Twitter: BBC yanenzwe ku bwo gutangaza ko i Musanze amavunja ari guca ibintu

Sangiza iyi nkuru

Igitangazamakuru cy’Abongereza BBC kuwa 17 Kanama uyu mwaka cyatangaje ko hari ikibazo cy’amavunja akabije kiraboneka mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze,aho abaturage bavuga ko aterwa n’ubukene n’umwanda gusa bamwe kuri Twitter bagaragaza ko batishimiye ko ayo makuru yagiye hanze.

Nubwo ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nkuru ari byinshi ku buryo BWIZA itabigarukaho byose, bifite icyita rusange ko ngo BBC itajya ivuga neza u Rwanda, ihora Ireba ibitagenda neza.

Uwitwa Bazimya Joseph yagize ati ” @bbcgahuza, ntagitangaje mu kuba murimo gukwiza ibihuha bigamije kuyobya ababakurikira kuko abenshi muri mwe ni impuzamugambi za #MRND na #CDR zahoze zitifuriza u Rwanda n’abanyarwanda amahoro!”

Uwitwa Kalimba Blaise ati ” Nta mavunja akigaragara mu baturarwanda , ibi ni ugusebanya, gusa ntawe byatangaza ibyanditswe na BBC Gatanyamiryango.”

Kamali Nkotanyi Fidele ati “Ariko muzihangane rimwe mukore agashya mugire icyiza mwandika kugihugu byibura,ariko nabwo ndabarenganya kontabyo mucyifuriza?”

Uwitwa Ikirenga ati “Asubu tuvugishine ukuri niba umuntu umwe cg 20 mubaruge miliyoni nyinshi murumva icyo ari igikuba cyacitse we”

The Sunsets Kiberinka yagize ati “Murabeshya cyane,mu Rwanda nta hantu hakiba amavunja,ikindi kd i Musanze niho ntuye nta bibazo nkibi mwirirwa muvuga bihaba.”

Iyi nkuru Isa nk’aho yari yateje impaka gusa bamwe bagaragaza ko hari ibindi binyamakuru byatangaje ko mu Karere ka Musanze hari abaturage bafite amavunja. Batanze ingero nka TV1 na Kigali Today yayasanze mu Kagari ka Cyogo mu Murenge wa Muko.

Umwe mu banyamakuru bo mu Rwanda, avuga kuri uku kunenga BBC yabwiye BWIZA ko ” Twitter hari abantu batandukanye. Abahanga banze gukoresha ubuhanga bwabo ku bushake, abaswa bigize abahanga, n’abagaragaza uko bari. Ikibazo cy’amavunja i Musanze kirahari. Mu minsi yashize na TV1 yarakigaragaje.”

Meya w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, ntiyasubije BBC kuri iki kibazo cy’amavunja gusa mu minsi ishize yumvikanye avuga ko muri ako gace abantu basaga 50 bari barwaye amavunja kandi ko mu ngamba bafite harimo guhandura abayarwaye urugo ku rundi.

Mu myaka ishize, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’amavunja mu baturage kigomba gucika burundu mu baturage.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

6 Responses

  1. Twitter: BBC yanenzwe ku bwo gutangaza ko i Musanze amavunja ari guca ibintu
    Rwose BBC gahuzamiryango barakabya kuki batavuga kuri politique nziza yashyizweho igamije guca umwanda muri human security ahubwo bakerekana ibirenge gusa?Ibyo birenge se ni ibya nde?Aba ntibakaturangaze ibyabo niko bihora

  2. Twitter: BBC yanenzwe ku bwo gutangaza ko i Musanze amavunja ari guca ibintu
    Rwose BBC gahuzamiryango barakabya kuki batavuga kuri politique nziza yashyizweho igamije guca umwanda muri human security ahubwo bakerekana ibirenge gusa?Ibyo birenge se ni ibya nde?Aba ntibakaturangaze ibyabo niko bihora

  3. Twitter: BBC yanenzwe ku bwo gutangaza ko i Musanze amavunja ari guca ibintu
    Rwose BBC gahuzamiryango barakabya kuki batavuga kuri politique nziza yashyizweho igamije guca umwanda muri human security ahubwo bakerekana ibirenge gusa?Ibyo birenge se ni ibya nde?Aba ntibakaturangaze ibyabo niko bihora

  4. Twitter: BBC yanenzwe ku bwo gutangaza ko i Musanze amavunja ari guca ibintu
    Rwose BBC gahuzamiryango barakabya kuki batavuga kuri politique nziza yashyizweho igamije guca umwanda muri human security ahubwo bakerekana ibirenge gusa?Ibyo birenge se ni ibya nde?Aba ntibakaturangaze ibyabo niko bihora

  5. Twitter: BBC yanenzwe ku bwo gutangaza ko i Musanze amavunja ari guca ibintu
    Ikimbabaza nuko muri BBC harimwo abantu wagirango ni abo kwiizerwa, abanyarwanda bafatira ibiruhukomu rwa Gasabo, ariko birirwa bashaka ikintu cyose cya rusebya! Ariko nta gitangaza, menya amateka BBC Gahuzamiryango yavutse ryari ikoreshwa na bande…Ibuka ibiganiro byayo bya 1(ukuremwo iminota 15 yo gushakisha ababuranye n´imiryango yabo), ibindi byari ukuvugira aba jenocideri n´ingamba za gisirikare na politique ukwo abari ingabo n´interahamwe zari zicumbitse muri Zaire zizaza vuga zikisubiza urwanda hari muri October-november 1994 niba nibuka neza…Kugeza uyu munsi BBC-Gahu ntihinduka, ntihindura umurongo. Muzarebe hagize uwuvuga ngo ahunze u Rwanda BBC imusanga aho ari hose…ukibaza inyungu ibikuramwo….ni nyinshi usubiye inyuma 1994!

  6. Twitter: BBC yanenzwe ku bwo gutangaza ko i Musanze amavunja ari guca ibintu
    Ikimbabaza nuko muri BBC harimwo abantu wagirango ni abo kwiizerwa, abanyarwanda bafatira ibiruhukomu rwa Gasabo, ariko birirwa bashaka ikintu cyose cya rusebya! Ariko nta gitangaza, menya amateka BBC Gahuzamiryango yavutse ryari ikoreshwa na bande…Ibuka ibiganiro byayo bya 1(ukuremwo iminota 15 yo gushakisha ababuranye n´imiryango yabo), ibindi byari ukuvugira aba jenocideri n´ingamba za gisirikare na politique ukwo abari ingabo n´interahamwe zari zicumbitse muri Zaire zizaza vuga zikisubiza urwanda hari muri October-november 1994 niba nibuka neza…Kugeza uyu munsi BBC-Gahu ntihinduka, ntihindura umurongo. Muzarebe hagize uwuvuga ngo ahunze u Rwanda BBC imusanga aho ari hose…ukibaza inyungu ibikuramwo….ni nyinshi usubiye inyuma 1994!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *