Min. Mushikiwabo yakebuye abayobozi bakomeza kurebera abana bashorwa mu ntambara

Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2017, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise yibukije abakuru b’ibihugu na za Guverinoma guhagurukira ikibazo cy’abana bajyanwa mu gisirikare bakabatesha amashuri bityo abakangurira kubirwanya. Ibi yabirangarije mu nama y’Abaminisitiri y’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Afurika yunze ubumwe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Minisitiri Mushikiwabo niwe wayoboye iyi nama yabaye ku nshuro […]

Amafoto adasanzwe y’abantu bisiga amarangi bakagaragaza ibindi binyabuzima

Uko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere, niko n’abantu bakomeza kunguka ubwenge umunsi ku wundi bwo gukoresha ibyaremwe bakabanza kubiha andi mashuro adasanzwe ariko y’ibindi biremwa. Aya ni amwe mu mafoto yegeranyijwe avuye hirya no hino kuri interinete agaragaza uburyo abantu babasha gusiga amarangi amafoto bakayabyaza ibindi bintu bidasanzwe.   [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amafoto menshi yibanda ku y’abantu […]

Kigali: Abaskuti batanze amaraso, bizihiza imyaka 160 ya Baden Powell

Mu rwego rwo kuzirikana Baden Powell washinze umuryango w’abaskuti, kuwa gatatu tariki ya 22 Gashyantare, abaskuti b’akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso. Ni igikorwa cy’ubutabazi kigamije gufasha abarwayi barembye bayakenera kwa muganga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Tariki 22 Gashyantare 1857, tariki 22 Gashyantare 2017. Imyaka 160 irashize, intwari Baden Powell ibonye izuba. […]

Nigeria: Icyicaro cya MTN cyibasiwe n’abamagana ibiri kubera muri Afurika y’Epfo

Abanyanijeriya bari mu myigaragambyo I Abuja bibasiye icyicaro gikuru cya MTN muri uyu mujyi kuri uyu wa Kane, mu kintu cyagaragaye nko kwihorera kuri iki kigo cyo muri Afurika y’Epfo kubera ihohoterwa riri gukorerwa Abanyanijeriya bari muri iki gihugu nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa MTN. Ibi bikaba byabaye mu gihe chairman wa MTN ari muri Nigeria […]

Rwamagana: Bafungiwe ivomero rusange none barasaba ko ryafungurwa

Abaturage batuye mu Kagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana baratakamba basaba ko ivomero rusange ryafunzwe ryafungurwa bitewe no kubura amazi bigatuma bamwe muribo bavoma amazi mabi. Aba baturage bavuga ko bavomaga amazi hafi none ivomero rusange ariko batunguwe no kumva ko ivomero rusange bavomagaho rifunzwe burundu na koperative icunga ayo […]

Gako: Ba ofisiye bashya 478 muri RDF bambitswe amapeti na perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kane, itariki 23 Gashyantare, yitabiriye umuhango wo kwambika amapeti abasirikare basoje imyitozo ibagira ba ofisiye mu ngabo z’u Rwanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba basirikare barangije imyitozo ibagira ofisiye ku rwego rwa Second Lieutenant ni 478 barimo 68 b’igitsina gore, bakaba bakoreraga […]

Umukozi uhembwa ibihumbi bitarenze 30 ku kwezi ntiyemerewe gusora- RRA

Kuri uyu wa 23 gashyantare 2017, ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, cyagiranye ibiganiro birambuye n’abacuruzi bo mu karere ka Nyarugenge biganjemo abasora biyandikishije muri 2016, aho bibukijwe bumwe mu burenganzira bwabo mu bijyanye no gusora ndetse n’uko ibiciro by’imisoro bihagaze haba ku bicuruzwa ndetse no ku mushahara. Muri ibi biganiro, iki kigo cyatangaje ko […]

Zimbabwe: Isabukuru ya perezida Robert Mugabe yatumye amashuri aba afunze

Guverinoma ya Zimbabwe yategetse amashuri yo mu mujyi wa kabiri mukuru w’iki gihugu, Bulawayo, gufunga imiryango kuri uyu wa kane, itariki 23 no kuwa gatanu, itariki 24 Gashyantare mu rwego rwo kwitegura kwizihiza isabukuru ya perezida Robert Mugabe. Ikinyamakuru cya leta, Chronicle cyatangaje ko minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye, Lazarus Dokola ari we watanze aya mabwiriza […]

Gakenke: Inzego z'ibanze zasobanuriwe ibisabwa ngo umuturage agire uruhare mu miyoborere

Ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi 2 yateguwe n’Akarere ka Gakenke ku bufatanye na OXFAM yagenewe abayobozi b’Imidugudu igize Umurenge wa Busengo na Mataba ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’iyo Mirenge basabwe kurushaho kwegera abaturage no kubasobanurira uburengazira bwabo mu kugira uruhare mu miyoborere n’Iterambere. Seraphine Sifa Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) yasobanuriye abitabiriye amahugurwa ko kugira ngo […]

Umupasiteri yasanzwe yimanitse mu mugozi, icyabimuteye kiracyari urujijo

Umukozi w’Imana witwa Sipho Khanyile wo muri Repubulika y’Afurika y’Epfo, akaba yari n’umuyobozi w’idini Faith Mission Church mu gace ka Ntuzuma yatunguye abantu ubwo bamusangaga yimanitse mu mugozi mu gisenge cy’imwe mu nyubako zo mu igaraje rye, impaka zikaba zabaye ndende ku rupfu rwe n’ukuntu yajyaga ahora akangurira abantu gutura imana ibibazo byabo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]

Ni Grace, umukobwa ushaka umukunzi

Muraho, ni Grace mfite imyaka 25 mba i muhanga nkora akazi ko mu rugo , ndaringaniye mu burebure, 60kg, imibiri yombi, ndashaka umukunzi umusore ufite kuva ku myaka 28-37 ,afite urukundo ,usenga, kuko nange ndasenga, kdi urukundo ndarufite tugakundana ndetse tukazabana Imana idufashije. Udakina kdi nta busambanyi burimo, wambona kuri 0728624570 murakoze. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kanda […]

Uganda: Umuhanzi Mutoni Fille yarusimbutse

Umuhanzi Mutoni Fille wo mu gihugu cya Uganda yasimbutse umutego w’agatsiko k’abajura bamufatiye iwe ataha nijoro. Uyu muhanzi ubwo yari atashye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira iryo ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare, nibwo abajuru bakomeje kugenda inyuma y’imodoka ye kugera iwe ku marembo. Ibinyamakuru byo muri Uganda bitandukanye bitangaza ko abo […]

Nyagatare: Akarere kaza ku isonga muri ruswa, imiyoborere mibi, akarengane,.. Min. Kaboneka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka avuga ko akarere ka Nyagatare ari kamwe mu turere twananiranye ku bijyanye n’imiyoborere ndetse n’imyitwarire y’abaturage bako bityo bigatuma ari nayo mpamvu kadatera imbere nk’utundi turere ahubwo kagahora mu murongo utukura uko hakozwe ibarura. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abandi batandukanye bo muri kariya karere […]

Haranugwanugwa inzara mu nkambi za gisirikare z’i Burundi

Mu gihe havugwaga amacakubiri, gutabwa muri yombi bya hato na hato ndetse no guhunga kwa bamwe mu gisirikare cy’u Burundi, kuri ubu haranugwanugwa inzara mu nkambi. Amakuru ava mu Burundi ni uko hari abamara umunsi wose badahawe ibyo kurya ndetse naho babihawe biza ari bike. Ikinyamakuru RPA cy’i Burundi gitangaza ko iyi nzara yakajije umurego […]

Bamwe mu bahagarariye u Burundi muri EALA banze kuzitabira inama izabera I Kigali

Batanu mu badepite 9 bahagarariye u Burundi mu Nteko ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba, EALA, ntibazitabira inama y’iyi nteko biteganyijwe ko izabera I Kigali ngo kubera umwuka mubi uri hagati y’igihugu cyabo n’u Rwanda. Inama rusange ya EALA ya 5 iteganyijwe kubera I Kigali guhera kuwa 05 kugeza kuwa 17 Werurwe, ariko abadepite b’Abarundi batanu […]

Guverineri Musabyimana arasaba abaturage umusanzu ku mutekano hirindwa n'ibyaha

Mu nama nyunguranabitekerezo ku kunoza akazi k’abakora umwuga w’ubwikorezi mu mujyi wa Gicumbi yabaye ku itariki ya 21 Gashyantare, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Jean Claude Musabyimana yasabye abayitabiriye gushyira hamwe imbaraga bagaharanira kwiteza imbere kandi bakagira uruhare muri gahunda z’iterambere n’iz’umutekano ndetse bakarwanya ibiyobyabwenge bigaragara mu karere kabo kuko aribyo nyiranayazana w’ibyaha byinshi. Iyi nama yabereye […]

Imirwano hagati ya M23 na FARDC yakomereje ku mupaka wa Congo na Uganda

Imirwano mu Burasirazuba bwa Congo irakomeje hagati y’inyeshyamba za M23 hamwe n’igisirikare cya Congo (FARDC). Iyi mirwano yabereye mu gace ka Bisanga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017. Abarwanyi ba M23 batazwi umubare bahise bahungira muri Uganda, bamwe muri bo bakaba bambukanye intwaro. Abaturage nabo bo muri utwo duce duhana imbibi na […]