Rusizi: MINEMA irakangurira abaturage gukumira ibiza hakiri kare

Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Muganza n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ku wa 16 Kanama,mu muganda wo gusakara inzu y’umuturage waherukaga gusenyerwa n’ibiza, gukurungira, gushyigikira no gukora inzira z’amazi by’iy’undi na we byari byarasenyeye akubakirwa indi, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi Habinshuti Philippe yasabye abitabiriye ibyo bikorwa n’abanyarwanda bose muri rusange gukumira ibiza hakiri kare […]
Sandra Teta yahaye gasopo abarimo umugore wa Chameleone bakomeje kwivanga mu bye na Weasel
Umunyarwandakazi Sandra Teta, yahaye gasopo abakomeje kwivanga mu bibazo bye n’umuhanzi Douglas Mayanja uzwi mu muziki wa Uganda nka Weasel, abasaba kubaha ubuzima bwite bw’umuryango we. Ni ku nshuro ya mbere uyu mugore yari akomoje ku bibazo yagiranye na Weasel, nyuma y’igihe havugwa amakuru y’uko uyu muhanzi bafitanye abana babiri yaba amuhohotera. Ni ihohoterwa ryatumye […]
Tshisekedi yagejeje kuri SADC ikibazo cya RDC n’u Rwanda
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) akaba n’Umuyobozi mushya w’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo (SADC), FĂ©lix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yagejeje kuri bagenzi be bayobora ibihugu biwugize ikibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda. Mu nama isanzwe ya 42 ya SADC yabereye mu murwa mukuru wa RDC, Kinshasa kuri uyu wa 17 Kanama 2022, ni bwo […]
Colonel Rwigema yasabye Laborarwatari y’igihugu gutegura imfashanyigisho ya serivisi zayo mu Kinyarwanda

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu turere twa Musanze, Gakenke na Burera (igice cy’akarere) tugize Brigade 305, Colonel Rwigema Nelson, yasabye ubuyobozi bwa Laboratwari y’igihugu y’ibipimo bya gihanga byifashishwa mu butabera, RFL (Rwanda Forensic Laboratory) gutegurira abaturage imfashanyigisho ya serivisi zayo mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Uyu musirikare yabisabye RFL kuri uyu wa 17 Kanama 2022, ubwo yatangirizaga […]
Rutsiro: Un enseignant recherchĂ© pour profanation d’enfant
Un enseignant de trente ans travaillant Ă l’Ă©cole primaire de Gahondo dans le secteur de Kivumu du district de Rutsiro, dans la province de l’Ouest, est recherchĂ© pour avoir prĂ©tendument profanĂ© un enfant de son quartier. Patrick Muhizi Munyamahoro, le secrĂ©taire exĂ©cutif du secteur de Kivumu, a dĂ©clarĂ© Ă Kigali Today que l’enseignant s’Ă©tait Ă©chappĂ© […]
Trump yaba afite ikibazo cyo kubona abamwunganira kuko abo agezeho bari kumutera utwatsi
Amakuru yatangajwe na Washington Post, aravuga ko uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, afite ikibazo cyo kubona umunyamategeko mwiza wo kumwunganira. Iki kinyamakuru kivuga ko yavuganye n’abavoka benshi batanze ibisobanuro ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko Trump ari mu rugamba rwo gushaka abamwunganira bamenyereye akazi ariko abo yagezeho […]
Rusizi: Abajyanama b’ubuzima barasaba akarere ubufasha ku nyubako bagiye kuzamura mu mujyi

Abajyanama b’ubuzima mu karere ka Rusizi ngo nubwo hari byinshi batagezeho kubera imiyoborere mibi n’imicungire mibi y’umutungo yagiye igaragara kuri bamwe mu bayobozi b’amakoperative yabo mu mirenge mu bihe bishize,byajyanye no kugira ibikorwa bitabyara inyungu zifatika, bamaze kwivugurura, bagiye gutangira inyubako igeretse kane mu mujyi wa Rusizi, bagasaba akarere ubufasha bw’amafaranga, ibitekerezo no guca intege […]
Hahishuwe ko umwe mu bakaridinali bakomeye i Vatican ashinjwa gusambanya abagore
Hatahuwe inyandiko z’urukiko zigaragaza ko Umukaridinali w’Umunya-Canada ufite umwanya ukomeye i Vatican, Marc Armand Ouellet, yarezwe mu nkiko ashinjwa ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina riganisha ku mibonano mpuzabitsina byakorewe abantu barenga 80 bo muri diyoseze ya Quebec. Inyandiko z’Urukiko zishinja Karidinali Marc Ouellet, zabonetse kuwa Kabiri aho ashinjwa gukorera abagore ibi byaha muri 2008. Karidinali […]
Kagame congratulates Kenya’s president-elect
President Paul Kagame has congratulated Kenya’s President-elect, William Ruto, following his victory announced on August 15. Ruto’s victory was announced by Kenya’s Independent Electoral and Boundaries Commission (IEBC) after garnering 7,176, 141 votes, representing 50.49 per cent of the total valid votes. “On behalf of the Government and People of Rwanda, I congratulate our Brothers […]
Misiri: Umucamanza yakatiwe igihano cy’urupfu azira ubwicanyi
Kuri uyu wa Kabiri ushize, itarki 16 Kanama, urukiko rwo mu Misiri rwakatiye umucamanza igihano cyurupfu azira kwica umugore we, nk’uko ubucamanza bwabitangaje mu rubanza rwa gatatu rukomeye rw’iyicwa ry’abagore muri iki gihugu mu mezi abiri. Urukiko mpanabyaha rwemeje “kohereza umucamanza wishe umunyamakurukazi kuri televiziyo witwa Shaimaa Gamal na mugenzi we bafatanyije icyaha, kuri Mufti […]
Ibimenyetso bya Laboratwari y’u Rwanda birindwa na ‘special force’ ya Polisi

Ubuyobozi bwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibipimo bya gihanga byifashishwa mu butabera, RFL (Rwanda Forensic Laboratory) buvuga ko ibimenyetso byayo birindwa n’ishami ryihariye rya Polisi y’igihugu, special force unit. Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr Charles Karangwa, kuri uyu wa 17 Kanama 2022 mu karere ka Musanze ubwo ku rwego rw’igihugu hatangiriraga ubukangurambaga ku […]
Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
Nkusi Thomas wamamaye nka ‘Yanga’ mu gusobanura filime zamamaye nk’agasobanuye, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama. Urupfu rw’uyu mugabo wakunzwe n’abatari bake rwemejwe na murumuna we Junior na we usanzwe asobanura filime, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Junior Giti yagize ati: “Ruhukira mu mahoro muvandimwe wanjye mukurum. Kuri […]
U Burusiya bwamuritse kajugujugu itagira umudereva ishobora kumara amasaha 7 mu kirere

Ikigo cyo mu Burusiya gikora kajugujugu, Russian Helicopters Company, kikaba ari ishami ry’ikigo cya leta, Rostec Corporation,cyamuritse kajugujugu itagira umudereva yiswe “Bas-750” mu imurikagurisha mpuzamahanga rya munani ry’ibikoresho bya gisirikare ryo muri uyu mwaka wa 2022 rizwi nka “International Military-Technical Forum (Army 2022) exhibition”. N’itumanaho rishobora kugera mu birometero 150, Bas-750 ishobora kwikorera ibiro bigera […]
Malawi: Umunyarwanda yaciwe 100,000 y’amande cyangwa agahitamo gufungwa amezi 9
Umusore w’imyaka 26 w’Umunyarwanda wagurishaga ikiyobyabwenge cy’urumogi mu mpunzi bagenzi be mu Nkambi y’Impunzi ya Dzaleka i Dowa yategetswe gutanga ihazabu y’amafaranga 100.000 ya Malawi cyangwa bitabaye ibyo agafungwa amezi 9 anakoreshwa imirimo y’agahato. Umushinjacyaha wa polisi, Sgt Joseph Banda, yabwiye urukiko ko uwahamwe n’icyaha, Isaac Byamungu, yatawe muri yombi ku ya 2 Kanama 2022 […]
Ubutumwa bwa Bamporiki ku rupfu rwa Buravan: Ayacu ashize ivuga
Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rw’umuhanzi Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan. Ubutumwa bwa Bamporiki bwatambutse ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 17 Kanama 2022, bugaragaza ko Buravan yatabarutse akiri muto. Ati: “Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n’umurage […]
Minisitiri w’ingabo wa RDC ari mu Burusiya

Minisitiri w’ingabo n’abahoze ari abasirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Gilbert Kabanda Kurhenga, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya. Uyu muyobozi yitabiriye inama y’umutekano ku rwego mpuzamahanga itegurwa na Leta y’u Burusiya, izwi nka MCIS (Moscow Conference on International Security), yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu birenga 30 bisanzwe ari inshuti z’iki gihugu. Minisitiri Kabanda yagejeje […]
Rutahizamu ukomeye wakiniye Rayon Sports agiye kuyigarukamo
Ikipe ya Rayon Sports byitezwe ko nta gihindutse irara isinyishije Moussa Camara, rutahizamu w’umunya-Mali wigeze kuyikinira mu myaka yashize. Amakuru avuga ko uyu rutahizamu w’imyaka 28 y’amavuko byitezwe ko kuri uyu wa Gatatu asinya amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo kugera i Kigali. Moussa Camara yakiniye Rayon Sports hagati ya 2016 na 2017, ayivamo yerekeza muri […]
Nyuma yo kuvuga ko ashaka kugura Man. United, umuherwe Elon Musk yaje kwisubira
Nyuma y’amasaha make yohereje ubutumwa kuri internet bwashyize abantu mu gihirahiro yerekana ko agiye kugura ikipe y’umupira w’amaguru ya Manchester United yo mu Bwongereza, umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk,yaje kwandika ubundi avuga ko: Byose byari urwenya. Kuri uyu wa Kabiri ushize, nibwo Elon Musk yanditse ati: “Kandi, ndagura Manchester United murakoze gushima “, […]
Burundi: Ambasaderi Nyamitwe yashenguwe n’urupfu rwa Buravan
Ambasaderi udasanzwe w’u Burundi mu bihugu birimo Ethiopia, Sudani y’Epfo, Chad, Djibouti no mu muryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Willy Nyamitwe, yashenguwe n’urupfu rw’umuhanzi Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan. Abareberera inyungu z’uyu muhanzi, batangaje ko yapfiriye mu bitaro byo mu Buhinde mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022, azize kanseri y’urwagashya […]
Imurikagurisha ryo mu mwaka utaha rizabera ahandi hatari i Gikondo
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kimwe n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera, barizeza ko mu mwaka utaha nta gikwiye kuba kibuza ko imurikagurisha ryatangira kubera i Gahanga, mu gihe ubusanzwe ribera i Gikondo ahazwi nka Expo Ground. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze J. Chrisostome ashimangira ko uko imyaka ishira rigenda rigira uruhare mu bukungu bw’igihugu muri rusange. Ku birebana no […]
Dr Mukwege ntiyishimiye kumva ingabo z’u Burundi zageze muri RDC
Umuganga wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) uri mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Dr Denis Mukwege, yagaragaje ko atishimiye kumva ingabo z’u Burundi zageze mu gihugu cyabo. Ingabo z’u Burundi bivugwa ko zirenga 600 mu gitondo cya tariki ya 15 Kanama 2022 zageze mu kigo cya gisirikare cya Luberizi giherereye muri teritwari ya Uvira, […]
Rwandan Artist Buravan dies in India

Rwandan artist, Burabyo Yvan stage name Yvan Buravan dies of Pancreatic Cancer that he has suffered for a while. Local newspapers report that Buravan, 29, died in India where he was getting medical attention. Born on May 27, 1995 he has been in Rwanda Music Industry for more than five years making series of hit […]
Kigali: Abantu bakekwaho uruhare mu kwiba mudasobwa mu mahoteli batawe muri yombi
Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa ebyiri ziherutse kwibwa banwe mu bari bitabiriye inama zabereye muri Convention Center na Marriot Hotel, hafatwa abantu bane bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura. Abafashwe ni uwitwa Munyaneza Eddie Bertin ukurikiranyweho kuba yaritwaraga nk’umwe mu batumirwa akinjira ahabera inama azanywe no kwiba ziriya mudasobwa, aho iya mbere yayibye muri Convention […]
Kevin Muhire yatandukanye na ya kipe yo muri Kuwait, agaruka muri Rayon Sports
Kevin Muhire wahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports, biravugwa ko yamaze kuyigarukamo nyuma yo gutera umugongo Al Yarmouk yo mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait baherukaga kumvikana. Amakuru avuga ko uyu musore w’i Gikondo yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports. Mu minsi ishize ni bwo Kevin Muhire usanzwe anakinira ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yahagurutse […]
Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana
Umuhanzi Burabyo Yvan wakunzwe mu muziki nyarwanda nka Yvan Buravan, yitabye Imana nyuma y’iminsi arwana n’ubuzima. Inkuru y’urupfu rw’uyu musore yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022. Itangazo ryasohowe n’abari bashinzwe kureberera inyungu z’uyu muhanzi, rivuga ko yaguye mu gihugu cy’u Buhinde aho yari amaze iminsi yivuriza Kanseri y’urwagashya. […]