Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rw’umuhanzi Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan.
Ubutumwa bwa Bamporiki bwatambutse ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 17 Kanama 2022, bugaragaza ko Buravan yatabarutse akiri muto. Ati: “Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n’umurage uzaranda mu Rwanda umu. Urazindutse nshuti yacu, ayacu ashize ivuga.”
Uyu muhanzi wavurirwaga mu Buhinde yapfuye mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama, yazize kanseri y’urwagasha, nk’uko byatangajwe n’abareberera inyungu ze mu rwego rw’umuziki.
Buravan wari ufite imyaka 27 y’amavuko mbere yo kujya kwivuriza mu Buhinde, yabanje mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu mujyi wa Kigali, binaniranye ajya muri Kenya. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bamwifuriza gukira vuba.

6 Responses
Ubutumwa bwa Bamporiki ku rupfu rwa Buravan: Ayacu ashize ivuga
Aratabarutse yuko ajyanye ishema. Ntiyibye! Ntiyiyandaritse! Ntawe yasize icyasha! Twese dukwiye kumwigiraho kuri byose. Ndizera ko na Bamporiki afite byinshi we ubwe yamwigiraho nko kwumva inama z’ababyeyi, kwubaha rubanda ntubatware utwabo, kwilinda kulimanganya n’ibindi. Muri make: twifatanye n’abo uyu musore asize ariko dushyire imbere lya banga: “Usize nkuru ki imusozi”?

Urarenjyereye

Icyizanuko.burimuntu.yasiga.inkunza,imusozi,