Sandra Teta yahaye gasopo abarimo umugore wa Chameleone bakomeje kwivanga mu bye na Weasel

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi Sandra Teta, yahaye gasopo abakomeje kwivanga mu bibazo bye n’umuhanzi Douglas Mayanja uzwi mu muziki wa Uganda nka Weasel, abasaba kubaha ubuzima bwite bw’umuryango we.

Ni ku nshuro ya mbere uyu mugore yari akomoje ku bibazo yagiranye na Weasel, nyuma y’igihe havugwa amakuru y’uko uyu muhanzi bafitanye abana babiri yaba amuhohotera.

Ni ihohoterwa ryatumye abatari bake batabariza Teta kuri ubu wamaze kugaruka mu Rwanda, kugeza kuri muramukazi we Daniella Atim Mayanja usanzwe ari umugore w’umuhanzi Dr José Chameleone.

Teta muri videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yashimiye buri wese wagerageje kumugeraho ngo arebe ko ameze neza, gusa avuga ko biri kumwicira izina.

Yagize ati: “Ndatangira nshimira buri wese wagerageje kungeraho kugira ngo arebe ko merewe neza ndetse n’abana. Mu by’ukuri ndashima umuhate wa Daniella Atim na ‘Mama Ghetto.’ Gusa mbasabye nshiye bugufi kureka kwivanga mu bibazo by’umuryango wanjye kuko ibyabaye kuri ubu birahagije.”

Teta yavuze ko ubukangurambaga umugore wa Chameleone na mugenzi we barimo “bushingiye ku bihuha” kuko nta n’umwe muri bo wigeze atinyuka kumuhamagara ngo amubaze niba ameze neza.

Yunzemo ati: “Ikindi, muri ubu bukangurambaga bwose muri gushyira hasi izina “Sandra Teta”. Niyushye akuya kugira ngo mbe uwo ndi we uyu munsi, ndetse ni na ko bimeze kuri Weasel.”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Sandra Teta yahaye gasopo abarimo umugore wa Chameleone bakomeje kwivanga mu bye na Weasel
    Nibaruhukire mumahoro, ariko si cancer zisanzwe ndumva zimeze nkindogano pe!

  2. Sandra Teta yahaye gasopo abarimo umugore wa Chameleone bakomeje kwivanga mu bye na Weasel
    Nibaruhukire mumahoro, ariko si cancer zisanzwe ndumva zimeze nkindogano pe!

  3. Sandra Teta yahaye gasopo abarimo umugore wa Chameleone bakomeje kwivanga mu bye na Weasel
    SANDARA AKUNDA UMUGABOWE KANDI AZI IBIBAZO BYABO KURUSHA BA RWIVANGA MBIFURIJE GUSUBIRANA NOKUBANA MUMAHORO

  4. Sandra Teta yahaye gasopo abarimo umugore wa Chameleone bakomeje kwivanga mu bye na Weasel
    SANDARA AKUNDA UMUGABOWE KANDI AZI IBIBAZO BYABO KURUSHA BA RWIVANGA MBIFURIJE GUSUBIRANA NOKUBANA MUMAHORO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *