
Kuva 2015 nibwo mu nkambi za gisirikare hatangiye kumvikana ibibazo, hirukanwa imiryango yabagamo hasigara abasirikare gusa. Zimwe mu nkambi zagiye zimurwa nyuma ya coup d’Etat yo muri Gicurasi. Leta y’u Burundi ikaba nta kintu yari yatangaza kuri aya makuru y’inzara mu nkambi
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *